ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g16 No. 1 pp. 7-9
  • Abahamya ba Yehova ni bantu ki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abahamya ba Yehova ni bantu ki?
  • Nimukanguke!—2016
  • Ibisa na byo
  • Ese Abahamya ba Yehova bizera ko Imana yaremye ibintu mu minsi 6 y’amasaha 24?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Ese Abahamya ba Yehova borohera abantu bo mu yandi madini?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Ubuhinduzi bwitwa New World Translation bwishimiwe n’abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi hose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ese Abahamya ba Yehova bagira Bibiliya yabo?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
Reba ibindi
Nimukanguke!—2016
g16 No. 1 pp. 7-9

Abahamya ba Yehova ni bantu ki?

Abahamya ba Yehova babiri bari kubwiriza bakoresheje akagare

Ushobora kuba utubona tubwiriza, warasomye ibyo batuvugaho mu binyamakuru, cyangwa hakaba hari uwigeze kukubwira ibyacu. Ariko se mu by’ukuri, Abahamya ba Yehova ni bantu ki?

ISUZUMABUMENYI

Subiza yego cyangwa oya.

YEGO OYA

  1. Abahamya ba Yehova ni Abakristo.

  2. Abahamya ba Yehova bemera ko isi yaremwe mu minsi 6 y’amasaha 24.

  3. Abahamya ba Yehova ntibemera kuvurwa.

  4. Abahamya ba Yehova bemera Bibiliya yose.

  5. Abahamya ba Yehova bakoresha Bibiliya yabo gusa.

  6. Abahamya ba Yehova bahinduye Bibiliya kugira ngo bayihuze n’imyizerere yabo.

  7. Abahamya ba Yehova ntibifatanya n’abandi bantu.

  8. Abahamya ba Yehova banga abantu bo mu yandi madini.

Reba ibisubizo ku mapaji akurikira.

  1. Abantu bakurikira Yesu

    1 YEGO. Tugerageza gukurikiza inyigisho za Yesu Kristo n’imyifatire ye (1 Petero 2:21). Icyakora hari ibintu byinshi dutandukaniyeho n’andi madini yiyita aya gikristo. Urugero, dukurikije Bibiliya, twizera ko Yesu atari umwe mu bagize Ubutatu, ahubwo ko ari Umwana w’Imana (Mariko 12:29). Nanone twemera ko ubugingo bupfa kandi ko Imana itababariza abantu mu muriro w’iteka. Ikindi kandi, ntitwemera ko abafite inshingano yo kuyobora itorero bahabwa amazina y’icyubahiro abarutisha abandi.—Umubwiriza 9:5; Ezekiyeli 18:4; Matayo 23:8-10.

  2. Isi

    2 OYA. Twemera ko Imana yaremye ibintu byose, ariko ntitwemeranya n’abavuga ko byaremwe mu minsi 6 y’amasaha 24. Kubera iki? Ni uko ibitekerezo by’abenshi mu bemera iyo nyigisho bivuguruzanya na Bibiliya. Urugero, hari abavuga ko iyo minsi itandatu y’irema ari iy’amasaha 24. Ariko ijambo “umunsi” rikoreshwa muri Bibiliya, rishobora kwerekeza ku gihe kirekire (Intangiriro 2:4; Zaburi 90:4). Hari abandi bavuga ko isi imaze imyaka mike ibayeho. Nyamara Bibiliya ivuga ko isi n’isanzure ry’ikirere byabayeho mbere cyane y’iminsi 6 y’irema.1​—Intangiriro 1:1.

  3. Igipimo

    3 OYA. Twemera kuvurwa. N’ikimenyimenyi, bamwe muri twe ni abaganga, kimwe n’Umukristo wo mu kinyejana cya mbere witwaga Luka (Abakolosayi 4:14). Icyakora ntitwemera uburyo bwo kuvurwa bunyuranyije n’amahame yo muri Bibiliya. Urugero, ntitwemera guterwa amaraso kuko Bibiliya idutegeka kuyirinda.—Ibyakozwe 15:20, 28, 29.

    Nubwo bimeze bityo ariko, twe n’abagize imiryango yacu twifuza kuvurwa neza uko bishoboka kose. Mu by’ukuri, uburyo bwo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso bwavumbuwe kugira ngo bufashe Abahamya ba Yehova, busigaye bukoreshwa no ku bandi bantu bose. Mu bihugu byinshi, umurwayi wese ashobora kwihitiramo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso, kugira ngo yirinde ingaruka ziterwa na yo, urugero nk’indwara z’amaraso, ubwivumbure cyangwa iziterwa n’amakosa y’abantu.

  4. Igitabo kirambuye

    4 YEGO. Twemera ko Bibiliya yose ‘yahumetswe n’Imana kandi ifite akamaro’ (2 Timoteyo 3:16). Igizwe n’ibice bibiri, kimwe bakunze kwita Isezerano rya Kera n’ikindi bita Isezerano Rishya. Ubundi twe igice kimwe tucyita Ibyanditswe by’igiheburayo, ikindi tukacyita Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo. Ibyo birinda abantu kumva ko bimwe mu bice byayo bitagihuje n’igihe cyangwa ko bidafite akamaro.

  5. Ibitabo

    5 OYA. Dukoresha Bibiliya zitandukanye. Icyakora Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya ni yo dukunda kwifashisha mu ndimi ishobora kubonekamo, kuko ikoresha izina ry’Imana, ikaba ihuje n’ukuri kandi ikaba yumvikana. Reka dufate urugero rw’izina ry’Imana ari ryo Yehova. Mu ijambo ry’ibanze rya Bibiliya imwe, harimo amazina y’abantu 79 bagize uruhare mu kuyihindura. Nyamara iyo Bibiliya ubwayo yakuyemo izina ry’Umwanditsi wayo ari we Yehova Imana. Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya yo yashubije izina ry’Imana aho ryabonekaga hose mu mwandiko w’umwimerere.2

  6. Itara ricanye

    6 OYA. Iyo tumaze kumenya ko imyizerere yacu idahuje neza na Bibiliya turayihindura. Mbere yo gusohora Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya mu wa 1950, twakoreshaga Bibiliya zashoboraga kuboneka, akaba ari zo dushingiraho imyizerere yacu.

  7. Ibiganza bisuhuzanya

    7 OYA. Umurimo dukora wo kubwiriza ugirira akamaro abantu benshi. Twafashije benshi gucika ku ngeso zari zarababase, urugero nko gukoresha ibiyobyabwenge n’ubusinzi. Twigisha abantu bo hirya no hino ku isi gusoma no kwandika. Nanone duha imfashanyo abagwiririwe n’ibiza, baba Abahamya cyangwa abatari Abahamya kandi tukabitaho, tukabahumuriza dukoresheje ijambo ry’Imana.3

  8. Abantu

    8 OYA. Dukurikiza inama yo muri Bibiliya idusaba ‘kubaha abantu b’ingeri zose’ tutitaye ku idini ryabo (1 Petero 2:17). Urugero, nubwo mu bihugu bimwe na bimwe hari Abahamya benshi, ntitwotsa igitutu abayobozi n’abashyiraho amategeko tubasaba guhagarika andi madini. Nanone ntitwigaragambya dusaba ko hashyirwaho amategeko ahatira abandi kubahiriza amahame tugenderaho n’imyizerere yacu. Ahubwo tworohera abandi kuko natwe tuba twifuza ko batworohera.—Matayo 7:12.

Iyi ngingo irimo ibitekerezo byavanywe ku rubuga rwacu rwemewe rwa jw.org/rw. Niba wifuza ibindi bisobanuro, kanda ahanditse ngo ABO TURI BO › IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KWIBAZA.

^ 1. Ni yo mpamvu twemera ibyagezweho mu bushakashatsi bigaragaza ko isi imaze imyaka ibarirwa muri za miriyari, kandi hari n’abandi babyemera.

^ 2. Ikindi Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya itandukaniyeho n’izindi, ni uko itangwa nta kiguzi. Ibyo bituma abantu benshi bashobora kuyisoma mu rurimi rwabo. Ubu iyo Bibiliya iboneka mu ndimi 128, kandi ushobora no kuyisomera kuri interineti, kuri www.jw.org/rw.

^ 3. Zimwe mu mpano zacu tuzikoresha dufasha abasizwe iheruheru n’ibiza (Ibyakozwe 11:27-30). Kubera ko imirimo y’ubutabazi ikorwa n’ababyitangiye badahembwa, amafaranga akoreshwa ibyo yagenewe aho kuyahemba abakozi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze