ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g17 No. 4 p. 8
  • Inyoni zitangaje zo muri Arigitika

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inyoni zitangaje zo muri Arigitika
  • Nimukanguke!—2017
  • Ibisa na byo
  • Ubwonko bw’ingugunnyi iba ku mpera y’isi ya ruguru
    Ese byararemwe?
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2017
  • Iyobera ry’ikinyugunyugu cy’amabara meza risobanuka
    Nimukanguke!—2013
  • Ubwonko bw’ingugunnyi iba ku mpera y’isi
    Nimukanguke!—2013
Nimukanguke!—2017
g17 No. 4 p. 8
Inyoni yo muri Arigitika

Inyoni zitangaje zo muri Arigitika

ABANTU bigeze kumara igihe bazi ko izo nyoni zigenda ibirometero birenga 35.200, ziva muri Arigitika zijya muri Antaragitika, zikongera zikagaruka. Ariko ubushakashatsi bwa vuba aha bwagaragaje ko zikora urugendo ruruta urwo.

Iyo izo nyoni zimuka zinyura hejuru y’inyanja ya Atalantika

Izo nyoni ntizigenda umujyo umwe nk’uko bigaragara kuri iyi shusho

Abashakashatsi bakoze utwuma duto cyane turutwa n’utwo bafatisha impapuro, bakajya badushyira kuri izo nyoni kugira ngo bamenye uko ingendo zikora zireshya. Byaje kugaragara ko zimwe muri izo nyoni zikora urugendo rw’ibirometero 90.000 kugenda no kugaruka. Ibyo bituma ziza ku mwanya wa mbere mu nyoni zikora ingendo ndende. Imwe muri zo yigeze gukora urugendo rw’ibirometero bigera ku 96.000. Kuki abahanga basubiyemo ubwo bushakashatsi?

Iyo izo nyoni zitangiye urugendo, ntizigenda umujyo umwe. Nk’uko byagaragajwe ku ishusho, urugendo zikora ku Nyanja ya Atalantika ruba rumeze nk’inyuguti ya S. Ibyo biterwa n’iki? Biterwa n’uko izo nyoni zikurikira ikerekezo cy’umuyaga.

Mu myaka igera kuri 30 izo nyoni zibaho, ziba zimaze gukora ingendo z’ibirometero birenga miriyoni ebyiri n’ibihumbi 400. Izo ngendo zireshya n’urugendo rwo kujya ku kwezi inshuro eshatu cyangwa enye ugenda ugaruka. Hari umushakashatsi wavuze ati: “Urwo rugendo rukorwa n’akanyoni k’amagarama 100 gusa, ruratangaje cyane.” Ikindi gitangaje ni uko izo nyoni ari zo “zimara igihe kirekire zibona umucyo kurusha ibindi binyabuzima,” kuko ziba ku mpera zombi z’isi.—Life on Earth: A Natural History.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze