ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 5/12 pp. 14-30
  • Urubuga rw’abagize umuryango

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Urubuga rw’abagize umuryango
  • Nimukanguke!—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ni iki kibura kuri iyi shusho?
  • Twige Bibiliya
  • Isi n’abayituye
  • Agakino k’abana
  • IBISUBIZO BYO KU IPAJI YA 30 N’IYA 31
  • Yavanye isomo ku makosa yakoze
    Twigane ukwizera kwabo
  • Yavanye isomo ku makosa yakoze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Umugabo w’intwari kandi wicishaga bugufi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Yize kugira imbabazi
    Twigane ukwizera kwabo
Reba ibindi
Nimukanguke!—2012
g 5/12 pp. 14-30

Urubuga rw’abagize umuryango

Ni iki kibura kuri iyi shusho?

Soma mu 1 Ibyo ku Ngoma 16:1, 2, 4-10. Noneho reba iyi shusho. Ni ibihe bintu biburaho ? Andika ibisubizo hasi aha. Huza utudomo kugira ngo wuzuze iyi shusho, hanyuma usigemo amabara.

1. ․․․․․

2. ․․․․․

3. ․․․․․

[Imbonerahamwe]

(Reba muri Nimukanguke!)

MUBIGANIREHO:

Ese gukoresha umuzika no kuririmba muri gahunda yacu yo gusenga, bishimisha Yehova Imana? Kuki ushubije utyo ?

IGISUBIZO: Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 5:​13, 14; Abefeso 5:​19.

Ese hari izindi nkuru zo muri Bibiliya uzi, zigaragaza ko kuririmba ari kimwe mu bigize ugusenga k’ukuri?

IGISUBIZO: Soma mu Kuva 15:​1-20; Mariko 14:​26; Ibyakozwe 16:​25.

Ni iki cyagufasha kuririmbira Yehova, nubwo waba ugira amasonisoni cyangwa ukaba wumva ko abandi baririmba neza kukurusha?

IGISUBIZO: Soma muri Zaburi 33:​1-3.

UMWITOZO W’UMURYANGO:

Buri wese mu bagize umuryango ahitemo indirimbo yo gusingiza Yehova akunda kurusha izindi. Noneho, mwitoze kuririmba izo ndirimbo mu rwego rw’umuryango kugeza igihe muzimenyeye.

Twige Bibiliya

Rukate, uruhine maze urubike

AGAFISHI KA 17 KA BIBILIYA YONA

IBIBAZO

A. Yona yoherejwe kubwiriza i ․․․․․, habaga abantu barenga ․․․․․.

B. Nubwo Yona yabanje guhunga inshingano yari yahawe, ni ikihe gikorwa kirangwa n’ubutwari yakoze kugira ngo arokore abandi?

C. Uzuza iyi nteruro yo muri Bibiliya: “Yona amara . . .”

[Imbonerahamwe]

Mu wa 4026 M.Y. Adamu aremwa

Yabayeho ahagana mu wa 840 M.Y

Umwaka wa 1

Mu wa 98

Igitabo cya nyuma cya Bibiliya

[Ikarita]

Yahunze avuye i Gati-Heferi agana i Tarushishi

Gati-Heferi

TARUSHISHI

Nineve

YONA

ICYO TWAMUVUGAHO

Yari umuhanuzi wa Yehova wahanuye ku ngoma y’Umwami Yerobowamu wa II (2 Abami 14:​23-25). Yehova yigishije Yona kutitekerezaho, ahubwo akita ku byo abandi bakeneye (Yona 4:​6-11). Ibyabaye kuri Yona bitwigisha ko Yehova yihanganira cyane abanyabyaha, akabagirira impuhwe kandi akabagirira neza.

IBISUBIZO

A. Nineve, 120.000.​​—⁠Yona 1:​1, 2; 4:​11.

B. Yasabye abasare kumujugunya mu nyanja kugira ngo ituze.​​—⁠Yona 1:​3, 9-16.

C. “ . . . iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’urwo rufi.”​​—⁠Yona 1:​17.

Isi n’abayituye

4. Nitwa Melissa, mfite imyaka 9. Nanjye nitwa Edilo, mfite imyaka 7. Twembi tuba mu gihugu cya Kiba. Ugereranyije, muri Kiba hari Abahamya ba Yehova bangahe? Ni 51.000, 91.000 cyangwa ni 131.000?

5. Akadomo kagaragaza igihugu tubamo ni akahe? Kazengurutse uruziga, hanyuma ushyire akadomo aho utuye, maze urebe intera iri hagati y’aho utuye no muri Kiba.

A

B

C

D

Agakino k’abana

Garagaza aho aya mafoto ari muri iyi gazeti. Sobanura buri foto mu magambo yawe.

Niba wifuza gucapa izindi kopi wakwifashisha mu “Rubuga rw’abagize umuryango,” reba ku muyoboro wa interineti wa www.jw.org

● “URUBUGA RW’ABAGIZE UMURYANGO” ibisubizo biri ku ipaji ya 14

IBISUBIZO BYO KU IPAJI YA 30 N’IYA 31

1. Ihema ritwikiriye Isanduku.

2. Inanga.

3. Impanda.

4. 91.000.

5. C.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze