ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 11/11 pp. 10-11
  • Uko wagira urugo rwiza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wagira urugo rwiza
  • Nimukanguke!—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Amahame atanu yagufasha kugira urugo rwiza
  • Bibiliya ivuga iki kubirebana no gushaka?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Uko Abakristo bagira ishyingiranwa ryiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Ishyingiranwa ni impano ituruka ku Mana
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • Icyo Imana yateranyije hamwe umuntu ntakagitandukanye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Nimukanguke!—2011
g 11/11 pp. 10-11

Icyo Bibiliya ibivugaho

Uko wagira urugo rwiza

“Mbese ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro uwabaremye yabaremye ari umugabo n’umugore, maze akavuga ati ‘ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, bombi bakaba umubiri umwe’? . . . Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”—Byavuzwe na Yesu Kristo, muri Matayo 19:4-6.

ABANTU bo muri iyi si ihora ihindura amahame igenderaho, ntibacyubaha ishyingiranwa. Abagabo n’abagore bashakanye bakomeza kubana kugeza bahararukanywe, cyangwa ibibazo byavuka, kabone nubwo byaba bidakomeye, bakahukana cyangwa bagatana. Ikibabaje ni uko iyo batanye bihungabanya abana.

Abigishwa ba Bibiliya ntibatangazwa no kuba byifashe bityo muri iyi si. Bibiliya yavuze ko mu “minsi y’imperuka” turimo, abagize umuryango bari kuzaba badafite imico ituma bunga ubumwe. Bari kuzaba ari abahemu, batagira urukundo nyarukundo kandi badakunda ababo (2 Timoteyo 3:1-5). Ese kuba abantu barataye umuco kandi bikaba byaragize ingaruka ku muryango, hari icyo bikurebaho? Ese wowe wubaha ishyingiranwa?

Niba ari uko bimeze, ushobora guhumurizwa n’inama zo muri Bibiliya zitajya zita agaciro, kuko zagiye zifasha abagabo n’abagore benshi bashakanye. Reka dufate urugero rw’amahame nibura atanu yafasha abantu kugira urugo rwiza.a

Amahame atanu yagufasha kugira urugo rwiza

(1) Jya uzirikana ko ishyingiranwa ari iryera. Nk’uko amagambo ya Yesu ari ibumoso abigaragaza, we n’Umuremyi wacu Yehova Imana babona ko ishyingiranwa ari iryera. Ibyo bigaragazwa neza n’inama itajenjetse Imana yahaye abagabo bamwe na bamwe ba kera, batanaga n’abagore babo kugira ngo bishakire abakiri bato. Imana yaravuze iti “wishe isezerano wagiranye n’umugore mwashakanye ukiri umusore. Yari mugenzi wawe maze wica isezerano mwagiranye, nubwo wari warasezeraniye imbere y’Imana ko utazamuhemukira.” Hanyuma Yehova yavuze amagambo akomeye, agira ati “nanga ko umwe muri mwe agirira umugore we ikintu nk’icyo kirangwa n’ubugome bukabije” (Malaki 2:14-16, Today’s English Version). Biragaragara neza ko Imana iha agaciro ishyingiranwa. Ishishikazwa no kumenya uko abagabo n’abagore babanye.

(2) Mugabo, jya usohoza inshingano zawe. Iyo mu muryango havutse ibibazo bikomeye, haba hari umuntu ugomba gufata umwanzuro wa nyuma. Bibiliya igaragaza ko uwo muntu ari umugabo. Mu Befeso 5:23, havuga ko “umugabo ari umutware w’umugore we.” Icyakora kuba ari umutware ntibimuha uburenganzira bwo gutwaza igitugu. Umugabo yagombye kwibuka ko we n’umugore we ari “umubiri umwe,” kandi ko yagombye kumwubaha, akajya amugisha inama ku bibazo by’umuryango (1 Petero 3:7). Bibiliya ivuga ko “abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite.”—Abefeso 5:28.

(3) Mugore, jya ushyigikira umugabo wawe. Bibiliya ivuga ko umugore ari “icyuzuzo” cy’umugabo we (Intangiriro 2:18). Kubera ko ari umugore, hari imico y’ingenzi aba afite umugabo atagira. Nanone kandi, abera umugabo we icyuzuzo adahangana na we, ahubwo akamushyigikira abigiranye urukundo, bityo akimakaza amahoro mu muryango. Mu Befeso 5:22, hagira hati “abagore bagandukire abagabo babo.” Ariko se byagenda bite mu gihe hari icyo atumvikanaho n’umugabo we? Icyo gihe yagombye guha umugabo we ibitekerezo yisanzuye ariko amwubashye, akamuvugisha nk’uko yifuza ko umugabo we yamuvugisha.

(4) Jya ushyira mu gaciro, witege ko hashobora kuvuka ingorane. Hari igihe abashakanye bahura n’ibibazo bitewe no kubwirana amagambo mabi batatekerejeho, ubukene, indwara ikomeye cyangwa ibibazo by’abana. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga yeruye ko abashakanye “bazagira imibabaro mu mubiri wabo” (1 Abakorinto 7:28). Ariko kandi, iyo mibabaro cyangwa ingorane, ntibigomba kubasenyera. Iyo abantu babiri bakundana kandi bafite ubwenge buturuka ku Mana, baba bashobora gukemura ibibazo byashoboraga kubatandukanya. Ese waba ufite ubwo bwenge bwagufasha gukemura ibibazo bishobora kuvuka mu muryango wawe? Bibiliya igira iti ‘niba muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze abusabe Imana kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro.’—Yakobo 1:5.

(5) Ntimugahemukirane. Ubuhehesi cyangwa guca inyuma uwo mwashakanye, ni cyo kintu gikomeye gisenya imiryango, kandi ni yo mpamvu imwe rukumbi yemewe n’Imana ishobora gutuma abashakanye batana (Matayo 19:9). Bibiliya igira iti “ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose, kandi uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya, kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’abahehesi” (Abaheburayo 13:4). Abashakanye bakora iki kugira ngo batararikira undi muntu utari uwo bashakanye? Bibiliya igira iti “umugabo ahe umugore we ibyo amugomba, ariko umugore na we abigenzereze atyo umugabo we.”—1 Abakorinto 7:3, 4.

Hari abashobora gutekereza ko gukurikiza ayo mahame uko ari atanu bidashoboka, cyangwa ko atagihuje n’igihe. Icyakora abayakurikiza si uko babibona, kuko babona imigisha nk’iy’umuntu wishingikiriza ku Mana mu mibereho ye yose. Bibiliya ivuga ko uwo muntu “azamera nk’igiti cyatewe iruhande rw’imigezi, cyera imbuto zacyo mu gihe cyacyo. Amababi yacyo ntiyuma, kandi ibyo akora byose bizagenda neza” (Zaburi 1:2, 3). Ibintu “byose,” hakubiyemo n’ishyingiranwa, bizagenda neza.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana n’uko wagira urugo rwiza, reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki 1 Gashyantare 2011.

ESE WIGEZE WIBAZA IBI BIBAZO?

● Imana ibona ite ibyo gutana?​—Malaki 2:14-16.

● Umugabo yagombye gufata ate umugore we?​—Abefeso 5:23, 28.

● Ni ubuhe bwenge butuma abashakanye bagira urugo rwiza?​—Zaburi 1:2, 3.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze