ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 4/14 p. 3
  • Hirya no hino ku isi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Hirya no hino ku isi
  • Nimukanguke!—2014
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Leta Zunze Ubumwe za Amerika
  • Isi
  • Ibirwa bya Midway
  • Afurika y’Epfo
  • Inyoni yitwa Alubatorosi ikoresha imbaraga nke mu gihe iguruka
    Nimukanguke!—2013
Nimukanguke!—2014
g 4/14 p. 3

HIRYA NO HINO KU ISI

Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Amatara atanga uburenganzira bwo guhita mu muhanda

Umugi wa Los Angeles wo muri Leta ya Kaliforuniya, wahuje amatara yose atanga uburenganzira bwo guhita agera hafi ku 4.500. Ayo matara ari hirya no hino muri uwo mugi ku buso bugera kuri kirometero kare 1.215. Hari ikinyamakuru cyatangaje ko Los Angeles ari wo “mugi wa mbere ukomeye ku isi ukoze ibyo bintu.”​—The New York Times.

Isi

Ubushakashatsi bwakozwe ku isi hose bwagaragaje ko hagati y’umwaka wa 1990 na 2010, umubare w’abafite umubyibuho ukabije wiyongereyeho 82 ku ijana. Nubwo mu bihugu byinshi hakiri ikibazo cy’imirire mibi, abantu bicwa n’umubyibuho ukabije bakubye incuro zirenga eshatu abahitanwa n’indyo ituzuye. Majid Ezzati, umwe mu bari bayoboye abakoze ubwo bushakashatsi, yaravuze ati “mu myaka 20 ishize abatuye isi ntibabonaga ibyokurya bihagije, ariko muri iki gihe abantu basigaye baterwa indwara no kurya ibyokurya byinshi kandi bigira ingaruka ku mubiri, ibyo akaba ari ko bimeze no mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.”

Ibirwa bya Midway

Inyoni ya alubaturosi

Hari amakuru yagaragaje ko inyoni ya alubatorosi “imaze igihe kirekire kurusha izindi,” iherutse guturaga undi mushwi wiyongera ku yindi myinshi yaturaze. Iyo nyoni imaze imyaka ingahe? Yashyizweho ikimenyetso bwa mbere mu wa 1956, icyo gihe ikaba yari ifite nibura imyaka 5. Ibyo byumvikanisha ko ubu ifite imyaka irenga 60. Muri iyo myaka yose, iyo nyoni yagenze ibirometero biri hagati ya miriyoni 3 na 4. Ingendo yakoze zikubye incuro ziri hagati ya 4 na 6 urugendo rwo kuva ku isi kugera ku kwezi, kugenda no kugaruka.

Afurika y’Epfo

Umugore wo muri Afurika y’Epfo wisiga amavuta atukuza

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko kimwe cya gatatu cy’abagore bo muri Afurika y’Epfo bakoresha amasabune n’amavuta yo kwitukuza. Ayo mavuta n’amasabune agira ingaruka zikomeye ku buzima, ku buryo ibihugu bitari bike byayaciye. Muri izo ngaruka harimo indwara zitandukanye za kanseri, indwara y’impyiko, indwara yo kwiheba, imihangayiko, ibiheri n’inkovu ku mubiri.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze