ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g16 No. 3 pp. 10-11
  • Uko mwaganira ku bibazo mufite

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko mwaganira ku bibazo mufite
  • Nimukanguke!—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • AHO IKIBAZO KIRI
  • ICYO WAGOMBYE KUMENYA
  • ICYO WAKORA
  • Uko washimira uwo mwashakanye
    Nimukanguke!—2017
  • Bagabo mwakora iki ngo abagore banyu bumve batekanye?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Umugore Ukundwakazwa Cyane
    Kwitegura Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
  • Uko wakubaha uwo mwashakanye
    Nimukanguke!—2016
Reba ibindi
Nimukanguke!—2016
g16 No. 3 pp. 10-11
Umugabo uteze amatwi umugore we

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE

Uko mwaganira ku bibazo mufite

AHO IKIBAZO KIRI

Ese iyo hari ikibazo uganiraho n’uwo mwashakanye, mwaba murangiza ikiganiro mwarushijeho kurakara? Niba bijya bibabaho, hari icyo mwakora. Mbere ya byose ariko, ukwiriye kumenya ko uburyo umugabo n’umugore bagaragazamo ibibari ku mutima butandukanye.a

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Umugabo utekereza uko yakemura ikibazo mu gihe umugore atekereza uko yavuga ikibazo afite

Abagore bakunda kuvuga ikibazo bafite mbere yo kugishakira umuti. Mu by’ukuri hari n’igihe kukivuga ubwabyo biba bihagije.

“Iyo mbwiye umugabo wanjye uko niyumva kandi nkaba nizeye neza ko anyumva, numva nduhutse. Iyo maze kumubwira ikibazo cyanjye numva ntuje, n’iyo twavugana iminota mike gusa.”​—Sirppa.b

“Iyo mfite ikibazo sinkibwire umugabo wanjye, numva nabuze amahwemo. Ariko mfa kukivuga gusa, nkumva birarangiye.”​—Ae-Jin.

“Jye bimfasha kumenya neza ikibazo mfite. Iyo mvuga, mba meze nk’umuntu usesengura ihurizo, maze akagera ku gisubizo cyaryo.”​—Lurdes.

Abagabo bakunze guhita batanga umuti w’ikibazo. Ibi birumvikana kuko iyo umugabo akemuye ibibazo bimutera ishema. Yumva ko iyo ahise akemura ibibazo by’umugore we, ari bwo amubonamo ubushobozi. Abagabo barababara cyane iyo babonye ko umuti w’ikibazo batanze utakiriwe neza. Umugabo witwa Kirk yagize ati “sinumva ukuntu umuntu avuga ibibazo bye ariko wamugira inama ntayemere!”

Hari igitabo gitanga inama ku miryango cyagize kiti “mbere yo gutanga umuti w’ikibazo, ugomba kubanza kugisobanukirwa. Ni byiza kwereka uwo mwashakanye ko wiyumvisha ikibazo cye kandi ukishyira mu mwanya we, aho kwihutira gutanga umuti w’ikibazo afite. Burya akenshi, icyo umugore wawe aba ashaka si uko umukemurira ikibazo; icyo aba ashaka ni uko umutega amatwi.”—The Seven Principles for Making Marriage Work.

ICYO WAKORA

Abagabo: Itoze gutega amatwi witonze. Umugabo witwa Tomás yaravuze ati “rimwe na rimwe iyo maze gutega amatwi umugore wanjye, hari ubwo nibwira nti ‘buriya se hari icyo mumariye?’ Ariko naje gusanga ari byo aba akeneye.” Umugabo witwa Stephen na we ni uko abibona. Yagize ati “nabonye ko gutega amatwi umugore wanjye nta kumuca mu ijambo ari byo bigira akamaro. Akenshi turangiza kuganira ambwira ko yumva amerewe neza.”

Gerageza gukora ibi: ubutaha nuganira n’uwo mwashakanye ku kibazo iki n’iki, uzirinde guhita umugira inama, kuko atari zo aba akeneye. Jya uganira na we murebana kandi wite ku byo akubwira. Jya usubiramo amwe mu magambo avuga kugira ngo ugaragaze ko ubisobanukiwe. Umugabo witwa Charles yaravuze ati “hari igihe umugore wanjye aba akeneye kumenya gusa ko nsobanukiwe ikibazo afite kandi ko mushyigikiye.”—Ihame rya Bibiliya: Yakobo 1:19.

Abagore: Jya ubwira umugabo wawe icyo umwitezeho. Umugore witwa Eleni yaravuze ati “tuba twifuza ko abagabo bacu bamenya ibyo dukeneye, ariko nta kundi babimenya tutabibasobanuriye neza.” Umugore witwa Ynez yatanze igitekerezo agira ati “ushobora kuvuga uti ‘hari ikintu numva kimbuza amahwemo kandi nifuza ko nawe ukimenya. Si ngombwa ko umpa igisubizo, ariko nibura untege amatwi.’”

Gerageza gukora ibi: nubona umugabo wawe yihutiye gutanga umuti w’ikibazo ufite, ntugahite wumva ko ibibazo byawe nta cyo bimubwiye. Hari igihe aba ashakisha uko yagufasha. Umugore witwa Ester yaravuze ati “aho kugira ngo bindakaze, ngerageza kumva ko anyitayeho, ko anteze amatwi kandi ko yifuza kumfasha.”—Ihame rya Bibiliya: Abaroma 12:10.

Abagabo n’abagore: Tuba twifuza gufata abandi nk’uko na bo badufata. Icyakora, kugira ngo muganire ku bibazo uko bikwiriye, ugomba kumenya uko uwo mwashakanye yifuza ko umufata (1 Abakorinto 10:24). Umugabo witwa Miguel we yaravuze ati “umugabo agomba guhora yiteguye gutega amatwi umugore we. Umugore na we, agomba kujya acishamo akemera inama agiriwe. Nimubigenza mutyo muzagira urugo rwiza.”​—Ihame rya Bibiliya: 1 Petero 3:8.

a Birashoboka ko ibyo turi buvuge bitaba ku bagabo bose cyangwa abagore bose. Icyakora amahame turi buganireho muri iyi ngingo yafasha umuntu wese washatse, gushyikirana neza n’uwo bashakanye.

b Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

IMIRONGO Y’INGENZI

  • ‘Jya wihutira kumva ariko utinde kuvuga.’​—Yakobo 1:19.

  • “Ku birebana no kubahana, mufate iya mbere.”—Abaroma 12:10.

  • “Muhuze ibitekerezo, mujye mwishyira mu mwanya w’abandi.”​—1 Petero 3:8.

IGIHE GIKWIRIYE

Bibiliya igira iti ‘ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye ni ryiza!’ (Imigani 15:23). Ariko si ko buri gihe bigenda bityo.

“Iyo abantu baganiriye mu gihe kidakwiriye, ikiganiro cyabo gishobora kuba kibi.”​—Sirppa.

“Si byiza kuganira ku bibazo mufite mu gihe umwe muri mwe ananiwe cyangwa ashonje.”​—Julia.

“Hari igihe umugabo wanjye yageze mu rugo, akihagera ntangira kumubwira ibyari bimbabaje. Nuko ngeze aho ndaceceka, mbona ko nari mubangamiye. Namubwiye ko nza gukomeza kubimubwira tumaze kurya. Yaranshimiye, nuko dukomeza kuganira, kandi rwose twaganiraga neza dutuje.”​—Lurdes.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze