ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g17 No. 1 p. 16
  • Ikimonyo kidatinya ubushyuhe bwo mu butayu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ikimonyo kidatinya ubushyuhe bwo mu butayu
  • Nimukanguke!—2017
  • Ibisa na byo
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2017
  • Ijosi ry’ikimonyo
    Nimukanguke!—2016
  • Ikimonyo gisukura ihembe ryacyo
    Ese byararemwe?
  • Ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu byo yaremye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Nimukanguke!—2017
g17 No. 1 p. 16
Ikimonyo cyo muri Sahara

ESE BYARAREMWE?

Ikimonyo kidatinya ubushyuhe bwo mu butayu

IKIMONYO cyo mu butayu bwa Sahara kibengerana ni cyo gishobora guhangana n’ubushyuhe bwinshi bwo muri ubwo butayu kurusha izindi nyamaswa. Iyo izuba ryo ku manywa ryo mu butayu ribaye ryinshi, inyamaswa zihiga ibyo bimonyo zitangira gushakisha igicucu. Icyo gihe ni bwo ibyo bimonyo bisohoka aho byari byihishe bikajya gushaka ibyokurya. Bikunze kurya utundi dusimba twishwe n’izuba.

Ikimonyo cyo mu butayu gifite ubwoya budasanzwe butuma kidatinya ubushyuhe

[50] μm

Suzuma ibi bikurikira: Mu bintu bigifasha harimo umubiri wacyo utwikiriwe n’ubwoya budasanzwe ahagana ku mugongo no ku mpande, n’inda itagira ubwoya. Ubwoya bwacyo bubengerana bumeze nk’uduheha duto cyane dufite ishusho ya mpandeshatu. Ku mpande ebyiri ziteganye, hari utuntu duto cyane tugerekeranye, naho ku rundi rwo hasi haranyerera. Iyo miterere yacyo igifasha mu bintu bibiri. Icya mbere utwo twoya tugabanya ubukana bw’imirase y’izuba. Icya kabiri, iyo miterere igifasha kugabanya ubushyuhe buba bwinjiye mu mubiri wacyo buturutse mu bidukikije. Igice cy’ahagana ku nda hatari ubwoya, kigabanya ubushyuhe buturuka ku butaka bwo mu butayu.a

Ubwoya bwihariye bw’ikimonyo cyo muri Sahara bumeze nk’uduheha dufite ishusho ya mpandeshatu, bwagaragajwe ari bunini

[10] μm

Ibyo bintu byose bigifasha kugabanya ubukana bw’ubushyuhe, ku buryo bukigeraho buri munsi ya dogere 53,6. Abashakashatsi barimo kwifashisha imiterere y’ako gakoko gato cyane, kugira ngo bakore amakoti maremare ashobora kugabanya ubushyuhe, hadakoreshejwe ibyuma bizana ubukonje.

Ubitekerezaho iki? Ese ibyo bintu bifasha ikimonyo cyo mu butayu bwa Sahara guhangana n’ubushyuhe byararemwe, cyangwa byabayeho biturutse ku bwihindurize?

a Mu bindi bintu byihariye icyo kimonyo gifite, harimo poroteyine zigifasha guhangana n’ubushyuhe bukaze, amaguru maremare atuma cyegera hejuru ntigihure n’ubushyuhe buturuka mu mucanga wo mu butayu, akanagifasha kugenda cyihuta. Nanone gifite ubuhanga bwihariye butuma cyihuta iyo gisubiye mu mwobo wacyo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze