ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 7/11 pp. 4-5
  • Uko wahangana n’agahinda ko gupfusha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wahangana n’agahinda ko gupfusha
  • Nimukanguke!—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Nta buryo nari mfite bwo kumuririra”
  • “Inzu yambanaga nini”
  • Ihumure ku bapfushije
    Nimukanguke!—2011
  • Ni Gute Nshobora Kwihanganira Agahinda Mfite?
    Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye
  • Nahangana nte n’agahinda ko gupfusha?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Mbese Birakwiriye Kugira Bene Ibyo Byiyumvo?
    Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye
Reba ibindi
Nimukanguke!—2011
g 7/11 pp. 4-5

Uko wahangana n’agahinda ko gupfusha

“Nkimara kumva ko data yapfuye, nabaye nk’ukubiswe n’inkuba, numva ibyanjye birarangiye. Numvaga umutima unkomanga kubera ko yapfuye ntahari. Nta gitera agahinda nko gupfusha. Rwose nkumbuye data!”—Sara.

ABANTU benshi, amadini baba barimo yose cyangwa uko umuco wabo waba umeze kose, ntibaba bifuza kuganira ibirebana n’urupfu. Mu ndimi zimwe na zimwe, bakoresha imvugo zitandukanye zo gutsinda urupfu. Mu kinyarwanda, aho kuvuga ngo kanaka “yapfuye,” baravuga ngo “yigendeye,” “yashaje” cyangwa ngo “yatuvuyemo.”

Ariko uko barutsinda kose, nta mvugo yakuraho agahinda kenshi abantu bapfushije baba bafite. Hari abagira agahinda kenshi, ku buryo kwemera ibyabaye bibagora.

Niba warapfushije, nawe ushobora kuba uhanganye n’ikibazo cyo kwemera ibyabaye. Hari n’igihe ushobora kwiyumanganya ntugaragaze agahinda, kandi kagushengura umutima. Birumvikana ko abantu batagaragaza agahinda kimwe. Ku bw’ibyo, niba utajya ugaragaza agahinda, ntibishaka kuvuga ko utajya ubabara.a Icyakora, hashobora kuvuka ikibazo niba wumva hari ukuntu ugomba kwitwara, wenda nko mu gihe uri kumwe na bene wanyu na bo bishwe n’agahinda.

“Nta buryo nari mfite bwo kumuririra”

Reka dufate urugero rw’umusore witwa Nathaniel wapfushije nyina afite imyaka 24. Yaravuze ati “mu mizo ya mbere, numvise ntaye umutwe. Numvaga ko ngomba kubanza guhumuriza data n’incuti za mama nyinshi zari zifite agahinda. Nta buryo nari mfite bwo kumuririra.”

Hashize igihe kirenga umwaka umwe, Nathaniel yaje kubona ko atari yarabonye uburyo bwo kuririra nyina. Yaravuze ati “hari igihe data ampamagara kugira ngo ambwire agahinda ke, kandi ibyo ni byiza. Aba akeneye uwo abwira ibimuri ku mutima, kandi kubimufashamo biranshimisha. Gusa jye iyo nkeneye uwo mbwira ibindi ku mutima, ndamubura.”

Abantu bita ku barwayi, harimo n’abaganga bakunze kubona abantu bapfa, na bo bashobora kumva ko bagomba kwiyumanganya. Reka dufate urugero rwa Heloisa umaze imyaka irenga 20 ari umuganga. Kubera ko yakoraga mu gace k’abantu baziranye hagati yabo, yari aziranye n’abo yavuraga. Yaravuze ati “abenshi muri bo bapfaga turi kumwe, kandi bamwe babaga ari incuti zanjye magara.”

Nubwo Heloisa yari azi neza ko kurira bigabanya agahinda, yaravuze ati “kurira byarangoraga. Nifuzaga kugaragariza abandi ko nikomeje, ku buryo numvaga ngomba kwiyumanganya, kandi ndatekereza ko na bo ari byo babaga banyitezeho.”

“Inzu yambanaga nini”

Kugira irungu ni kimwe mu bibazo bikomeye abapfushije bahura na byo. Urugero, Ashley yari afite imyaka 19 igihe nyina yicwaga na kanseri. Yaravuze ati “numvise bindenze kandi numva mfite irungu. Mama yari incuti yanjye magara, kandi twakundaga kuba turi kumwe.”

Iyo Ashley yageraga mu rugo buri munsi akibuka ko nyina adahari, kubyihanganira byaramugoraga. Yaravuze ati “iyo nageraga mu rugo nkibuka ko adahari, inzu yambanaga nini. Incuro nyinshi, iyo najyaga mu cyumba nkareba amafoto ye nkanibuka uko twajyaga dufatanya imirimo, naraturikaga nkarira.”

Ujye wibuka ko nubwo wapfushije mwene wanyu cyangwa incuti yawe, hari n’abandi muhuje ibibazo. Nk’uko uza kubyibonera, abenshi bashoboye guhangana n’ako gahinda.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Kubera ko abantu bagaragaza agahinda mu buryo butandukanye, kunenga umuntu wapfushije bitewe n’uko atagaragaje agahinda, ntibyaba bikwiriye.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

“Numvise bindenze kandi numva mfite irungu. Mama yari incuti yanjye magara”—Ashley

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze