ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g16 No. 2 pp. 8-9
  • Uko wafasha ingimbi n’abangavu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wafasha ingimbi n’abangavu
  • Nimukanguke!—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • AHO IKIBAZO KIRI
  • ICYO WAGOMBYE KUMENYA
  • ICYO WAKORA
  • Nakwitwara nte ngeze mu gihe cy’amabyiruka?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Ni iki kirimo gihinduka ku mubiri wanjye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Uko washyikirana n’abana b’ingimbi n’abangavu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Igihe cy’amabyiruka gitegurira umwana kuba umuntu mukuru
    Nimukanguke!—2011
Reba ibindi
Nimukanguke!—2016
g16 No. 2 pp. 8-9
Umugabo uganira n’umuhungu we

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA

Uko wafasha ingimbi n’abangavu

Umugabo n’umuhungu we bitegereza icyapa kigaragaza uko umuntu akura, kuva ari umwana kugeza abaye mukuru

AHO IKIBAZO KIRI

Wumva hashize igihe gito umwana wawe avutse, ariko uzirikane ko ubu ageze mu myaka icumi. Nubwo ubona ko akiri umwana, agiye kuba ingimbi cyangwa umwangavu.

Wamufasha ute guhangana n’iyo myaka itera urujijo n’ubwoba, bitewe n’ihinduka rimubaho?

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Kuba ingimbi cyangwa umwangavu bitangirira igihe bishakiye. Bishobora gutangira kare nko ku myaka umunani, cyangwa bigatangira bitinze nko ku myaka 15. Hari igitabo cyavuze ko “ikigero umuntu aberamo ingimbi cyangwa umwangavu kigenda gitandukana.”—Letting Go With Love and Confidence.

Iyo myaka ishobora kubuza umuntu amahoro. Abageze muri icyo kigero bashobora gutinya abandi bantu. Jareda agira ati “icyo gihe natangiye kwita ku isura yanjye no ku byo nkora. Iyo nabaga ndi kumwe n’abandi, nibazaga niba babona ko nahindutse.” Ibiheri biza mu maso bishobora gutuma umuntu yiyanga. Kellie ufite imyaka 17 yaravuze ati “nagize ngo umubiri wanjye watewe! Ndibuka ko nahoraga ndira kandi nkabona ndi mubi.”

Abagera muri icyo kigero kare bahura n’ibibazo byihariye. Ibyo bikunda kuba ku bakobwa, kuko iyo batangiye gupfundura amabere abantu babaserereza. Hari igitabo cyavuze kiti “baba bashobora gukurura abasore babaruta, maze abo basore bakifuza kuryamana na bo.”—A Parent’s Guide to the Teen Years.

Kugera muri icyo kigero ntibivuga ko wabaye mukuru. Mu Migani 22:15 havuga ko “ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana” kandi iyo abaye ingimbi cyangwa umwangavu ntibihita bihinduka. Nubwo umwana ugeze muri iyo myaka aba asa n’aho akuze, hari igitabo cyagize kiti “ibyo ntibisobanura ko ashobora gufata imyanzuro myiza, kwifata cyangwa kugira ibitekerezo n’ibikorwa bigaragaza ko ari mukuru.”—You and Your Adolescent.

ICYO WAKORA

Mujye mubiganiraho mbere y’igihe. Jya ubwira umwana wawe ibizamubaho. Niba ari umukobwa, jya umubwira ibirebana ahanini no kujya mu mihango, naho umuhungu umubwire ibyo kwiroteraho, kuko iyo bimubayeho bimutunguye bimutera urujijo n’ubwoba. Mu gihe mubiganiraho ntukamuhahamure, ahubwo ujye umusobanurira ko biba bimutegurira kuba umuntu mukuru.—Ihame rya Bibiliya: Zaburi 139:14.

Jya umubwira byose udaciye ku ruhande. John yagize ati “ababyeyi banjye banganirizaga ibirebana n’imyaka y’ubugimbi, ariko ntibambwire byose. Nashakaga ko babimbwira batabica hejuru.” Alana ufite imyaka 17 na we ni uko byamugendekeye. Yagize ati “mama yansobanuriye ibyarimo bimbaho, ariko ntiyanteguriye kubyakira.” Ibyo bigaragaza ko wagombye kubwira umwana wawe ibizamubaho byose, niyo waba wumva ko biteye isoni.—Ihame rya Bibiliya: Ibyakozwe 20:20.

Jya umubaza ibibazo bituma agira icyo avuga. Kugira ngo avuge yisanzuye, ushobora kumubaza ibyabaye ku bandi igihe bari bageze muri iyo myaka. Urugero, ushobora kubaza umukobwa wawe uti “ese hari umwana mwigana waba yaratangiye kuvuga ibyerekeye kujya mu mihango? Ese abana mwigana bajya baseka abakobwa batangiye kugaragaza ibimenyetso by’abangavu bakiri bato?” Naho umuhungu wawe ushobora kumubaza uti “ese iyo umwana yatinze kugaragaza ibimenyetso byerekana ko ari ingimbi, abandi baramuserereza?” Iyo abakiri bato batinyutse kuvuga ibibazo abandi bahura na byo muri iyo myaka, bituma bavuga n’ibibabaho. Mu gihe batangiye kugira icyo bakubwira, jya ukurikiza inama yo muri Bibiliya igira iti ‘jya wihutira kumva ariko utinde kuvuga.’—Yakobo 1:19.

Jya umufasha kugira ‘ubwenge n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu’ (Imigani 3:21). Kuba ingimbi cyangwa umwangavu ntibigaragazwa gusa n’ihinduka riba ku mubiri no mu byiyumvo. Ni na cyo gihe umwana atoza ubushobozi bwe bwo gutekereza, buba buzamufasha gufata imyanzuro myiza amaze kuba mukuru. Jya uboneraho akanya ko kumutoza imico myiza.—Ihame rya Bibiliya: Abaheburayo 5:14.

Ntugacogore. Abakiri bato benshi batinya kuganiriza ababyeyi babo iby’ihinduka ribabaho muri iyo myaka. Ariko kandi, ibyo ntibikaguce intege. Hari igitabo cyagize kiti “nubwo hari abakiri bato [muganira ku by’iyo myaka] bakijijisha ukabona bitabashishikaje, byabarambiye cyangwa bibateye ishozi, burya baba babyumvise.”—You and Your Adolescent.

a Muri iyi ngingo, amazina yarahinduwe.

IMIRONGO Y’INGENZI

  • “Naremwe mu buryo butangaje.”​—Zaburi 139:14.

  • “Sinaretse kubabwira ibintu byose bibafitiye akamaro.”​—Ibyakozwe 20:20.

  • “Abakuze . . . bafite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi.”​—Abaheburayo 5:14.

“Igihe nari umwangavu, ababyeyi banjye baramfashije, cyane cyane mama. Yansobanuriye byose. Igihe nageraga muri iyo myaka nari nzi ibizambaho n’uko nzabyitwaramo, ku buryo bitantunguye. Nanone mama yakoraga ibishoboka byose tukaganira nisanzuye. Mu by’ukuri, ababyeyi banjye batumye nakira ibyambayeho byose.”​—Marie ufite imyaka 16.

“Ababyeyi banjye bambaye hafi. Urugero, bagerageje kumbikira ibanga kuko ibyambagaho byanteraga isoni. Kuba barambwiye mbere y’igihe ibyari kuzambaho kandi ntibabyasase byaramfashije.”​—Joan ufite imyaka 18.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze