ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g16 No. 4 p. 4
  • 1. Ntukitege ibitangaza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 1. Ntukitege ibitangaza
  • Nimukanguke!—2016
  • Ibisa na byo
  • Reka ibintu ukora bitewe n’akamenyero bitume wungukirwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Gutangiza ibiganiro
    Nimukanguke!—2016
  • 2. Irinde ibyagusubiza inyuma
    Nimukanguke!—2016
  • Babyeyi—Nimucengeze Akamenyero Keza mu Bana Banyu
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
Reba ibindi
Nimukanguke!—2016
g16 No. 4 p. 4
Umugore ukora urutonde

INGINGO Y’IBANZE | WAKORA IKI NGO UGERE KU NTEGO ZAWE?

1 Ntukitege ibitangaza

Burya ngo nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi. Ibyo byumvikanisha ko guhita uhindura ibintu byose bidashoboka. Ushobora kwibwira uti “guhera ubu ngiye kureka itabi, imvugo itameshe, sinzongera kuryama nkererewe kandi ngiye gutangira gukora siporo, kurya neza no kujya nterefona sogokuru na nyogokuru.” Ariko uzirikane ko isuri isambira byinshi igasohoza bike! Mu yandi magambo, iyo ushatse gukorera ibintu rimwe, nta na kimwe ugeraho.

IHAME RYA BIBILIYA: “Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya.”—Imigani 11:2.

Umuntu wiyoroshya ashyira mu gaciro, akazirikana igihe, imbaraga ndetse n’ubutunzi afite. Aho kugerageza guhindurira ibintu byose icyarimwe, agenda abihindura buhoro buhoro.

Uzirikane ko isuri isambira byinshi igasohoza bike!

ICYO WAKORA

Gerageza kugera ku kintu kimwe kimwe cyangwa bibiri. Dore uko wabigenza:

  1. Kora urutonde rw’ibintu byiza wifuza kugeraho n’urw’ingeso mbi wifuza gucikaho. Andika ibyo utekereza byose ntugire ibyo usiga.

  2. Bitondeke byose uhereye ku by’ingenzi kurusha ibindi.

  3. Toranya ibintu bike, nubwo cyaba kimwe cyangwa bibiri kuri buri rutonde, abe ari byo wibandaho. Hanyuma, fata ikindi kintu kimwe cyangwa bibiri kuri buri rutonde, ukomeze kubigenza utyo.

Kugira ngo ubigereho vuba, ingeso mbi jya uzisimbuza ibintu byiza. Urugero, reka tuvuge ko ku rutonde rw’ibintu bibi ugomba kureka harimo kutareba televiziyo igihe kirekire, naho ku rutonde rw’ibintu byiza hakabaho gusura incuti n’abavandimwe. Aho gucana televiziyo buri munsi ukigera mu rugo, jya usura incuti zawe muganire cyangwa uziterefone.

AMAHAME YA BIBILIYA YABIGUFASHAMO

‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’—Abafilipi 1:10.

“Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo.”—Umubwiriza 7:8.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze