ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 8/13 pp. 12-13
  • Ese wagombye kwemera Ubutatu?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wagombye kwemera Ubutatu?
  • Nimukanguke!—2013
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ESE YESU NI IMANA?
  • KUKI IBYO BYAGOMBYE KUGUSHISHIKAZA?
  • Inyigisho y’Ubutatu Yaje Ite?
    Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu?
  • Mbese Ni Inyigisho ya Bibiliya Koko?
    Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu?
  • Mbese Birakwiriye Kubwemera?
    Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu?
  • Ese Imana ni Ubutatu?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Reba ibindi
Nimukanguke!—2013
g 8/13 pp. 12-13

Ese wagombye kwemera Ubutatu?

Abantu barenga miriyari ebyiri ku isi, bavuga ko ari Abakristo. Abenshi muri bo bari mu madini yigisha Ubutatu. Iyo nyigisho ivuga ko Data, Umwana n’umwuka wera bagize Imana imwe. Inyigisho y’Ubutatu yaje kwemerwa ite? Ariko hari ikindi kibazo cy’ingenzi. Ese iyo nyigisho ihuje na Bibiliya?

BIBILIYA yarangije kwandikwa mu kinyejana cya mbere. Inyigisho zaje kuvamo iy’Ubutatu zatangiye guhimbwa mu wa 325, mu nama yabereye mu mugi wa Nicée muri Aziya Ntoya, ubu hakaba hitwa Iznik muri Turukiya. Icyo gihe hari hashize ibinyejana birenga bibiri Bibiliya irangije kwandikwa. Hari inkoranyamagambo y’Abagatolika yavuze ko Inama yabereye i Nicée ari yo yasobanuye bwa mbere inyigisho za kiliziya, hakubiyemo iyerekeye Imana na Kristo. Ariko se kuki icyo gihe ari bwo bibutse ko ari ngombwa gusobanura ibyerekeye Imana na Kristo, nyuma y’imyaka ibariwa mu magana Bibiliya irangije kwandikwa? Ese ni ukuvuga ko Bibiliya idasobanura neza izo ngingo z’ingenzi?

ESE YESU NI IMANA?

Igihe Constantin yabaga umwami w’Ubwami bw’Abaroma, abiyitaga Abakristo icyo gihe ntibavugaga rumwe ku birebana n’isano iri hagati y’Imana na Kristo. Baribazaga bati “ese Yesu ni Imana cyangwa yaremwe n’Imana?” Kugira ngo Constantin akemure icyo kibazo yatumije abayobozi ba kiliziya mu nama yabereye i Nicée. Ntiyari agamije kumenya ukuri ku birebana n’iyo nyigisho, ahubwo yashakaga ko idini ridateza amacakubiri mu bwami bwe.

“Kuri twe hariho Imana imwe, Data.”​—1 Abakorinto 8:6

Constantin yasabye ba musenyeri babarirwa mu magana bari bitabiriye iyo nama kuganira kuri icyo kibazo bakagifatira umwanzuro bahurijeho, ariko ntibabyumvikanyeho. Nyuma yaho yahaye abari muri iyo nama igitekerezo cyo kumvikana ku nyigisho ivuga ko Yesu “asangiye kamere” (homoousios) na Se. Iryo jambo ridashingiye kuri Bibiliya, ahubwo rikaba rishingiye kuri filozofiya ya kigiriki, ni ryo ryaje kuvamo inyigisho y’Ubutatu, yaje kuba imwe mu nyigisho z’ibanze za Kiliziya. Koko rero, mu mpera z’ikinyejana cya kane inyigisho y’Ubutatu yari yarahawe ibisobanuro ifite ubu, harimo n’ibivuga ko umwuka wera ari umuperisona wa gatatu mu bagize ubutatu.

KUKI IBYO BYAGOMBYE KUGUSHISHIKAZA?

Yesu yavuze ko “abasenga by’ukuri bazasengera Data . . . mu kuri” (Yohana 4:​23). Uko kuri kwanditswe muri Bibiliya (Yohana 17:​17). Ese Bibiliya yigisha ko Data, Umwana n’umwuka wera ari abaperisona batatu bagize Imana imwe?

Icya mbere ni uko nta hantu na hamwe Bibiliya ikoresha ijambo “Ubutatu.” Icya kabiri, Yesu ntiyigeze avuga ko angana n’Imana. Ahubwo yasengaga Imana (Luka 22:​41-44). Icya gatatu, ni isano Yesu yari afitanye n’abigishwa be. Na nyuma y’uko Yesu azukira kujya aho ibiremwa by’umwuka biba, yise abigishwa be “abavandimwe be” (Matayo 28:​10). Ese abo bigishwa bavaga inda imwe n’Imana Ishoborabyose? Oya. Icyakora binyuriye mu kwizera Kristo Umwana w’imfura w’Imana, na bo babaye abana ba Data (Abagalatiya 3:​26). Noneho gereranya iyi mirongo yindi, n’inyigisho zemerejwe mu nama yabereye i Nicée.

Icyo inyigisho zemerejwe mu nama yabereye i Nicée zivuga:

“Twemera . . . Nyagasani Yezu Kristu . . . ko asangiye kamere na Data, ni Imana yavuye ku Mana, ni Urumuri rwavuye ku rundi, Imana y’Ukuri yavuye ku Mana y’Ukuri.”

Icyo Bibiliya ibivugaho:

  • Yesu yaravuze ati ‘Data aranduta.’​—Yohana 14:28.a

  • Nanone, yaravuze ati “ngiye kwa Data, ari we So, ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.”​—Yohana 20:17.

  • “Kuri twe habaho Imana imwe, ari yo Mubyeyi.”​—1 Abakorinto 8:6.

  • “Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu.”​—1 Petero 1:3.

  • “Dore ibyo Amen [Yesu], . . . intangiriro y’ibyo Imana yaremye avuga.”​—Ibyahishuwe 3:14, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya.b

a Amagambo aberamye ni twe twayanditse dutyo. Uretse aho byavuzwe ukundi, imirongo yatanzwe aha yose yavanywe muri Bibiliya Ntagatifu.

b Igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya cyitwa Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, kirimo amasomo abiri. Irya mbere rigira riti “Ukuri ku byerekeye Imana ni ukuhe?” naho irya kabiri rikagira riti “Yesu Kristo ni nde?” Abahamya ba Yehova bashobora kuguha icyo gitabo cyangwa ukagisomera kuri www.jw.org/rw.

AMAKURU Y’IBANZE:

  • “Inyigisho zitiriwe iz’i Nicée, mu by’ukuri ntizemerejwe mu nama ya Mbere y’i Nicée (325) . . . ahubwo zahimbiwe mu nama ya Mbere y’i Constantinople (381).”​—The New Westminster Dictionary of Church History.

  • “Inama y’i Nicée yo mu wa 325 yagaragaje ko inyigisho y’ingenzi [y’icyari kuzahinduka ubutatu] ivuga ko Umwana ‘asangiye kamere na . . . Se.’ ”​—Encyclopædia Britannica.

Inama ya mbere yabereye i Nicée (nk’uko umunyabugeni yabigaragaje), ni yo yaje gutuma habaho inyigisho y’Ubutatu

“Muri Bibiliya y’Abakristo, hakubiyemo Isezerano Rishya, nta hantu na hamwe hari amagambo avuga ibirebana n’inyigisho y’ubutatu cyangwa ibindi bitekerezo byumvikanisha ko hariho imana y’ubutatu.”​—Encyclopædia Britannica.

“Inyigisho y’ubutatu . . . ntiyadukanywe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, kandi nta hantu na hamwe yigera ivugwa, uretse nyuma y’ikinyejana cya kabiri.”​—Library of Early Christianity—Gods and the One God.

“Kugira ngo Kiliziya [Gatolika] ishobore kumvikanisha ihame ry’Ubutatu, yarisobanuye ikoresheje andi magambo yaturutse mu nyigisho zimwe na zimwe za filozofiya.”​—Catechism of the Catholic Church.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze