Icyo ababyeyi babivugaho
Niba ufite umwana uri hafi gutangira ishuri, ushobora kuba uhanganye n’ibibazo by’ingorabahizi. Urugero, wabyifatamo ute niba umwana wawe ageze mu kigero cyo kwirakaza? Wakwigisha ute umwana wawe gutandukanya icyiza n’ikibi kandi ukamuhana mu buryo bushyize mu gaciro? Reka turebe uko ababyeyi bamwe na bamwe bagiye babigenza.
KWIRAKAZA
“Iyo umwana ageze mu kigero cyo kwirakaza, aba yiteze ko ahabwa icyo ashatse cyose. Umwana wacu w’umuhungu na we yari afite ikibazo nk’icyo. Iyo atahabwaga icyo ashaka, yafataga ibintu akajugunya. Kubera ko ari we wari imfura, ntitwari tuzi ko ibyo bibaho. Nubwo abandi babyeyi baduhumurizaga batubwira ko abana bo muri icyo kigero ari uko bamera, nta cyo byatumariraga.”—Susan wo muri Kenya.
“Igihe umukobwa wacu yari afite imyaka ibiri, yikurungaga hasi, akavuza induru, akarira kandi agasaza imigeri. . . . Byari biteye umujinya! Iyo twageragezaga kuganira na we ameze atyo, nta cyo byatangaga. Ku bw’ibyo, jye n’umugabo wanjye twamwoherezaga mu cyumba cye, maze tukamubwira dutuje ko niyumva amaze gucururuka asohoka, akaza tukaganira ku kibazo afite. Iyo yabaga amaze gutuza, umwe muri twe yamusangaga mu cyumba maze akamufasha kumva impamvu ibyo yakoze bitari bikwiriye, kandi ibyo byagize akamaro. Hari n’igihe twamwumvise asenga Imana ayisaba imbabazi. Uko igihe cyagiye gihita yagiye areka kwirakaza, nyuma yaho aza kubireka burundu.”—Yolanda wo muri Esipanye.
“Abana b’ibitambambuga bashobora gukora ibyo ababyeyi bababujije, kugira ngo barebe ko hari icyo babatwara. Iyo umwana akoze ibyo wamubujije maze ukamureka, bituma ahera mu rujijo ntamenye ibyo umwitezeho. Twabonye ko kutajenjeka no kubahiriza amategeko twashyizeho, byatumye abana bacu bagenda babona ko kwiriza atari byo bituma babona ibyo bifuza.”—Neil wo mu Bwongereza.
GUHANA UMWANA
“Iyo umwana atarageza ku myaka itanu, kumenya ko yumva ibyo umubwira ntibyoroshye. Ni ngombwa kumusubiriramo kenshi. Uba ugomba kumusubiriramo kenshi, ukamubwira utajenjetse kandi ugakoresha n’ibimenyetso by’umubiri bibigaragaza.”—Serge wo mu Bufaransa.
“Nubwo abana bacu uko ari bane barezwe kimwe, buri wese yari yihariye. Umwe muri bo yashoboraga no kurira kubera ko yamenye ko yakoze ikintu kidakwiriye. Undi we yashoboraga kurenga nkana ku byo twamubujije, kugira ngo arebe ko tumuhana. Hari igihe kureba umwana igitsure cyangwa kumukangara byabaga bihagije, ariko ikindi gihe tukamuha igihano.”—Nathan wo muri Kanada.
“Ni ngombwa guhana umwana nk’uko uba warabimusezeranyije. Ariko kandi, umubyeyi ntiyagombye kutava ku izima cyangwa ngo akagatize. Hari igihe umwana asaba imbabazi abivanye ku mutima, maze tukabona ko byarushaho kuba byiza dushyize mu gaciro tukamudohorera.”—Matthieu wo mu Bufaransa.
“Nagerageje kudashyiriraho abana amategeko y’urudaca, ariko ayo mbahaye ntabe agoragozwa. Kuba umuhungu wanjye w’imyaka itatu azi ko iyo atumviye ahanwa, bimufasha kwitwararika. Iyo naniwe mba numva nakwirengagiza amakosa yakoze. Ariko ndihangana nkagira icyo nkora kugira ngo mwereke ko nkurikiza ibyo namubwiye. Ni iby’ingenzi cyane ko umubyeyi ahana umwana nk’uko aba yarabimusezeranyije.”—Natalie wo muri Kanada.
KUTIVUGURUZA
“Abana bato bafite ubwonko buzirikana ikintu cyose umubyeyi yavuze, ariko ntagikore.”—Milton wo muri Boliviya.
“Hari igihe umuhungu wacu yatubazaga ikibazo kimwe mu buryo butandukanye, agamije kureba ko tumuha igisubizo kimwe. Hari n’igihe namubwiraga ikintu, nyina yamubwira ibinyuranye n’ibyo namubwiye agahita abona ko tutavuga rumwe, maze akaba abyuririyeho kugira ngo akore ibyo ashaka.”—Ángel wo muri Esipanye.
“Hari igihe umuhungu wanjye yitwaraga nabi, bigahurirana n’uko mfite akanyamuneza maze simuhane, ariko naba mfite umunabi nkamuhana nihanukiriye. Naje kubona ko ibyo nta kindi bimara, uretse gutuma arushaho gukuza iyo ngeso.”—Gyeong-ok wo muri Koreya.
“Ni iby’ingenzi cyane ko abana basobanukirwa ko nta na rimwe imyitwarire mibi ihinduka myiza.”—Antonio wo muri Burezili.
“Iyo rimwe na rimwe ababyeyi batubahiriza ibyo bavuze, umwana ageraho akumva ko se na nyina bahindagurika, kandi ko imyanzuro bafata iterwa n’uko baramutse. Ariko iyo ababyeyi bubahirije amahame bashyizeho nta guca ku ruhande, abana bageraho bakamenya ko ikibi gihora ari kibi. Ubwo ni bumwe mu buryo ababyeyi bakoresha kugira ngo bereke abana babo ko babitaho kandi ko babakunda.”—Gilmar wo muri Burezili.
“Abana bashobora gufatirana ababyeyi babo bakabasaba ikintu mu gihe baba bazi ko ababyeyi bari bukibemerere bitewe no kubura uko bagira, urugero nk’igihe bari kumwe n’abashyitsi. Iyo umuhungu wanjye ansabye ikintu nkamuhakanira, nkomeza kumuhakanira kandi nkamwumvisha ko urutoto rwe nta cyo rumugezaho.”—Chang-seok wo muri Koreya.
“Ababyeyi bombi bagomba kugaragaza ko bumvikana. Iyo jye n’umugore wanjye hari icyo tutumvikanyeho, tubiganiraho twiherereye. Iyo hari icyo ababyeyi batumvikanaho, abana bashobora kubibona, maze bakaba babyuririraho bagakora ibyo bishakiye.”—Jesús wo muri Esipanye.
“Iyo umwana azi ko ababyeyi be bumvikana kandi ko nta wushobora kubakoresha icyo ashatse, aratuza. Iyo yumviye n’iyo yasuzuguye aba azi uko biri bumugendekere.”—Damaris wo mu Budage.
“Jye n’umugore wanjye tuzi ko kubahiriza isezerano, bikubiyemo no guha umukobwa wacu ikintu cyiza tuba twaramwemereye. Ibyo bituma adashidikanya ku byo tumubwira.”—Hendrick wo mu Budage.
“Umukoresha wanjye aramutse ahindagura ibyo ansaba mu kazi, byandakaza. Abana na bo ni uko. Iyo bazi amategeko wabashyiriyeho kandi bakaba bazi ko atazahinduka, bituma batuza. Nanone baba bakeneye kumenya ingaruka zo kutumvira, kandi bakamenya ko izo ngaruka zizabageraho byanze bikunze.”—Glenn wo muri Kanada.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]
“Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya.”—Yakobo 5:12
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 9]
ICYO IMIRYANGO IBIVUGAHO
Uko twahanganya n’ikibazo cyo gutwita tutabiteganyije
Byavuzwe na Tom na Yoonhee Han
Tom: Yoonhee yamenye ko atwite tumaze amezi atandatu gusa tubanye. Nagerageje kwihagararaho kugira ngo mbone uko muhumuriza kandi mukomeze. Ariko ku mutima nari mpangayitse.
Yoonhee: Maze kumenya ko ntwite nagize ubwoba! Nahoraga ndira kubera ko numvaga ko ntiteguye kurera umwana, kandi ko ntabishoboye.
Tom: Nanjye numvaga ntiteguye kuba umubyeyi. Ariko tumaze kuganira n’abandi babyeyi, twaje kubona ko burya kubyara utabiteganyije ari ibisanzwe. Nanone, byadufashije kumenya ibyishimo abandi babyeyi bakesha kuba bafite abana. Buhoro buhoro, ubwoba n’impungenge nari mfite byasimbuwe no gutegerezanya umwana amatsiko.
Yoonhee: Amanda amaze kuvuka, twahuye n’izindi ngorane. Yarariraga ntahore, bigatuma mara iminsi myinshi ntagohetse. Kubera ko numvaga ntashaka kurya, nageze aho numva nta gatege mfite. Mu mizo ya mbere, numvaga nta muntu nshaka iruhande rwanjye. Ariko naje kubona ko kuguma mu rugo nkihunza abandi nta cyo byamariraga. Ku bw’ibyo, natangiye kujya nganira n’abandi babyeyi bari bamaze igihe gito babyaye. Ibyo byatumye ngeza ku bandi impungenge zanjye, kandi byamfashije kubona ko atari jye jyenyine uhangayitse.
Tom: Nakoze uko nshoboye kose kugira ngo dukomeze kugira gahunda twari dusanganywe mu muryango wacu. Urugero, kubera ko turi Abahamya ba Yehova, jye na Yoonhee twiyemeje gukomeza kubwiriza no kujya mu materaniro ya gikristo. Uretse n’ibyo, iyo umwana avutse ababyeyi bakoresha amafaranga menshi, bakaba bakoresha n’ayo batateganyaga. Ubwo rero, twihatiye kubaho dukurikije ubushobozi bwacu kugira ngo tudafata amadeni, kuko byari gutuma turushaho guhangayika.
Yoonhee: Nabanje gutekereza ko ntari gushobora kujya kubwiriza kubera ko umwana yari kumbangamira. Ariko naje kubona ko abantu bakunda abana. Ibyo byamfashije gukomeza kubwiriza no kurushaho kwishimira umwana wanjye.
Tom: Bibiliya ivuga ko abana ari “umurage uturuka kuri Yehova,” bakaba n’“ingororano” (Zaburi 127:3). Ayo magambo yatumye mbona ko umwana ari impano y’agaciro kenshi. Umurage uwo ari wo wose umuntu ahawe, aba ashobora kuwukoresha neza ukamugirira akamaro, cyangwa akawaya ukamupfira ubusa. Ubu ngenda mbona ko ikigero cyose umwana agezemo kiba cyihariye, kandi ko ngomba gufasha umukobwa wanjye nkurikije ikigero agezemo, kuko igihe cyatakaye kitagaruka.
Yoonhee: Mu buzima hari igihe tugerwaho n’ibintu tutari twiteze. Ariko ntekereza ko iyo ubyaye umwana utari ubyiteze, utaba ugushije ishyano. Ubu Amanda afite imyaka itandatu, kandi numva ntashobora kubaho ntamufite.
[Ifoto]
Tom na Yoonhee n’umukobwa wabo Amanda