ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 12/14 pp. 2-6
  • Dusobanukirwe indwara zo mu mutwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Dusobanukirwe indwara zo mu mutwe
  • Nimukanguke!—2014
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Amakuru y’ibanze arebana n’indwara zo mu mutwe
  • Ibimenyetso by’izo ndwara
  • Uko zivurwa
  • Kwiyitaho mu buryo bw’umwuka ni iby’ingenzi
  • Indwara z’agahinda gakabije ni ikibazo cyugarije isi yose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2023
  • Imana yadusezeranyije ko tuzagira ubuzima bwiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2023
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Uko twakwita ku bantu barwaye indwara yo guhangayika
    Nimukanguke!—2012
Reba ibindi
Nimukanguke!—2014
g 12/14 pp. 2-6
Umugore uhangayitse yitegereza umugabo we urwaye

INGINGO YO KU GIFUBIKO

Dusobanukirwe indwara zo mu mutwe

Igihe Claudia bamubwiraga ko arwaye indwara ituma ibyiyumvo bihindagurika n’indwara y’ihungabana, yaravuze ati “nabaye nk’ukubiswe n’inkuba! Kurwara indwara yo mu mutwe byari byaranteye ipfunwe, ku buryo numvaga ntazashobora kubyihanganira.”

Mark umugabo wa Claudia yaravuze ati “kwiyakira byadutwaye igihe, ariko naje kubona ko icyo ngomba kwibandaho ari ukuba hafi y’umugore wanjye.”

ESE uramutse wisuzumishije bakagusangana indwara yo mu mutwe cyangwa bakayisangana umuntu wawe, wakumva umeze ute? Igishimishije ni uko indwara zo mu mutwe zishobora kuvurwa. Reka dusuzume ibintu bike biri bugufashe gusobanukirwa neza indwara zo mu mutwe.a

Amakuru y’ibanze arebana n’indwara zo mu mutwe

“Indwara zo mu mutwe zibasira abantu babarirwa muri za miriyoni amagana hirya no hino ku isi, kandi zigira ingaruka no kuri bene wabo n’incuti zabo. Umuntu umwe kuri bane aba azarwara indwara yo mu mutwe. Ku isi hose, indwara yo kwiheba ni yo ya mbere ifata abantu benshi kurusha izindi ndwara zo mu mutwe. Naho indwara bakunze kwita ibisazi n’indi ituma ibyiyumvo bihindagurika, ni zo zikaze kandi ni zo zizahaza abantu kurusha izindi. . . . Nubwo abantu benshi barwaye indwara zo mu mutwe muri rusange abantu barazihisha, abazirwaye bakirengagizwa kandi bagahabwa akato.”​—Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima.

Dukurikije raporo y’iryo shami, abantu benshi bafite uburwayi bwo mu mutwe banga kwivuza kuko baba batinya guhabwa akato.

Ikigo cyo muri Amerika Cyita ku Barwayi bo mu Mutwe cyavuze ko indwara nyinshi zo mu mutwe zishobora kuvurwa. Cyakomeje kivuga ko nubwo bimeze bityo, muri icyo gihugu abantu bakuru bagera hafi kuri 60 ku ijana n’abakiri bato bafite hagati y’imyaka 8 na 15 bagera kuri 50 ku ijana barwaye indwara zo mu mutwe, batigeze bivuza mu mwaka ushize.

Ibimenyetso by’izo ndwara

Umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe

Ni iki kiranga indwara zo mu mutwe? Impuguke zivuga ko umuntu aba arwaye mu mutwe iyo adashobora kugenzura ibitekerezo bye, ibyiyumvo bye n’imyifatire ye. Akenshi iyo ndwara ituma uyirwaye adashyikirana neza n’abandi kandi ntashobore gusohoza inshingano ze za buri munsi.

Iyo umuntu arwaye indwara yo mu mutwe, ntibiba bisobanura ko ari ikigwari cyangwa ko afite imico mibi

Igihe iyo ndwara imara n’ubukana bwayo bigenda bitandukana bitewe n’umuntu, imimerere arimo n’ubwoko bw’indwara arwaye. Iyo ndwara ishobora kwibasira abantu bose ititaye ku myaka, umuco, igitsina, ubwoko, idini, amashuri cyangwa urwego rw’imibereho. Icyakora iyo umuntu afashwe n’iyo ndwara, ntibiba bisobanura ko ari ikigwari cyangwa ko afite imico mibi. Iyo abantu bavuwe uko bikwiriye bashobora gukira, bagakora kandi bakagira imibereho myiza.

Uko zivurwa

Abaganga b’inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe bashobora kuvura inyinshi muri zo kandi zigakira. Ikintu cya mbere cy’ingenzi ni ukubona umuganga w’inararibonye ushobora gusuzuma neza izo ndwara.

Umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe avugana n’umuganga w’inzobere

Icyakora abarwayi basuzumwa neza gusa mu gihe bemeye kuvurwa uko bikwiriye. Ibyo bibasaba kwikuramo ubwoba, bakabwira abandi ibirebana n’uburwayi bwabo. Bimwe mu bintu byafasha abo barwayi, harimo kuganira n’abaganga b’inararibonye mu kuvura izo ndwara. Abo baganga bashobora kubafasha gusobanukirwa uburwayi bwabo, gukemura ibibazo bahura na byo buri munsi no kubashishikariza gufata imiti uko bikwiriye kugeza igihe irangiriye. Mu gihe umurwayi akurikiranwa n’abaganga, umwe mu bagize umuryango cyangwa incuti ashobora kubigiramo uruhare rw’ingenzi amuhumuriza kandi akamuba hafi.

Abantu benshi bashoboye guhangana n’indwara zo mu mutwe nyuma yo gusobanukirwa neza ibyazo no gukurikiza amabwiriza bahawe n’abaganga b’inzobere. Mark twigeze kuvuga yagize ati “mbere y’uko abaganga basuzuma umugore wanjye bakamusangana indwara yo mu mutwe, nta cyo twari tuzi kuri izo ndwara. Icyakora twitoje gukemura buri kibazo uko kije no kwakira ibitubayeho. Uko iminsi yagiye ihita, abaganga b’inzobere kandi bizewe, incuti ndetse n’abavandimwe bagiye batwitaho.”

Ikintu cya mbere cy’ingenzi cyane ni ukubona umuganga w’inararibonye ushobora gusuzuma neza izo ndwara

Claudia na we yemeranya na we. Yagize ati “igihe bansuzumaga bakansangana indwara yo mu mutwe, mu mizo ya mbere numvise ari nk’aho bampaye igihano cyo gufungwa. Nubwo hari ibyo tudashobora gukora bitewe n’ubwo burwayi, naje kubona ko umuntu ashobora guhangana n’ikibazo gisa n’aho kimurenze kandi akagitsinda. Gukurikiza amabwiriza y’abaganga b’inzobere, gusabana n’abandi bantu no kudahangayika, byamfashije guhangana n’ubwo burwayi.”

Kwiyitaho mu buryo bw’umwuka ni iby’ingenzi

Umugore usoma Bibiliya

Bibiliya ntigaragaza ko gusenga no kwiga Ijambo ry’Imana bikiza indwara. Icyakora, hirya no hino ku isi hari imiryango myinshi yabonye ihumure n’imbaraga bitewe no kwiga Bibiliya. Urugero, itwizeza ko Umuremyi wacu udukunda ashishikazwa cyane no guhumuriza “abafite umutima umenetse” n’ “abafite umutima ushenjaguwe.” ​—Zaburi 34:18.

Nubwo Bibiliya atari igitabo cy’ubuvuzi, itanga inama z’ingirakamaro zishobora kudufasha guhangana n’imibabaro n’imihangayiko. Nanone ishobora kudufasha kugira ibyiringiro by’igihe kizaza, ubwo isi izaba itarangwamo indwara n’imibabaro. Ijambo ry’Imana ritanga isezerano rigira riti “icyo gihe amaso y’impumyi azahumuka, n’amatwi y’ibipfamatwi azibuke. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impala, n’ururimi rw’ikiragi rurangurure ijwi ry’ibyishimo.”​—Yesaya 35:5, 6.

a Kugira ngo twirinde guhindagura inyito muri iyi ngingo, imvugo ngo “indwara yo mu mutwe” iri bukoreshwe yerekeza ku ndwara zo mu mutwe zisanzwe, n’izindi zituma imyifatire y’umuntu n’ibyiyumvo bye bihindagurika.

UKO ABARWAYE IZO NDWARA BIYUMVA

“Hari igihe ubwoba butuma numva ntashobora gukora imirimo runaka, kandi hari iminsi mba numva gusoma byananiye. Nanone hari ubwo indwara yo kwiheba ituma numva ntashaka kubonana n’abantu, yewe n’incuti zanjye magara. Hari abantu bagerageza kumpumuriza bambwira ko mu gihe gito nzaba merewe neza, cyangwa ko nta kibazo gikomeye mfite, ahubwo ko ari ibyo nishyiramo. Hari n’abangira inama yo kwibanda ku byiza gusa. Ariko muri ibyo byose nta cyo ntagerageje. Nubwo abambwira ibyo byose baba banyifuriza ibyiza, nta kindi bimarira uretse gutuma ndushaho kumva ko ntakwiriye, nkicira urubanza kandi nkumva ko nta cyo nshoboye.”​—Claudia wo muri Afurika y’Epfo.

UKO WAHANGANA N’INDWARA ZO MU MUTWE

  1. Jya ukurikiza amabwiriza wahawe n’abaganga b’inzobere mu by’indwara zo mu mutwe.b

  2. Komeza kugira gahunda ihamye ya buri munsi kandi ishyize mu gaciro.

  3. Jya ukora imirimo itandukanye.

  4. Jya uruhuka bihagije.

  5. Jya ufata akanya ko kwirangaza buri munsi.

  6. Jya urya indyo yuzuye.

  7. Jya ugabanya inzoga unywa kandi wirinde kunywa imiti utandikiwe na muganga.

  8. Jya wirinda kwigunga. Jya umarana igihe n’abantu b’inkoramutima n’abandi bakwitaho.

  9. Jya wita ku byo ukeneye mu buryo bw’umwuka.c

b Igazeti ya Nimukanguke! ntihitiramo abantu uburyo bwo kwivuza. Ku bw’ibyo, Abakristo bagombye guhitamo uburyo bwo kwivuza butanyuranyije n’amahame ya Bibiliya.

c Reba nanone ingingo igira iti “Ibanga ryo guhangana n’imihangayiko,” yasohotse mu igazeti ya Nimukanguke! yo muri Gicurasi 2014.

[DO NOT SET]

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze