ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g16 No. 5 pp. 14-15
  • Aristote

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Aristote
  • Nimukanguke!—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yanditse ibitabo bivuga ingingo zitandukanye
  • Uko inyigisho za Aristote zinjiye muri Kiliziya Gatolika
  • Ni nde washyizeho amategeko agenga isanzure ry’ikirere?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Mbese koko siyansi na Bibiliya biravuguruzanya?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2016
  • Mbese, ugomba kubyemera?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Reba ibindi
Nimukanguke!—2016
g16 No. 5 pp. 14-15

ABANTU BA KERA

Aristote

Aristote

MU MYAKA irenga 2.300 ishize, Aristote yagize uruhare runini mu guteza imbere siyansi na filozofiya. Inyandiko ze n’ibitekerezo bye byashishikaje benshi, bihindurwa mu ndimi nyinshi kandi byigishwa mu mashuri yo hirya no hino ku isi. Umwarimu witwa James MacLachlan wigisha amateka muri kaminuza, yaravuze ati “mu gihe cy’imyaka igera ku 2.000 ishize, Abanyaburayi bakunze kwifashisha ibitekerezo bya Aristote ku bijyanye n’isanzure.” Bimwe mu bitekerezo bya Aristote byinjijwe mu nyigisho z’Abagatolika, Abaporotesitanti n’Abisilamu.

Yanditse ibitabo bivuga ingingo zitandukanye

Yanditse ibijyanye n’ubugeni, inyenyeri, ibinyabuzima, umuco, indimi, amategeko, inyurabwenge, imbaraga rukuruzi, filozofiya, ibiyega, ibyishimo, ubusizi, politiki, imitekerereze n’imibanire y’abantu no kuba intyoza mu magambo. Nanone yanditse ibijyanye n’ubugingo kandi yumvaga ko bupfa. Icyakora ibyatumye amenyekana ni ibyo yanditse ku binyabuzima n’inyurabwenge.

Intiti za kera z’Abagiriki zifashishaga ubushobozi bwo kwitegereza, gusesengura ibyo zibonye no gusobanura ibidukikije zikoresheje inyurabwenge. Baheraga ku bintu batekerezaga ko ari ukuri, bakumva ko baramutse babisesenguye bitonze, bagera myanzuro nyayo.

Iyo filozofiya yabafashije kugera ku myanzuro myinshi ifatika, umwe muri yo ukaba uvuga ko isanzure rifite gahunda rigenderaho. Icyakora, nta bikoresho bari bafite byari kubafasha. Ibyo byatumye abahanga benshi, harimo na Aristote, bagera ku myanzuro itari yo. Urugero, batekerezaga ko imibumbe n’inyenyeri bizenguruka isi. Icyo gihe abantu bumvaga ko ibyo ari ukuri kudakuka. Hari igitabo cyashimangiye ibyo kivuga ko “gutekereza no gushingira ku byo bigeze kubona, bisa n’ibyemeje igitekerezo cyo mu Bugiriki kivuga ko isi iri hagati mu isanzure ry’ikirere” (The Closing of the Western Mind).

Ibyo bintu byamaze igihe byemerwa muri siyansi kandi ari ikinyoma.

Uko inyigisho za Aristote zinjiye muri Kiliziya Gatolika

Hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15, amadini yiyita aya gikristo yo mu Burayi yabonaga ko zimwe mu nyigisho za Aristote ari ukuri. Abahanga muri tewolojiya b’Abagatolika, cyane cyane Thomas d’Aquin (wabayeho ahagana mu wa 1224-1274), binjije inyigisho za Aristote muri tewolojiya yabo. Nguko uko inyigisho ya Aristote ivuga ko isi itazenguruka kandi ko iri hagati mu isanzure yabaye imwe mu nyigisho z’ibanze za Kiliziya Gatolika. Nanone iyo nyigisho yaje kwemerwa n’abayobozi b’Abaporotesitanti, urugero nka Calvin na Luther, bavuze ko ishingiye kuri Bibiliya.—Reba agasanduku kavuga ngo “Bacukumbuye ibivugwa muri Bibiliya.”

Zimwe mu nyigisho za Aristote zakiriwe nk’inyigisho z’ukuri

Umwanditsi witwa Charles Freeman yaravuze ati “ [inyigisho za Aristote] n’iza Kiliziya Gatolika zageze aho zirivanga.” Ni yo mpamvu byavuzwe ko Thomas d’Aquin yabaye umuyoboke wa Aristote, kurusha uko Aristote yabaye umuyoboke wa Kiliziya Gatolika. Urebye, na kiliziya isa n’aho yayobotse inyigisho za Aristote. Ibyo byatumye umuhanga mu by’inyenyeri no mu mibare w’Umutaliyani witwaga Galilée, wavuze ko isi izenguruka izuba, ashyikirizwa Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi, anategekwa guhakana iyo nyigisho ye.a Igitangaje ni uko Aristote we yemeraga ko inyigisho zijyanye na siyansi zigenda zihinduka, kandi ko zishobora kunonosorwa. Iyaba Kiliziya Gatolika na yo yarabyemeye icyo gihe!

a Niba wifuza kumenya ibibazo Galilée yagiranye Kiliziya Gatolika, reba Nimukanguke yo ku itariki 22 Mata 2003, (mu gifaransa).

AMAKURU Y’IBANZE

  • Aristote yari afite inyota yo kumenya byinshi ku isanzure. Yabonaga ko “ririmo ibintu bihambaye kandi bihebuje.”​—Aristote.—​A Very Short Introduction.

  • Yizeraga ko ibidukikije bifite “Umuyobozi uhoraho” utuma bihora binyeganyega, akaba ari mwiza kandi ataba mu isanzure ry’ikirere.

  • Bivugwa ko Aristote ari we watangije siyansi yiga ibinyabuzima n’inyurabwenge.

  • Aristote yigishije umuhungu wo muri Makedoniya waje kuba Umwami w’abami witwaga Alexandre le Grand.

Igishushanyo kigaragaza isi iri hagati mu isanzure

Abantu ba kera benshi bemeraga ko isi iri hagati mu isanzure

Bacukumbuye ibivugwa muri Bibiliya

Hari abahanga muri tewolojiya ba kera bakomeye ku nyigisho ya Aristote ivuga ko isi hagati mu isanzure, bitewe n’uko batekereje cyane ku mirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya, urugero nko muri Zaburi 104:5. Aho hagira hati “[Imana] yashyiriyeho isi imfatiro zihamye; ntizigera inyeganyega kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.” Umwanditsi wa Bibiliya ntiyarimo asobanura aho isi iherereye mu isanzure ry’ikirere. Ahubwo yashakaga kuvuga ko Imana ifite umugambi w’uko iyi si izahoraho, mu mvugo y’ubusizi.—Umubwiriza 1:4.

Iyo Bibiliya igize icyo ivuga ku birebana na siyansi, ibyo ivuga biba ari ukuri. Urugero, muri Yobu 26:7 havuga ko ‘[Imana] yatendetse isi hejuru y’ubusa,’ hakaba hashize imyaka igera ku 3.500 byanditswe. Naho muri Yobu 38:33 havuga ko imibumbe yo mu kirere iyoborwa n’amategeko agenga ijuru.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze