ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g17 No. 4 pp. 10-11
  • Mu gihe abana bakuze bakava mu rugo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mu gihe abana bakuze bakava mu rugo
  • Nimukanguke!—2017
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • AHO IKIBAZO KIRI
  • IKIBITERA
  • ICYO WAKORA
  • Bibiliya ivuga iki kubirebana no gushaka?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Uko wakwirinda gatanya zigaragara mu bantu bakuze
    Inama zigenewe umuryango
  • Babyeyi, muge mutoza abana banyu gukunda Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • “Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose”
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
Reba ibindi
Nimukanguke!—2017
g17 No. 4 pp. 10-11
Umugabo wicaye ukwe areba tereviziyo n’umugore wicaye ukwe adoda

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE

Mu gihe abana bakuze bakava mu rugo

AHO IKIBAZO KIRI

Iyo abana bamaze gukura bakava mu rugo, ababyeyi bahura n’ibibazo bikomeye kuko basigara bameze nk’abantu bataziranye. Gary Neuman, impuguke mu birebana n’imiryango yaravuze ati: “Nkunze kugira inama abashakanye baba bananiwe kongera kubana neza. Iyo abana bamaze kuva mu rugo, ntibongera kubona ibintu baganira cyangwa bahuriraho.”a

Ese namwe mufite icyo kibazo mu muryango wanyu? Niba ari ko bimeze, ntimucike intege; mushobora kongera kubana neza. Reka tubanze dusuzume bimwe mu bituma abashakanye batagira ibyo bahuriraho mu gihe abana bavuye mu rugo.

IKIBITERA

Mwamaze igihe kirekire mushyira imbere abana. Ababyeyi benshi bashyira abana babo imbere bo bakiyibagirwa, kandi rwose nta kibi baba bagamije. Ibyo bituma bahugira mu nshingano zo kwita ku bana babo, ntibibuke inshingano zireba abashakanye. Ibyo bigaragara igihe abana bamaze kuva mu rugo. Hari umugore ufite imyaka 59 wavuze ati: “Abana bakiri mu rugo, nibura hari ibintu twakoreraga hamwe. Ariko bamaze kugenda, nta ho twari tugihuriye.” Hari n’igihe yabwiye umugabo we ati: “Kubana nawe birambangamiye.”

Ababyeyi bamwe batungurwa n’ibibaye. Hari igitabo cyavuze ko iyo abana bagiye “ababyeyi basigara bameze nk’abagiye gushinga umuryango mushya.” Hari abashakanye bagira gahunda zitandukanye, ukaba wagira ngo ni abantu bibanira mu nzu bataziranye.—Empty Nesting.

Igishimishije ni uko mushobora gutsinda izo ngorane, mukishimira ubuzima bushya mugiyemo. Reka turebe inama zo muri Bibiliya zabibafashamo.

ICYO WAKORA

Itoze kubyakira. Bibiliya ivuga ko iyo umwana amaze gukura ‘asiga se na nyina’ (Intangiriro 2:24). Icyo umubyeyi aba asabwa ni ugutoza umwana, akagira ubuhanga buzatuma yibeshaho amaze gukura. Nubigenza utyo, uzaterwa ishema n’uko watoje neza umwana wawe akava mu rugo hari icyo azi.—Ihame rya Bibiliya: Mariko 10:7.

Birumvikana ko umubyeyi ahora ari umubyeyi. Ariko uzirikane ko iyo abana bamaze kuva mu rugo, inshingano yawe iba ari iyo kubagira inama; si ukubagenzura. Iyo abana bagiye ukomeza kubafasha, ariko ubona igihe gihagije cyo kwita ku wo mwashakanye.b—Ihame rya Bibiliya: Matayo 19:6.

Muge mubwirana ibibahangayikishije. Jya ubwira uwo mwashakanye uko wumvise umeze igihe abana bari bamaze kugenda, kandi nawe ube witeguye kumutega amatwi wihanganye. Kugira ngo mwongere kugirana ubucuti bukomeye bishobora gufata igihe, ariko nimubigeraho bizabagirira akamaro.—Ihame rya Bibiliya: 1 Abakorinto 13:4.

Muge mukorera hamwe. Muge muganira ku byo mwifuza kugeraho cyangwa ibibashishikaza. Kurera abana banyu bagakura, byabunguye ubwenge bwinshi. Ubwo bwenge muge mubukoresha mwita ku bandi.—Ihame rya Bibiliya: Yobu 12:12.

Muge mwibuka isezerano mwagiranye. Jya utekereza ku mico wakundiye uwo mwashakanye. Muge musubiza amaso inyuma mwibuke ibihe byiza mwagiranye n’uko mwabanye mu bibi no mu byiza. Amaherezo ubwo buzima bushya muba mutangiye, buzabashimisha. Nimukorera hamwe, bizatuma murushaho kubana neza kandi mwongere gukundana nka mbere.

a Byavuye mu gitabo Emotional Infidelity

b Niba mugifite abana mu rugo, uge wibuka ko wowe n’uwo mwashakanye muri “umubiri umwe” (Mariko 10:8). Iyo ababyeyi babanye neza abana na bo bumva bafite umutekano.

IMIRONGO Y’INGENZI

  • “Umugabo azasiga se na nyina.”​—Mariko 10:7.

  • “Icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”​—Matayo 19:6.

  • “Urukundo rurihangana kandi rukagira neza.”​—1 Abakorinto 13:4.

  • “Mbese ubwenge ntibufitwe n’abageze mu za bukuru?”​—Yobu 12:12.

Salvatore na Aurora

SALVATORE NA AURORA

“Twaje kubona ko dusigaye dufite igihe gihagije kandi ko tugomba kugikoresha neza. Ibyo byatumye twiyemeza kujya dusura imiryango ifite abana cyangwa abamaze igihe gito bashakanye. Dushimishwa no gufasha abandi kandi tukababwira amateka yacu.”

Carlo na Caterina

CARLO NA CATERINA

“Kwakira ibyatubayeho byadusabye igihe. Twamaze imyaka myinshi tuganira ku bana bacu. Ariko ubu dusigaye dukorera hamwe, kandi tumaze kumenyera kuganira ibyacu n’ibidushimisha.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze