Ese byararemwe?
Iryinyo ryityaza ry’agasimba ko mu nyanja
● Ako gasimba gakoresha amenyo yako atanu, maze kagacukura umwobo mu rutare kugira ngo kajye kihishamo. Nubwo gacukura cyane, amenyo ntajya agimba. Umwarimu muri kaminuza y’i Madison muri leta ya Wisconsin muri Amerika witwa Pupa Gilbert, yaravuze ati “ibyo si ko bimeze ku bikoresho tuzi kandi dukoresha dukata ibintu cyangwa tubisya.” Ibanga ry’ako gasimba ni irihe?
Suzuma ibi bikurikira: Iryinyo ry’ako gasimba rikozwe n’utuntu tumeze nk’utubuye tugerekeranye kandi dufatanye. Icyakora Gilbert yavuze ko “hari ahantu uduce tugize iryo ryinyo tuba dushobora kuvunikira.” Kubera ko aho hantu hadakomeye, mbese nk’uko bimeze ku rupapuro rufite ahantu hatobaguye rushobora gucikira, bituma uduce tumaze kwangirika tw’iryo ryinyo tuvunika mu buryo bworoshye, maze hakaza akandi gace gatyaye. Iryo ryinyo ntirijya rigimba, kuko rikomeza gukurira ku mutwe umwe rikityariza ku wundi. Gilbert yavuze ko iryo ryinyo “ari kimwe mu bintu bike cyane biboneka mu byaremwe bifite ubushobozi bwo guhora byityaza.”
Igihe abakora ibikoresho bitandukanye bamenyaga uko bigenda kugira ngo iryinyo ry’ako gasimba ryityaze, basanze ubwo buhanga bushobora kubafasha mu kazi kabo. Babonye ko bushobora kubafasha gukora ibikoresho byityaza uko bigenda bikoreshwa. Gilbert yaravuze ati “tuzabifashwamo n’ubuhanga ako gasimba gakoresha.”
Ubitekerezaho iki? Ese iryinyo ry’ako gasimba rihora ryityaza, ryapfuye kubaho, cyangwa ryararemwe?
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 16]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)
Iryinyo ririmo rikura
Igice kigizwe na kalisiyumu
Agasimba ko mu nyanja kagira amahwa
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Iryinyo rityaye
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Amenyo atanu
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 16 yavuye]
Amafoto yombi: Courtesy of Pupa Gilbert/University of Wisconsin-Madison