ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 4/13 pp. 4-5
  • Uko wakwirinda kubwira nabi uwo mwashakanye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wakwirinda kubwira nabi uwo mwashakanye
  • Nimukanguke!—2013
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • AHO IKIBAZO KIRI
  • Tujye tuvuga ‘amagambo meza yo kubaka abandi’
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Tuge tuvuga ‘amagambo meza yo kubaka abandi’
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • Jya ugaragaza urukundo n’icyubahiro urinda ururimi rwawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Ese ubera abandi urugero rwiza mu byo uvuga?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
Reba ibindi
Nimukanguke!—2013
g 4/13 pp. 4-5

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE

Uko wakwirinda kubwira nabi uwo mwashakanye

AHO IKIBAZO KIRI

Buri gihe iyo wowe n’uwo mwashakanye hari icyo mutumvikanyeho, mutangira kwitana ba mwana. Wowe n’uwo mwashakanye mumenyereye kubwirana nabi, ku buryo buri gihe muganira mutongana.

Niba ari uko bimeze mu rugo rwanyu, mushobora kubihagarika. Icyakora, mugomba kubanza kumenya impamvu zibibatera n’impamvu mugomba kubireka.

IKIBITERA

Umuryango ukomokamo. Abagabo n’abagore benshi bakuriye mu miryango ihoramo intonganya. Ku bw’ibyo, umwe mu bashakanye ashobora kujya avuga amagambo ameze nk’ayo yumvanaga ababyeyi be.

Ingaruka z’imyidagaduro. Filimi n’imikino ishekeje bihita kuri televiziyo, bituma abantu babona ko kutagaragaza ikinyabupfura nta cyo bitwaye, bakabifata nk’urwenya cyangwa bakumva ko bishimishije.

Umuco. Imico imwe n’imwe yumvikanisha ko “umugabo nyawe” agomba gutwaza igitugu cyangwa ko umugore agomba kugira amahane menshi kugira ngo batamusuzugura. Iyo abashakanye bafite imyumvire nk’iyo bagize icyo batumvikanaho, babana bameze nk’abanzi aho gusenyera umugozi umwe, bakabwirana amagambo akomeretsa, aho gukiza.

Uko impamvu zibibatera zaba ziri kose, kubwirana amagambo mabi bishobora gutuma abashakanye batana kandi bikabatera indwara. Hari n’abavuga ko aho kubabwira nabi wabakubita bikarangira. Urugero, hari umugore wari ufite umugabo umubwira nabi kandi akamukubita, wavuze ati “kwihanganira inkoni biroroshye kuruta ibitutsi. Kuri jye aho kugira ngo antuke bigeze aha, yankubita.”

Mwakora iki niba wowe n’uwo mwashakanye mubwirana amagambo mabi ashobora kubasenyera?

ICYO MWAKORA

Jya wishyira mu mwanya wa mugenzi wawe. Ukwiriye kwishyira mu mwanya we, ukagerageza kwiyumvisha ukuntu amagambo umubwira amubabaza. Niba bishoboka, tekereza ku magambo uherutse kuvuga akababaza uwo mwashakanye. Ntukumve ko amagambo wamubwiye nta cyo atwaye. Ahubwo ujye uzirikana uko yayakiriye. Ese hari amagambo arangwa n’ineza wagombye kuba wakoresheje, aho kuvuga nabi? Bibiliya igira iti “gusubizanya ineza bihosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.”—Imigani 15:1.

Mujye mwigira ku bandi. Niba nta rugero rwiza mwahawe, mujye mushaka abababera icyitegererezo. Mwumvire inama z’abantu bashakanye b’intangarugero mu kubwirana amagambo meza.—Ihame rya Bibiliya: Abafilipi 3:17.

Komeza kumwishimira nk’uko byari bimeze mbere. Akenshi umuntu avuga nabi bitewe n’ibiri mu mutima we. Ku bw’ibyo, ujye utekereza ibyiza ku wo mwashakanye kandi abe ari byo umwifuriza. Mwongere mukorere hamwe ibintu byajyaga bibashimisha. Murebere hamwe amafoto yanyu ya kera. Ni iki cyabasetsaga? Ni iyihe mico yatumye mukundana?—Ihame rya Bibiliya: Luka 6:45.

Jya uvuga ngo “jye” aho kuvuga ngo “wowe.” Aho kugira ngo wibasire uwo mwashakanye, mubwire akababaro uterwa n’ibikorwa bye. Urugero, ushobora kuvuga uti “iyo uteganyije ibyo uzakora utabanje kumbaza, bituma numva nta gaciro mfite.” Ibyo ashobora kubyakira neza kurusha kumubwira uti “ariko wabaye ute? Kuki uhora ukora ibintu utabanje kungisha inama?”—Ihame rya Bibiliya: Abakolosayi 4:6.

Jya umenya igihe cyo guceceka. Mu gihe mutangiye kubwirana nabi mukabona bishobora kubyara intonganya, byaba byiza musubitse ikiganiro. Uwo mwashakanye natangira kukubwira nabi, ujye ushakisha uko wakwigendera, hanyuma muze kubiganiraho nyuma mutuje.—Ihame rya Bibiliya: Imigani 17:14.

Akenshi umuntu avuga nabi bitewe n’ibiri mu mutima we

IMIRONGO Y’INGENZI

  • “Abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite.”—Abefeso 5:28.

  • “Umugore agomba kubaha cyane umugabo we.”—Abefeso 5:33.

  • “Gukankama no gutukana bive muri mwe.”—Abefeso 4:31.

“GUTUKANA” BIKUBIYEMO IKI?

Bibiliya igira iti “gukankama no gutukana bive muri mwe” (Abefeso 4:31). Kuki Pawulo yashyize itandukaniro hagati yo “gukankama” no “gutukana”? Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “gukankama” (krau·ge) ryumvikanisha kuzamura ijwi. Naho ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “gutukana” (bla·sphe·miʹa) ryumvikanisha ubutumwa bukubiye mu byo uvuze. Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko umuntu utukana, atari ko buri gihe aba asakuza. Mu by’ukuri gutukana, bikubiyemo amagambo yose asesereza cyangwa atesha umuntu agaciro, nubwo wayavuga utuje.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze