ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 7/11 pp. 29-31
  • Nakora iki ngo abantu mpuye na bo bwa mbere bambone neza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki ngo abantu mpuye na bo bwa mbere bambone neza?
  • Nimukanguke!—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • 1. Uko ugaragara
  • 2. Ibyo uvuga
  • 3. Ibyo ukora
  • Kuki abakobwa batankunda?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Ni iyihe myenda nkwiriye kwambara?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Ese uyu ni we dukwiranye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Ese ubu bucuti ni gusa?, Igice cya 2
    Nimukanguke!—2012
Reba ibindi
Nimukanguke!—2011
g 7/11 pp. 29-31

Ibibazo urubyiruko rwibaza

Nakora iki ngo abantu mpuye na bo bwa mbere bambone neza?

“Iki kizamini cyo kuvuga nagitsinze rwose! Ngira ngo bosi yiboneye ko ntamutinya, kuko namuhamagaye mu izina ncyinjira mu biro bye. Akazi arakampa tu!”

“Ubu se uyu ni wa musore watanze umwirondoro umeze utya? Nta ho nahera muha akazi rwose. Ubu se ko yitwara atya atarakabona, nakabona bizagenda bite?”

Reba iyi foto, maze usome amagambo ari ahagana hejuru. Ese wabonye ibintu bitatu bishobora gutuma uwo musore usaba akazi atakabona?

1 ․․․․․

2 ․․․․․

3 ․․․․․

● Ibisubizo biri hasi aha

1. Yambaye imyenda idakwiranye n’ugiye gukora ikizamini cy’akazi. 2. Imvugo ye, (guhamagara umukoresha mu izina) igaragaza ko ashyanuka. 3. Uko avuga bigaragaza ko atagira ikinyabupfura.

REKA tuvuge ko hari ibyokurya ubonye bwa mbere, maze ugafataho kugira ngo wumve uko bimeze. Ese kugira ngo umenye niba biryoshye, byagutwara igihe kingana iki? Kuryaho duke birahagije kugira ngo umenye niba uzongera kubirya, cyangwa se niba uri bumare ibyo baguhaye.

Uko ni na ko bigenda iyo uhuye n’umuntu bwa mbere. Hari ukuntu uhita umumenya mu kanya gato. Igitangaje ni uko na we ahita agira ukuntu agufata.

Ese waba urimo ushakisha akazi, incuti cyangwa uwo muzabana? Kugira ngo ubigereho, bizaterwa n’uko uzigaragaza ku ncuro ya mbere. Reka turebe ibintu bitatu wagombye gukora mu gihe uri kumwe n’abandi, kugira ngo bakubone neza.

1. Uko ugaragara

Ishusho abantu muhuye bwa mbere basigarana ishingira ku bintu bakubonyeho, ni ukuvuga uko ugaragara, baba bibeshya cyangwa batibeshya. Icyakora, usanga abantu benshi batita ku kuntu bagaragara. Umukobwa witwa Clarissaa yaravuze ati “muri iki gihe iyo ugiye muri resitora, ntuba uzi niba uri buhasange abantu bambaye neza cyangwa nabi.”

Birumvikana ko ugomba kwambara imyenda ihuje n’ibyo ugiyemo. Urugero, imyenda wakwambara ugiye gukora ikizamini cyo gusaba akazi, itandukanye n’iyo wakwambara ugiye ku mwaro. Byagenda bite mu gihe utazi neza imyenda ikwiranye n’ibyo ugiyemo? Icyabigufashamo, ni ukwambara imyenda ishyize mu gaciro. Mu gihe wumva ushidikanya, wagombye kwambara imyenda isanzwe, abantu babona ko nta cyo itwaye.

ICYO UGOMBA KUZIRIKANA. Imyambarire yawe n’uko wirimbisha, byagereranywa n’ifoto uhabwa iyo umaze guca mu cyuma, kuko bigaragaza uwo uri we imbere.

“Iyo nagiye mu gitaramo nkahahurira n’abantu bambaye nabi, mbagendera kure. Ibyo mbikora bitewe n’uko isura yabo n’imyambarire yabo biba binyereka ko atari abantu beza.”—Diane.

Bibiliya idutera inkunga yo kwambara “imyambaro ikwiriye,” igaragaza ko ‘twiyubaha kandi [ko] dushyira mu gaciro.’—1 Timoteyo 2:9.

Ibaze uti “Ese imyambaro yanjye irakwiriye, cyangwa igaragaza ko ndi umuntu utagira icyo yitaho? Ese uwo nsaba akazi, uwo nshaka ko ambera incuti cyangwa uwo nifuza ko tuzabana, aramutse abonye uko nambaye yabona ko ‘nshyira mu gaciro?’”

Inama: gisha inama umuntu wemera ko yambara mu buryo bukwiriye.

2. Ibyo uvuga

Ibyo uvuga bigaragaza niba wicisha bugufi cyangwa niba uri umwibone, niba nta cyo witaho cyangwa uhangayika cyane. Ibyo ujye ubizirikana cyane mu gihe uhuye bwa mbere n’umuntu mudahuje igitsina, kandi ukaba wifuza ko akubona neza. Umukobwa witwa Valerie, yaravuze ati “iyo nganira n’umusore maze agatangira kunyiyemeraho, bintera umujinya. Ariko nanone, hari abasore baba bashaka kumenya buri kantu kose ku mukobwa bahuye na we bwa mbere. Ibyo bibangamira cyane umukobwa, bigatuma yumva adashaka gukomeza kuganira n’uwo musore.”

ICYO UGOMBA KUZIRIKANA. Amagambo uvuga, atuma abandi bamenya uwo uri we by’ukuri. Ku bw’ibyo, ujye ukora uko ushoboye uvuge amagambo yatuma babona ko uri umuntu mwiza.

“Iyo ndi kumwe n’umusore, mba nifuza ko yitwara nk’uko asanzwe yitwara. Ntekereza ko uko yitwara iyo tuganiriye bwa mbere, ari iby’ingenzi cyane. Niba umusore akabya gutekereza cyane ibyo agiye kumbwira, birutwa n’uko yabireka.”—Selena.

Bibiliya igira iti “amagambo menshi ntaburamo ibicumuro, ariko urinda iminwa ye aba agaragaje ubwenge.”—Imigani 10:19.

Ibaze uti “Nakora iki ngo ntaba indondogozi, ariko nanone simbe ikiragi? Ese haba hari imvugo nkoresha ishobora gukomeretsa abandi cyangwa ikabababaza?”

Inama: ibuka abantu uzi bazi kuganira. Ni ubuhe buryo bakoresha kugira ngo baganire n’abandi neza? Ese ushobora gukoresha ubwo buryo?

3. Ibyo ukora

Bakunda kuvuga ko ibikorwa biruta amagambo. Urugero, iyo ugira ikinyabupfura kandi wubaha abandi, bigaragarira mu byo ukora. Icyo ni ikindi kintu wagombye kuzirikana mu gihe witegura gushaka. Umukobwa witwa Carrie yaravuze ati “ibintu byoroheje, urugero nko gukingurira umuntu urugi, bigaragaza ko umwubaha. Iyo ubigize akamenyero bigaragaza ko warezwe neza.”

ICYO UGOMBA KUZIRIKANA. Ibyo ukora byagereranywa n’icyapa cyamamaza uwo uri we (Imigani 20:11). None se ibikorwa byawe, “byamamaza” ko uri muntu ki?

“Ntekereza ko kumenya gutega amatwi ari iby’ingenzi. Nanone, kudaca umuntu mu ijambo, uretse wenda igihe bibaye ngombwa, bigaragaza ko ugira ikinyabupfura.”—Natalia.

Bibiliya igira iti “ibyo mushaka ko abantu babagirira, mube ari byo mubagirira namwe.”—Luka 6:31.

Ibaze uti “Ese ngira ikinyabupfura? Ese nita ku bandi mbivanye ku mutima? None se ndi umuntu wiringirwa? Naba se nubahiriza igihe?”

Inama: niba wahanye gahunda n’umuntu, ujye uteganya kugera aho mwasezeranye nibura iminota icumi mbere yaho, kugira ngo nuhura n’ibintu utari witeze, wubahirize igihe. Ntugatume abantu bahita babona ko utubahiriza igihe.

Icyo ugomba kwitondera: gushaka kubonwa neza bitandukanye no kwiyorobeka, kuko ibyo ari uguhisha abo turi bo (Zaburi 26:4). Ahubwo jya utahura imico wifuza ko abantu bakumenyaho, maze witoze kuyigaragaza (Abakolosayi 3:9, 10). Mu gihe ubigenza utyo, ujye wibuka ko ari wowe wihesha izina mu bantu. Niwita ku isura yawe, kandi ukita ku byo uvuga n’ibyo ukora, bizatuma abantu uhuye na bo bwa mbere babona ko uri umuntu mwiza, kandi ni byo bazajya bahora bakwibukiraho.

Niba wifuza ingingo zo mu zindi ndimi zivuga ibirebana n’“Ibibazo urubyiruko rwibaza,” warebera ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org/ype

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Muri iyi ngingo amazina amwe yarahinduwe.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 30]

ICYO BAGENZI BAWE BABIVUGAHO

“Gushaka incuti ni ukwitonda. Kubera ko nzi ko incuti zishobora kumpindura, nihatira gushaka incuti zatuma ngira imyifatire myiza.”

“Kubona incuti ntibiterwa n’ubwiza bwawe cyangwa amafaranga ufite, ibyo akaba ari ibintu udashobora kugira icyo ukoraho. Ahubwo biterwa n’imico ufite, ibyo ukaba wagira icyo ubikoraho.”

Amafoto

Sier

Ashley

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 30]

ICYAGUFASHA KUBIGERAHO . . .

● Jya umwenyura

● Jya usuhuza umuntu n’ukuboko (wirinde kukuzunguza cyane)

● Jya ugira isuku

● Jya ureba abantu mu maso; ntukabatumbire

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 31]

NTUGAKABYE!

Jya uvuga ARIKO wirinde kwiharira ijambo

Jya ubaza ibibazo ARIKO ntukarengere

Jya urangwa n’urugwiro ARIKO wirinde gukabya

Jya wiyizera ARIKO ntukiyemere

[Agasanduku ko ku ipaji ya 31]

GISHA INAMA ABABYEYI BAWE

Baza ababyeyi bawe uti “igihe mwanganaga nanjye, mwabigenzaga mute kugira ngo abantu muhuye bwa mbere bababone nez?”

․․․․․

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze