ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 10/13 pp. 4-5
  • Mu gihe ufitanye ubucuti budasanzwe n’uwo mutashakanye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mu gihe ufitanye ubucuti budasanzwe n’uwo mutashakanye
  • Nimukanguke!—2013
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • AHO IKIBAZO KIRI
  • Uko wakwirinda gatanya zigaragara mu bantu bakuze
    Inama zigenewe umuryango
  • “Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose”
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Mu gihe wumva ko washatse nabi
    Nimukanguke!—2014
  • Ese koko twiteguye gushakana?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
Reba ibindi
Nimukanguke!—2013
g 10/13 pp. 4-5

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE

Mu gihe ufitanye ubucuti budasanzwe n’uwo mutashakanye

AHO IKIBAZO KIRI

Hari umuntu mudahuje igitsina mufitanye ubucuti kandi rwose uzi kugutega amatwi. Mwembi mubwirana byose nta cyo mukinganye. Ushobora kwibwira ko mufitanye ubucuti busanzwe, nyamara uwo mwashakanye atari uko yabibona aramutse amenye ibyo muganira.

Uko bigaragara, ubucuti mufitanye bugeze kure kandi urifuza kubuhagarika. Icyakora, ugomba kubanza kumenya impamvu zishobora kuba zaratumye ugirana ubucuti budasanzwe n’uwo muntu.

IKIBITERA

Icyifuzo cyo kwitabwaho. Ubusanzwe kwitabwaho n’umuntu mudahuje igitsina birashimisha. Iyo umuntu aduhaye agaciro biradushimisha kandi tukumva ko turi beza. Iyo umaze igihe runaka ushatse, ushobora gutangira gushakira ihumure ku wundi muntu mudahuje igitsina. Ariko icyo ugomba kumenya ni uko gushakira ihumure ku muntu utari uwo mwashakanye bizakugiraho ingaruka. Iyo utangiye kujya ubwira umuntu mudahuje igitsina uko wiyumva, imishyikirano ufitanye n’uwo mwashakanye irahazaharira. Ni nk’aho uba umwibye urukundo rumukwiye, ukaruha undi.

• Ibaze uti ‘ni iki naburanye uwo twashakanye ku buryo najya kugishakira ahandi?’

Kugirana ibibazo n’uwo mwashakanye. Bibiliya igaragaza ko abashyingiranwa bazagira “imibabaro” mu rugero runaka (1 Abakorinto 7:28). Urugero, hari igihe wumva ko uwo mwashakanye ataguha agaciro cyangwa ko atakwitaho nk’uko ubyifuza. Nanone ushobora gukomeza kubika inzika, bitewe n’ikibazo mufitanye kitakemutse. Uwo mwashakanye ashobora kuba yanga ko muganira ku kibazo mufitanye, ibyo bikaba byakubabaza bigatuma ushaka uwo watakira. Hari impuguke zivuga ko kwanga kuganira n’uwo mwashakanye ku bibazo mufitanye, bishobora kuba ikimenyetso gikomeye cy’uko mubanye nabi, cyangwa ko mushobora kuzatana.

• Ibaze uti “ese haba hari icyo naburanye uwo twashakanye, cyatumye ntangira kugirana imishyikirano idakwiriye n’undi muntu?”

ICYO WAKORA

Menya ko urimo ukina mu bikomeye. Bibiliya igira iti “mbese umuntu yashyira umuriro mu gituza cye imyenda ye ntishye” (Imigani 6:27, 27)? Uwo murongo wumvikanisha ko kugirana ubucuti n’undi muntu kandi waramaze gushaka, biteje akaga gakomeye (Yakobo 1:14, 15). Ingaruka zabyo ntizishidikanywaho, kuko zimwe zatangiye no kukugeraho. Kugirana ubucuti n’umuntu mutashakanye, byatumye wima uwo mwashakanye urukundo yari akwitezeho.

Reka inzozi. Iyo ufitanye agakungu n’umuntu, bituma utekereza uko ubuzima bwari kuba bumeze iyo aza kuba ari we mwashakanye. Nyamara iyo ugereranya ubushobozi bw’uwo mwashakanye n’ubw’uwo muntu, uba wibeshya cyane. Nanone ujye wibuka ko umunezero wumva ufite iyo utekereje kuri iyo ncuti yawe, ari wo wagiraga iyo wabaga utekereje uwo mwashakanye.—Ihame rya Bibiliya: Yeremiya 17:9.

Ishyirireho imipaka. Kugira ngo abantu birinde abajura, bashyira intabaza mu modoka zabo cyangwa mu mazu yabo. Nawe ushobora kugira icyo ukora kugira ngo ubungabunge imishyikirano ufitanye n’uwo mwashakanye. Bibiliya igira iti “rinda umutima wawe” (Imigani 4:23). Wawurinda ute? Gerageza gukora ibi bikurikira:

  • Jya ugaragariza abandi ko ukomeye ku isezerano wagiranye n’uwo mwashakanye, wenda utunga amafoto ye ku kazi.—Ihame rya Bibiliya: Intangiriro 2:24.

  • Jya wirinda kurengera mu mishyikirano ugirana n’umuntu mudahuje igitsina. Urugero, ntibyaba bikwiriye rwose ko uvugana n’iyo ncuti yawe ibirebana n’ibibazo ufitanye n’uwo mwashakanye, cyangwa ngo usohokane n’umukozi mugenzi wawe mudahuje igitsina.

  • Niba hari umuntu mufitanye agakungu, gahagarike. Mu gihe wumva bitakoroheye, wagombye nyine kumva ko harimo ikibazo. Aho gukomeza kwihagararaho utanga impamvu zituma ushyikirana na we, shyigikira uwo mwashakanye maze ukore ibishoboka byose ngo ugire urugo rwiza.—Ihame rya Bibiliya: Imigani 5:18, 19.

IMIRONGO Y’INGENZI

  • “Umutima urusha ibindi byose gushukana, kandi ni mubi cyane.”—Yeremiya 17:9

  • ‘Umugabo [agomba] komatana n’umugore we.’ —Intangiriro 2:24.

  • “Ujye wishimana n’umugore wo mu busore bwawe . . . Urukundo rwe rutume uhora unezerewe cyane.”—Imigani 5:18, 19.

“ESE UBU BUCUTI NI GUSA”?

IBAZE UTI:

  • Ese uyu muntu mubwira ibibazo mfitanye n’uwo twashakanye?

  • Ese nkora uko nshoboye kose ngo tube turi kumwe?

  • Ese imishyikirano mfitanye n’uwo muntu nyihisha uwo twashakanye?

  • Ese uwo twashakanye aramutse ambonanye n’uwo muntu nakumva bimbangamiye?

  • Ese uwo twashakanye aramutse yumvise ibiganiro tugirana, yakumva ko namuhemukiye?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze