ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g17 No. 4 pp. 3-7
  • Ese ukora ibirenze ubushobozi bwawe?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ukora ibirenze ubushobozi bwawe?
  • Nimukanguke!—2017
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • 1 KWIFUZA KUGIRA UMURYANGO UKIZE
  • 2 KWIFUZA GUTUNGA IBYA MIRENGE
  • 3 GUSHAKA GUSHIMISHA ABANDI
  • 4 GUHARANIRA KUBA INDASHYIKIRWA NO KWIHESHA AGACIRO
  • JYA USHYIRA MU GACIRO
  • 1 MENYA INTEGO ZAWE N’IBYO UHA AGACIRO
  • 2 IRINDE ABAGUSHISHIKARIZA KUGURA IBINTU BYINSHI
  • 3 NTUGAHORE MU KAZI
  • 4 JYA USHYIRA IMBERE UMURYANGO WAWE
  • Jya wishimira akazi ukora
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • Ujye ubonera ibyiza mu murimo ukorana umwete
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Uko wahangana n’umunaniro ukabije
    Nimukanguke!—2014
  • Rinda Umuryango Wawe Kugira ngo Uzinjire mu Isi Nshya Yasezeranyijwe n’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
Reba ibindi
Nimukanguke!—2017
g17 No. 4 pp. 3-7
Umugabo ukora akazi nijoro

INGINGO Y’IBANZE

Ese ukora ibirenze ubushobozi bwawe?

Ese uhora uhugiye mu mirimo idashira? Niba ari uko bimeze, si wowe wenyine. Hari ikinyamakuru cyagize kiti: “Hirya no hino ku isi, usanga abantu bahuze cyane.”—The Economist.

Mu mwaka wa 2015, hari ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu umunani. Abenshi mu bakozi babajijwe, bagaragaje ko bahugira mu kazi bakabura umwanya wo kwita ku ngo zabo. Ibyo biterwa n’imirimo myinshi yo mu rugo no ku kazi, ubuzima buhenze no gukora amasaha y’ikirenga. Urugero, muri Amerika muri rusange abakozi bakora amasaha agera kuri 47 mu cyumweru. Ugereranyije, umukozi 1 kuri 5 akora amasaha 60 mu cyumweru cyangwa arenga.

Hari ubundi bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 36, bwagaragaje ko abarenga kimwe cya kane mu babajijwe, bavuze ko n’iyo bari mu kiruhuko baba bahangayikishijwe n’akazi. Iyo ababyeyi bakora ubutaruhuka bigira ingaruka no ku bana babo.

Iyo dushatse gukora ibirenze ubushobozi bwacu bitewe n’uko dufite igihe gito, bishobora kudutera umunaniro ukabije. Ese dushobora gukoresha neza igihe cyacu? Imyizerere yacu, ibyo dushyira imbere n’intego zacu bigira uruhare mu gukoresha neza igihe cyacu. Reka tubanze dusuzume impamvu enye zituma bamwe bakora ubutaruhuka.

1 KWIFUZA KUGIRA UMURYANGO UKIZE

Umugabo witwa Gary yaravuze ati: “Nakoraga iminsi irindwi yose ntaruhuka, kuko nifuzaga ko abana bange babaho neza, mbese bakabona ibyo nge ntigeze mbona.” Nubwo ibyo atari bibi, ababyeyi bakwiriye kumenya ibyo bagombye gushyira mu mwanya wa mbere. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakunda ubutunzi, baba bato cyangwa bakuru, bakunze kubura ibyishimo, ntibanyurwe kandi ntibagire ubuzima bwiza.

Umwana ubabaye kandi ari mu cyumba cyuzuye ibintu

Abana barererwa mu miryango ikunda ubutunzi ntibakunze kugira ibyishimo

Hari ababyeyi bakora ubutaruhuka kugira ngo bateganyirize abana babo kandi bakabajyana mu bikorwa bitandukanye, ugasanga bose birabatwara igihe. Hari igitabo cyavuze kiti: “Nubwo abo babyeyi baba bafite intego nziza, bo n’abana babo birabananiza.”—Putting Family.

2 KWIFUZA GUTUNGA IBYA MIRENGE

Amatangazo yamamaza agerageza kwemeza abantu ko kudatunga ibigezweho ari ugusigara inyuma. Hari ikinyamakuru cyagize kiti: “Kuba haduka ibicuruzwa bishya byinshi, bituma abantu batabona igihe kuko baba bahugiye mu gushaka ibigezweho, kubigura cyangwa kubikoresha.”—The Economist.

Mu mwaka wa 1930, hari umuhanga mu by’ubukungu wavuze ko iterambere mu ikoranabuhanga ryari kuzatuma abantu babona igihe gihagije cyo kuruhuka. Ariko yaribeshyaga cyane. Umunyamakuru witwa Elizabeth Kolbert yaravuze ati: “Aho kugira ngo abantu bave ku kazi kare, baba birebera udushya, kandi ibyo bibatwara igihe n’amafaranga.”—New Yorker magazine.

3 GUSHAKA GUSHIMISHA ABANDI

Hari abakozi bakora amasaha y’ikirenga kugira ngo bashimishe abakoresha babo. Abantu bakorana bashobora gusa n’abapiganwa, bigatuma abadakora amasaha y’ikirenga bumva ko badakora neza. Nanone kubera ko abantu bumva ko bucya bucyana ayandi, baba biteguye gukora amasaha y’ikirenga cyangwa guhita bajya mu kazi igihe cyose bakenewe.

Ababyeyi bashobora kumva ko bagomba gukora cyane nk’indi miryango, kugira ngo abana babo batazaburira aho abandi baboneye.

4 GUHARANIRA KUBA INDASHYIKIRWA NO KWIHESHA AGACIRO

Tim uba muri Amerika yaravuze ati: “Nakundaga akazi kange kandi nkagakorana umwete. Nifuzaga kuba indashyikirwa.”

Kimwe na Tim, abantu benshi bumva ko gukora cyane ari byo bituma umuntu agira agaciro. Ibyo bigira izihe ngaruka? Elizabeth Kolbert twigeze kuvuga yagize ati: “Abantu basigaye bumva ko guhugira mu kazi ari byo bituma umuntu akomera.” Yakomeje agira ati: “Uko umuntu yitangira akazi, ni ko agenda yumva ko akomeye.”

JYA USHYIRA MU GACIRO

Bibiliya itugira inama yo kurangwa n’umwete mu kazi no kugira ubuhanga (Imigani 13:4). Ariko nanone idusaba gushyira mu gaciro. Mu Mubwiriza 4:6 hagira hati: “Urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga.”

Kudatwarwa n’akazi biturinda imihangayiko kandi bigatuma tugira ubuzima bwiza. Ese kugabanya igihe tugenera akazi birashoboka? Yego rwose. Reka dusuzume ibintu bine byabidufashamo.

1 MENYA INTEGO ZAWE N’IBYO UHA AGACIRO

Ubusanzwe, gukora ngo ugire amafaranga nta cyo bitwaye. Ariko se amafaranga ahagije ni angahe? Ni iki kigaragaza ko umuntu yageze iyo ajya? Ese bigaragazwa n’amafaranga afite? Tuvugishije ukuri, kuruhuka igihe kirekire cyane no guhora mu myidagaduro na byo bitwara igihe.

Tim twigeze kuvuga yagize ati: “Nge n’umugore wange twiyemeje koroshya ubuzima. Twakoze imbonerahamwe igaragaza umutungo dufite n’uko tugiye kujya tuwukoresha. Twaganiriye ku ngaruka zatugezeho bitewe n’uko twakoreshaga amafaranga n’icyo twakora ngo tugere ku byo twiyemeje.”

2 IRINDE ABAGUSHISHIKARIZA KUGURA IBINTU BYINSHI

Bibiliya itugira inama yo kwirinda “irari ry’amaso” (1 Yohana 2:15-17). Amatangazo yamamaza ashobora kongera iryo rari, bigatuma umuntu yifuza kumara igihe kirekire yidagadura ari na ko akoresha amafaranga menshi. Amatangazo yamamaza nta ho twayahungira. Ariko kandi dushobora kwirinda kuyitegeza. Nanone dushobora kwisuzuma, tukareba ibyo dukeneye.

Nanone jya uzirikana ko inshuti zawe zishobora kukugiraho ingaruka. Niba zikunda ubutunzi cyangwa zikumva ko ari bwo bugaragaza ko umuntu yateye imbere, byaba byiza wishakiye izindi zifite ibitekerezo byiza. Bibiliya igira iti: “Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge.”—Imigani 13:20.

3 NTUGAHORE MU KAZI

Jya uganira n’umukoresha wawe uko uzakora akazi kandi umubwire n’ibyo uha agaciro kurusha ibindi. Ntugahangayikire akazi cyane mu gihe uri mu kiruhuko. Hari igitabo cyagize kiti: “Abantu bagenera akazi umwanya wako ubundi bakaba bari mu rugo kandi bakagira umwanya wo kuruhuka, babonye ko guhora mu kazi atari byo bigaragaza ko uri umunyamwete.”

Gary twigeze kuvuga yari umuherwe, ariko yafashe umwanzuro wo kugabanya igihe amara mu kazi. Yaravuze ati: “Mu muryango wacu twaraganiriye, dufata ikemezo cyo koroshya ubuzima kandi dutangira kugira ibyo dukora kugira ngo tubigereho. Nanone nasabye umukoresha wange kungabanyiriza iminsi nkora mu cyumweru, arabyemera.”

4 JYA USHYIRA IMBERE UMURYANGO WAWE

Abashakanye bagomba kumarana igihe, kandi bakagenera umwanya abana babo. Ubwo rero ntimukigane indi miryango ihora muri jugujugu. Gary yaravuze ati: “Wagombye guteganya igihe cyo kuruhuka no kwidagadura, ibitari iby’ingenzi ukabishyira ku ruhande.”

Mu gihe uri kumwe n’abagize umuryango wawe, muge mwirinda kurangazwa na tereviziyo, terefoni cyangwa ibindi bikoresho bya eregitoroniki. Muge musangira amafunguro nibura rimwe ku munsi, maze mubonereho akanya ko kuganira. Iyo ababyeyi bumviye iyo nama, abana babo bagira ubuzima bwiza kandi bakagira amanota meza.

Abagize umuryango barimo basangira, banaganira

Muge muganira mu gihe mufata amafunguro

None se dusoze dufata uwuhe mwanzuro? Ibaze uti: “Ndifuza kugira ubuzima bumeze bute? Ni iki nifuriza umuryango wange? Niba wifuza kugira ibyishimo n’ubuzima bufite intego, jya ukurikiza inama zirangwa n’ubwenge zo muri Bibiliya kuko zizagufasha kumenya ibyo ugomba gushyira mu mwanya wa mbere.

Uruhare rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga

Umubyeyi uri kuri terefone kandi umwana we amukeneye

Ese terefoni na tabureti bituma tubona igihe gihagije cyangwa bidutwara igihe? Biterwa n’uko tubikoresha.

Ku kazi: Ibikoresho bya eregitoronike bituma abantu bakorera akazi aho bashaka n’igihe bashakiye. Ariko nanone bishobora kunaniza umuntu cyane kuko abakoresha bumva ko umukozi agomba kuboneka igihe cyose bamukeneye haba ku manywa cyangwa nijoro.

Mu rugo: Terefoni zishobora gufasha abagize umuryango gukorana neza. Ariko nanone zishobora kubatwara igihe. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ababyeyi bahugiye ku bikoresho bya eregitoronike ntibite ku bana babo, abana bageraho bakaba abarakare, bigatuma bitwara nabi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze