ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 9/15 pp. 3-6
  • Uko dukwiriye kubona amafaranga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko dukwiriye kubona amafaranga
  • Nimukanguke!—2015
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • URWIKEKWE RUSHINGIYE KU MAFARANGA
  • ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
  • UBONA UTE AMAFARANGA?
  • Ese amafaranga ni umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Amafaranga
    Nimukanguke!—2014
  • Uko mwacunga amafaranga
    Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo
  • Ni gute wakomeza kugira imyifatire ishyize mu gaciro ku byerekeranye n’amafaranga?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Reba ibindi
Nimukanguke!—2015
g 9/15 pp. 3-6
Umugabo witegereza ibirundo birebire by’ibiceri

INGINGO YO KU GIFUBIKO

Uko dukwiriye kubona amafaranga

Hari abajya bavuga ko ufite ijana atabura ijambo. Ku ruhande rumwe ibyo bavuga ni ukuri, kuko iyo ufite amafaranga ushobora kugura ibyokurya, imyambaro, ugakodesha inzu, cyangwa ukigurira iyawe. Hari umunyamakuru wagize ati “amafaranga afitiye abantu akamaro cyane. Aramutse atabayeho ngo habeho ubuhahirane, mu kwezi kumwe gusa twaba tumaze guta umutwe.”

Birumvikana ariko ko hari ibyo amafaranga adashobora gutanga. Umusizi w’Umunyanoruveje witwa Arne Garborg yagize ati “ufite amafaranga wagura ibyokurya, ariko ntiwayatanga ngo uryoherwe; wagura imiti ariko ntiwagura ubuzima; wagura igitanda ariko ntiwagura ibitotsi; wagura ubumenyi ariko ntiwagura ubwenge; wagura uburanga ariko ntiwagura ubwiza bwo ku mutima; wagura umwanya w’icyubahiro ariko ntiwagura urugwiro; wagura ibitwenge ariko ntiwagura ibyishimo; wagura incuti ariko ntiwagura incuti magara; wagura abagaragu n’abaja ariko ntiwagura ubunyangamugayo.”

Iyo umuntu aha amafaranga agaciro akwiriye, akazirikana ko atunga umuntu aho kugira ngo ayatunge, bituma agira ibyishimo bizanwa no kunyurwa. Bibiliya ivuga ko “gukunda amafaranga ari umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose, kandi [ko] hari abantu bayararikiye . . . maze bakihandisha imibabaro myinshi ahantu hose.”—1 Timoteyo 6:10.

Zirikana ko kugira amafaranga ubwabyo atari bibi, ahubwo ko ikibazo ari ukuyakunda. Mu by’ukuri gukunda amafaranga birenze urugero, bishobora gutanya incuti n’abavandimwe. Reka dusuzume ingero nke.

Amafaranga agwa akirunda hamwe

Daniela yagize ati “kuva kera nabonaga ko incuti yanjye Thomas ari umuntu mwiza kandi w’inyangamugayo. Nta kibazo nari narigeze ngirana na we. Twagiranye ibibazo ari uko maze kumugurisha imodoka. Sinari nzi ko iyo modoka ifite ikibazo kandi na we yemeye kuyigura nta garanti. Ariko nyuma y’amezi atatu iyo modoka yaje gupfa. Thomas yahise yumva ko namuhangitse, ambwirana uburakari bwinshi ngo musubize amafaranga ye. Byarambabaje cyane. Igihe nageragezaga kubiganiraho na we yarandakariye maze anyuka inabi. Nguko uko amafaranga yaduteranyije. Nyuma yaho nibajije niba uwo ari Thomas nari nzi biranyobera.”

Esin yagize ati “murumuna wanjye witwa Nesrim ni we wenyine tuvukana. Twarakundanaga ku buryo numvaga tutatanywa n’amafaranga. Ariko bwarakeye biraba. Igihe ababyeyi bacu bapfaga, hari amafaranga badusigiye batubwira ko tuzayagabana tukanganya. Ariko nyuma yaho murumuna wanjye yaranyigaritse avuga ko ari we ugomba gutwara menshi. Namubwiye ko tugomba kuyagabana dukurikije uko ababyeyi basize babivuze maze arandakarira kandi anshyiraho iterabwoba. Kugeza n’ubu ntiducana uwaka.”

URWIKEKWE RUSHINGIYE KU MAFARANGA

Amafaranga ashobora gutuma abantu bafata abandi uko batari. Urugero, umukire ashobora kumva ko abakene babiterwa n’ubunebwe kuko badakora ngo biteze imbere. Naho umekene ashobora kumva ko abakire bakunda ibintu cyangwa ko ari abanyamururumba. Ibyo byabaye ku mukobwa w’umwangavu witwa Leanne ufite iwabo bakize.

Inama Bibiliya itanga ku bihereranye n’amafaranga zishyize mu gaciro kandi ziracyahuje n’igihe

Yagize ati “abantu bavugaga ko data ari umuherwe. Bakundaga kumbwira bati ‘abandi bana bifitiye ba se b’abakire!’ cyangwa bakavuga bati ‘ahaa! Twe se ko turi abakene, iyo modoka yanyu twayigezaho!’ Amaherezo naje gusaba incuti zanjye kureka amagambo nk’ayo, mbasobanurira n’impamvu ambabaza. Sinifuzaga ko bamfata nk’umukire, ahubwo nashakaga ko bamfata nk’umugiraneza.”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Bibiliya ntivuga ko amafaranga ari mabi cyangwa ngo icireho iteka abayafite, niyo baba bafite menshi. Ikibazo si ubwinshi bw’amafaranga umuntu atunze, ahubwo ni agaciro ayaha. Inama Bibiliya itanga ku bihereranye n’amafaranga zishyize mu gaciro kandi ziracyahuje n’igihe. Reka dusuzume zimwe muri zo.

BIBILIYA IGIRA ITI “Ntukirushye ushaka ubutunzi.”—Imigani 23:4.

Hari igitabo cyavuze ko abantu biruka inyuma y’ubutunzi baba bugarijwe n’akaga ko “kurwara indwara zo mu mutwe n’izindi ndwara, urugero nk’izo mu muhogo, iz’umugongo cyangwa bakarwara umutwe. Nanone bashobora kubatwa n’inzoga n’ibiyobyabwenge. Koko rero umuntu wiruka inyuma y’ubutunzi bimubuza ibyishimo.”—The Narcissism Epidemic.

BIBILIYA IGIRA ITI “Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite.”—Abaheburayo 13:5.

Umuntu unyurwa na duke afite na we ntabura guhura n’imihangayiko, ariko ntimutesha umutwe. Urugero, iyo agize ibyo atakaza ntibimuhungabanya. Ahubwo yihatira kwigana Pawulo wagize ati “nzi kugira bike nkamenya no kugira byinshi. Mu bintu byose no mu mimerere yose namenye ibanga ry’ukuntu umuntu ahaga n’uko asonza, uko agira byinshi n’uko aba mu bukene.”—Abafilipi 4:12.

BIBILIYA IGIRA ITI “Uwiringira ubutunzi bwe azagwa.”—Imigani 11:28.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibibazo by’amafaranga ahanini ari byo biteza amakimbirane mu ngo, bigatuma abashakanye batana. Nanone bituma abantu biyahura. Hari abantu bumva ko amafaranga ari ay’ingenzi kuruta amasezerano baba baragiranye n’abo bashakanye cyangwa kuruta ubuzima bwabo. Ariko kandi, abantu babona amafaranga mu buryo bushyize mu gaciro, ntibayiringira. Ahubwo bazirikana amagambo arangwa n’ubwenge Yesu yavuze, agira ati “niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.”—Luka 12:15.

UBONA UTE AMAFARANGA?

Umugabo wisuzumira mu ndorerwamo, iruhande rwe harunze amafaranga

Uramutse wigenzuye ushobora gusanga ukwiriye guhindura uko ubona ibirebana n’amafaranga. Dore ibibazo ukwiriye kwibaza.

  • Ese nifuza gukira vuba?

  • Ese ngira ubugugu?

  • Ese ngirana ubucuti n’abantu bakunda kuvuga iby’amafaranga no ku byo batunze?

  • Ese njya mbeshya cyangwa nkariganya kugira ngo mbone amafaranga?

  • Ese amafaranga mfite atuma numva ko nkomeye?

  • Ese mpoza ibitekerezo ku mafaranga?

  • Ese uko mbona amafaranga bigira ingaruka ku buzima bwanjye cyangwa ubw’abagize umuryango wanjye?

    Ujye witoza kugira ubuntu

Niba hari aho washubije ngo yego, ukwiriye gukora uko ushoboye kose ukikuramo imitekerereze yo gukunda ubutunzi n’ibishuko byabwo. Ntugacudike n’abantu bakunda amafaranga cyangwa abiruka inyuma y’ubutunzi. Ahubwo ujye ushaka incuti ziha agaciro amahame mbwirizamuco, aho kugaha ubutunzi.

Ntuzigere wemera ko gukunda amafaranga bishinga imizi mu mutima wawe. Ahubwo ujye uyaha agaciro akwiriye, wirinde kuyarutisha incuti, abagize umuryango, cyangwa ubuzima bwawe. Nubigenza utyo uzaba ugaragaje ko ubona amafaranga mu buryo bushyize mu gaciro.

a Muri iyi ngingo amazina yarahinduwe.

Abagore babiri barebana nabi

AMAFARANGA NTARUTA UMURYANGO WAWE

“Data aherutse gufata umwanzuro urebana n’umurage yatugeneye, ku buryo amafaranga nari guhabwa yagabanutse cyane, ayari guhabwa abo tuva inda imwe akiyongera. Ariko ibyo twabiganiriyeho, ansobanurira uko bimeze ndabyumva, kandi umwanzuro yafashe narawemeye. Sinzigera nemera ko ikintu cyoroheje, urugero nk’amafaranga, kidusenyera umuryango.”​—Josué ufite imyaka 55.

AMAFARANGA ATUMA UMUNTU AROBANURA KU BUTONI

“Umukene arangwa, ndetse na mugenzi we akamwanga, ariko umukire agira incuti nyinshi.”​—Imigani 14:​20.

Uwo murongo wo muri Bibiliya ugaragaza ko uko tubona ibyo kugira amafaranga bigira ingaruka ku kuntu dufata abantu. Urugero, dushobora kwirengagiza abakene cyangwa abandi bantu tubona ko badashobora kugira icyo batumarira. Ariko nanone dushobora kwikundisha ku bakire cyangwa tukabiyegereza, kugira ngo batwemere cyangwa wenda baduhe amafaranga.

Bibiliya ntishyigikira na gato abantu barobanura ku butoni, baba abirengagiza aboroheje cyangwa ‘abashimagiza abantu bagamije kubakuraho indamu’ (Yuda 16; Yesaya 10:1, 2). Bityo rero, iyemeze kujya ufata abantu kimwe.

INAMA ZO MURI BIBILIYA

Bibiliya ivuga ko . . .

  • Amafaranga ari uburinzi.”​—UMUBWIRIZA 7:12.

Ariko nanone ivuga ko . . .

  • Uwihutira kuronka ubutunzi atazakomeza kuba umwere.’​—IMIGANI 28:20.

  • Abamaramaje kuba abakire bagwa mu bishuko no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza.”​—1 TIMOTEYO 6:9.

Ni yo mpamvu Bibiliya itanga inama igira . . .

  • “Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga.”​—ABAHEBURAYO 13:5.

  • “Mwirinde kurarikira k’uburyo bwose, kuko niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.”​—LUKA 12:15.

  • “Ntimukibagirwe gukora ibyiza no gusangira n’abandi.”​—ABAHEBURAYO 13:16.

Ibyo bizatugirira akahe kamaro?

  • “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”​—IBYAKOZWE 20:35.

  • “Umuntu utanga atitangiriye itama azabyibuha, kandi uvomera abandi cyane na we azavomerwa cyane.”​—IMIGANI 11:25.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze