ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 3/14 p. 16
  • Uruhu rw’inzoka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uruhu rw’inzoka
  • Nimukanguke!—2014
  • Ibisa na byo
  • Inzoka y’umuringa
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Amarira mu mufuka w’uruhu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Uruhu rutangaje rwa Kokombure yo mu nyanja
    Ese byararemwe?
Nimukanguke!—2014
g 3/14 p. 16
Inzoka yurira igiti

ESE BYARAREMWE?

Uruhu rw’inzoka

KUBERA ko inzoka itagira amaguru cyangwa amaboko, kugira ngo igende iba ikeneye uruhu rukomeye, bitewe n’uko iba igomba kurukuba hasi mu gihe igenda. Hari inzoka zurira ibiti birebire bihanda, naho izindi zikanyura mu mucanga ugenda uzijomba. None se ni iki gituma uruhu rw’inzoka rukomera kandi rukaramba?

Suzuma ibi bikurikira: Umubyimba n’imiterere y’uruhu rw’inzoka bigenda bitandukana bitewe n’ubwoko bwazo. Icyakora impu z’inzoka zose hari icyo zihuriyeho: inyuma ziba zikomeye, imbere zikagenda zoroha. Kuki ibyo bizigirira akamaro? Umushakashatsi witwa Marie-Christin Klein yaravuze ati “ikintu gikomeye inyuma, ariko imbere kikagenda cyoroha, nticyangirika cyane iyo cyikubye ku kindi.” Imiterere yihariye y’uruhu rw’inzoka ituma rwikuba ku butaka mu buryo bworoshye, ari na byo biyifasha gukururuka. Iyo ikururuka ku mabuye ahanda, uruhu rwayo rwose ruhangana n’ayo mabuye bigatuma rudakomereka. Ni ngombwa ko uruhu rw’inzoka ruba rukomeye kandi rukaramba, kuko yiyuburura nyuma y’amezi ari hagati y’abiri n’atatu.

Ibikoresho biteye nk’uruhu rw’inzoka bishobora kugira akamaro cyane mu rwego rw’ubuvuzi, urugero nko mu gukora insimburangingo zikomeye cyane kandi zidapfa komoka aho baziteye. Nanone abahanga baramutse biganye imiterere y’uruhu rw’inzoka, bagakora ibyuma byifashishwa mu gutwara ibintu mu nganda, amavuta yo kubibobeza yarushaho kuba make, dore ko yangiza ibidukikije.

Ubitekerezaho iki? Ese uruhu rw’inzoka rwabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa rwararemwe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze