ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g17 No. 2 p. 3
  • Kuki abantu bashishikazwa n’ubupfumu?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki abantu bashishikazwa n’ubupfumu?
  • Nimukanguke!—2017
  • Ibisa na byo
  • Gutangiza ibiganiro
    Nimukanguke!—2017
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2017
  • Icyo Bibiliya ivuga ku bupfumu
    Nimukanguke!—2017
Reba ibindi
Nimukanguke!—2017
g17 No. 2 p. 3
Umwana watangajwe n’ibyo arimo areba muri filimi

INGINGO Y’IBANZE | ESE FILIMI Z’UBUPFUMU NTA CYO ZITWAYE?

Kuki abantu bashishikazwa n’ubupfumu?

“Inkuru zivuga iby’amavampaya (abantu bapfuye batungwa n’amaraso y’abazima), abantu bihindura inyamaswa n’abapfuye bagaruka mu bazima (zombie), zatumye abantu bashishikazwa n’iby’abadayimoni.”​—The Wall Street Journal.

IBITABO, filimi n’imikino yo ku bikoresho bya elegitoroniki, usanga byiganjemo abakora iby’ubumaji, abapfumu n’amavampaya bifite uburanga. Kuki ibyo bintu bishishikaza benshi?

Umwarimu wigisha muri kaminuza witwa Claude Fischer, yagize ati “mu myaka ibarirwa muri mirongo ishize, Abanyamerika bemera imbaraga z’amagini bavuye kuri umwe ku icumi bagera kuri umwe kuri batatu. Abanyamerika bakiri bato baraguza kandi bakemera imbaraga z’amagini n’imyuka mibi, bakubye kabiri abageze mu za bukuru.”

Ubwo rero, ntibitangaje kuba abantu basigaye bahorana ubwoba bitewe n’izo nkuru zivuga iby’abadayimoni. Hari ikinyamakuru cyagize kiti “kuba abantu benshi barongeye kwizera iby’abadayimoni, byatewe ahanini n’izo nkuru zivuga iby’amavampaya, iz’abantu bihindura inyamaswa n’iz’abapfuye bagaruka mu bazima.”—The Wall Street Journal.

Hari raporo yagaragaje ko “abantu bari hagati ya 25 na 50 ku ijana bo hirya no hino ku isi bizera amagini, kandi ko ayo magini avugwa mu nyandiko zo mu bihugu byinshi.” Ubushakashatsi bwakozwe na Christopher Bader na Carson Mencken, bwagaragaje ko “Abanyamerika bari hagati ya 70 na 80 ku ijana bizera ibintu bifite ububasha budasanzwe.”

Ese kwishora mu bupfumu no kwizera ibintu bifite ububasha budasanzwe, nta cyo bitwaye?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze