ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g16 No. 6 pp. 12-13
  • Mbega amafi y’amabara meza!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbega amafi y’amabara meza!
  • Nimukanguke!—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ‘NTA CYADUTANDUKANYA’
  • AYO MAFI NTATINYA
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2016
  • Amafi yogera hamwe
    Nimukanguke!—2012
  • Wari uzi ko hari umusenyi uva mu mafi?
    Nimukanguke!—2015
  • Ni iki urushundura n’amafi bisobanura kuri wowe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
Nimukanguke!—2016
g16 No. 6 pp. 12-13

Mbega amafi y’amabara meza!

Ifi y’umuhondo

Ifi y’umuhondo

NTA mafi akunze gushishikaza abantu nk’ayo. Abenshi bayakundira amabara yayo kuko abibutsa imyambaro y’amabara abanyarwenya bambara. Hari n’abashobora kuba batangazwa n’aho aba, kuko abana n’udukoko two mu mazi twitwa anemone, dufite uduhembe twinshi. Ntibitangaje rero kuba baranayitiriye utwo dukoko.

Kimwe n’abakinnyi b’amafilimi b’i Hollywood, ayo mafi na yo akunda ko bayafotora. Arareka abibira mu mazi bakayafotora, kuko adatinya abantu kandi akaba adakunda kujya kure yaho aba.

Icyakora igishishikaje cyane kuri ayo mafi, ni ukuntu aba ahantu hateje akaga. Kuba abana n’utwo dukoko dufite uduhembe tw’ubumara, ni nko kwarika mu mwobo w’inzoka. Ariko kandi, ayo mafi yibanira n’utwo dukoko. Ibyo bishoboka bite?

‘NTA CYADUTANDUKANYA’

Amafi ariho uturongo tubiri

Amafi ariho uturongo tubiri

Ayo mafi n’utwo dukoko, byuzuzanya nk’umugabo n’umugore. Uretse kuba ayo mafi akenera kubana n’utwo dukoko, ni na ho akwiriye kuba. Abahanga mu binyabuzima bavuze ko ayo mafi adashobora kuba ahantu hatari utwo dukoko. Ntazi koga neza kandi iyo atari kumwe n’utwo dukoko, ibindi binyabuzima byo mu mazi birayahohotera. Ariko iyo yibanira n’utwo dukoko akaba na ho ahungira umwanzi, ashobora no kurama imyaka icumi.

Utwo dukoko twatugereranya n’urugo rw’ayo mafi. Ayo mafi atera amagi kuri utwo dukoko, maze ikigabo n’ikigore bikayarinda. Nyuma yaho ujya kubona, ukabona ayo mafi n’utwana twayo biroga hafi y’utwo dukoko.

None se ayo mafi amariye iki utwo dukoko? Ayo mafi arinda utwo dukoko, akirukana andi mafi ameze nk’ibinyugunyugu akunda kuturya. Hari ubwoko bw’utwo dukoko budashobora kubaho butari kumwe n’ayo mafi. Abashakashatsi bigeze kuvana ayo mafi iruhande rw’utwo dukoko, nyuma y’amasaha 24 batuburira irengero! Birashoboka ko hari andi mafi yari yaturiye akatumara.

Nanone ayo mafi ashobora kuba aha utwo dukoko ingufu zo mu rwego rwa shimi. Amatembabuzi ayo mafi avubura, atuma utwo dukoko dukura neza. Nanone iyo ayo mafi yoga mu duhembe tw’utwo dukoko, bituma tubona umwuka wa ogisijeni.

AYO MAFI NTATINYA

Ifi y’isine

Ifi y’isine

Ayo mafi afite uruhu rudasanzwe. Urwo ruhu rutwikiriwe n’ururenda rutuma atinjirwa n’ibintu bisongoye bifite ubumara. Urwo rurenda rutuma utwo dukoko twumva ko ayo mafi ari mwene watwo.

Abashakashatsi bagaragaje ko iyo ayo mafi ashakisha aho atura, abanza kwimenyereza. Byaragaragaye ko iyo abonye utwo dukoko bwa mbere, abanza kujya adukoraho agasubirayo, bigakomeza bityo mu gihe cy’amasaha make. Ibyo bituma ayo mafi amenyera buhoro buhoro ubumara buba mu duhembe tw’utwo dukoko. Birashoboka ko utwo duhembe tujomba ayo mafi. Ariko amaherezo, ageraho akamenyerana n’utwo dukoko.

Imikoranire y’ibyo biremwa byombi bitandukanye, itwigisha isomo ry’ingenzi ryo gukorana n’abandi. Muri iki gihe, abantu bo mu mico itandukanye kandi barerewe ahantu hatandukanye, bihatira gukorana neza kandi bagera kuri byinshi. Kimwe n’ayo mafi, kumenyera gukorana n’abandi bishobora kudufata igihe, ariko bitugirira akamaro cyane.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze