Injangwe yo mu butayu ibwegeka amezi abiri, ikabwagura ibibwana nka bitatu
BUMAZE kwira. Injangwe yo mu butayu bukakaye isohotse mu mwobo wayo ihagarara ku mwinjiro, ibangura amatwi itangira kureba hirya no hino. Bidatinze, itangiye kugenda mu mucanga yitonze.
Hanyuma iritunatunnye, isimbukira imbeba yo mu butayu itagira amakenga. Iyo njangwe ikomeje guhiga muri iryo joro ryose, yabona undi muhigo ikawusimbukira. Iyo imaze guhaga, inyama ishigaje izitaba mu mucanga, ikisubirira mu mwobo wayo mu rukerera, dore ko idakunze gusohoka ku manywa. Reka dusuzume bimwe mu biyiranga.