ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g18 No. 1 pp. 12-13
  • Kugira intego mu buzima

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kugira intego mu buzima
  • Nimukanguke!—2018
  • Ibisa na byo
  • Umushakashatsi mu bya fiziki asobanura imyizerere ye
    Nimukanguke!—2014
  • Umuremyi ashobora gutuma imibereho yawe irushaho kugira ireme
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ubuzima bwabayeho bute?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ese ibyo wakwemera byose nta cyo bitwaye?
    Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?
Reba ibindi
Nimukanguke!—2018
g18 No. 1 pp. 12-13
Umugabo utekereza ku ntego y’ubuzima bwe

UKO WABONA IBYISHIMO

Kugira intego mu buzima

ABANTU BAFITE UBUSHOBOZI BUHAMBAYE: BARANDIKA, BARASHUSHANYA, BARAHANGA, KANDI BIBAZA IBIBAZO BIKOMEYE NK’IBI: Kuki ijuru n’isi biriho? Twabayeho dute? Intego y’ubuzima ni iyihe? Igihe kizaza kiduhishiye iki?

Hari abantu batinya kwibaza ibyo bibazo kuko bumva ko biturenze. Hari n’abumva ko atari ngombwa kwibaza ibyo bibazo kuko ubuzima bwabayeho biturutse ku bwihindurize. Umwarimu wigisha amateka n’ibinyabuzima witwa William Provine yaravuze ati: “Nta mana zibaho, nta n’intego. Nta mahame agenga umuco abaho n’ubuzima nta ntego bufite.”

Icyakora, hari abandi bumva ko tutagomba guterera iyo. Babona ko ijuru n’isi biyoborwa n’amategeko ahamye kandi asobanutse neza. Batangazwa n’ukuntu ibintu byose byo mu isanzure bikoranywe ubuhanga buhambaye, ku buryo n’abantu babyigana mu byo bakora. Ibyo bibereka ko hari uwabihanze w’umuhanga.

Ibyo byatumye bamwe mu bahoze bemera ubwihindurize bahindura uko babonaga ibintu. Reka turebe ingero ebyiri.

INZOBERE MU KUVURA UBWONKO YITWA ALEXEI MARNOV. Yaravuze ati: “Ku ishuri batwigishaga ko nta Mana ibaho kandi ko ubuzima bwabayeho biturutse ku bwihindurize. Babonaga ko umuntu wese wemeraga Imana abiterwa n’ubujiji.” Icyakora, mu mwaka wa 1990, yatangiye guhindura uko yabonaga ibintu.

Yaravuze ati: “Buri gihe nifuzaga gusobanukirwa uko ibintu bikora, urugero nk’imikorere y’ubwonko bw’umuntu. Hari abavuga ko urwo rugingo ari rwo rufite imikorere ihambaye kurusha ibindi bintu byose bizwi. Ariko se ubwonko bwabereyeho gusa kudufasha kugira ubumenyi n’ubuhanga ubundi bugapfa? Ibyo numvaga bidahuje n’ubwenge. Ni yo mpamvu natangiye kwibaza nti: ‘Kuki turiho? Intego y’ubuzima ni iyihe?’ Maze kubitekerezaho nitonze nasanze burya hariho Umuremyi.”

Alexei yatangiye gusuzuma Bibiliya kugira ngo amenye intego y’ubuzima. Nyuma yaho, umugore we w’umuganga kandi utaremeraga ko Imana ibaho, na we yatangiye kwiga Bibiliya. Icyakora yayigaga agamije kwereka umugabo we ko yibeshye. Ariko ubu bombi bemera Imana kandi basobanukiwe umugambi ifitiye abantu uvugwa muri Bibiliya.

DOGITERI HUABI YIN. Huabi Yin yize fiziki kandi yamaze imyaka myinshi akora ubushakashatsi ku zuba. Yaravuze ati: “Iyo dukora ubushakashatsi ku bintu kamere dusanga bifite amategeko ahamye abigenga, agatuma bigira gahunda yo mu rwego rwo hejuru. Naribazaga nti: ‘Ayo mategeko yavuye he? Niba umuriro uyu usanzwe ugira umuntu uwucana, ni nde ucana umuriro wo mu zuba?’ Byageze aho mbona ko amagambo ya mbere yo muri Bibiliya ari yo atanga igisubizo gihuje n’ubwenge. Agira ati: ‘Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.’”—Intangiriro 1:1.

Ni byo koko siyansi yashubije ibibazo byinshi, urugero nk’ibi: Ubwonko bukora bute? Izuba ritanga rite ubushyuhe n’urumuri? Icyakora Alexei na Huabi biboneye ko Bibiliya isubiza ibindi bibazo byinshi, urugero nk’ibi: Kuki isanzure ry’ikirere ririho? Kuki rifite amategeko arigenga? Kuki turiho?

Bibiliya ivuga impamvu isi yaremwe, igira iti: ‘Imana ntiyayiremeye ubusa ahubwo yayiremeye guturwamo’ (Yesaya 45:18). Biragaragara ko Imana ifitiye iyi si umugambi, kandi nk’uko turi bubibone mu ngingo ikurikira, uwo mugambi ufitanye isano n’ibyiringiro byacu by’igihe kizaza.

INGINGO Z’INGENZI

‘Imana ntiyaremeye isi ubusa ahubwo yayiremeye guturwamo.’​—Yesaya 45:18.

“Dukeneye ikintu gituma twifuza kubaho”

Umuhanga mu by’imitekerereze y’abantu witwa William McDougall, yaranditse ati: “Dukeneye ikintu gituma twifuza kubaho kugira ngo tugire ubuzima bwiza kandi dutuze mu bwenge.” Umwarimu witwa Carol Ryff na we yavuze ko “abantu bafite intego mu buzima bagira amagara mazima, bikabarinda indwara zo mu mutwe . . . n’indwara z’umutima, kandi ko iyo bagize ibibazo byo guturika udutsi two mu bwonko bakira vuba . . . kandi bakaramba.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze