ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g21 No. 1 pp. 12-13
  • Inyigisho zitanga ibyiringiro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inyigisho zitanga ibyiringiro
  • Nimukanguke!—2021
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Imana izarimbura abantu babi
  • Imana izarimbura Satani
  • Imana izakuraho indwara n’urupfu
  • Umuremyi wacu azahindura isi paradizo
  • Imana izazura abapfuye
  • Ni Uwuhe Mugambi Imana Ifitiye Isi?
    Ni iki Imana Idusaba?
  • Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Ubuzima bw’Iteka Si Inzozi
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Ushobora Kuzabaho mu Gihe Kizaza Gishimishije!
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
Reba ibindi
Nimukanguke!—2021
g21 No. 1 pp. 12-13
Abantu babanye neza n’inyamaswa, ibyokurya byinshi, na paradizo nziza cyane.

Inyigisho zitanga ibyiringiro

Imana yadusezeranyije ko vuba aha izahindura ibintu byinshi. Igiye gukuraho imibabaro yose maze abantu bazaba bari ku isi babeho bishimye (Zaburi 37:11). Ni iki kitwemeza ko ibyo yadusezeranyije bizabaho koko? Ni uko ‘Imana atari umuntu ngo ivuge ibinyoma’ (Kubara 23:19). Reka turebe bimwe mu bintu byiza Umuremyi wacu azakora.

Imana izarimbura abantu babi

“Iyo ababi basagambye nk’ubwatsi, n’inkozi z’ibibi zikarabya uburabyo, aba ari ukugira ngo batsembweho iteka ryose.”​—ZABURI 92:7.

Nk’uko twabibonye mu ngingo ibanziriza iyi, ibibi bikomeje kwiyongera. Ibyo ntibyagombye kudutangaza kuko Bibiliya yari yarabihanuye. Muri 2 Timoteyo 3:1-5, havuga ko “mu minsi y’imperuka” abantu bari kuzaba babi cyane. None se ‘iminsi y’imperuka’ ni iki? Ni iminsi ya nyuma y’abantu batumvira Imana. Vuba aha Imana izarimbura abantu bose badahinduka ngo bareke ibibi. Abantu bumvira Imana ni bo bonyine bazarokoka. Ibyanditswe biravuga ngo “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29.

Imana izarimbura Satani

‘Imana itanga amahoro igiye kumenagura Satani.’​—ABAROMA 16:20.

Ababi bose, harimo Satani n’abadayimoni, nibamara kurimbuka, isi yose izagira amahoro. Umuremyi wacu yaravuze ati ‘nta [muntu] uzaguhindisha umushyitsi.’—Mika 4:4.

Imana izakuraho indwara n’urupfu

“Ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu. . . . Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”​—IBYAHISHUWE 21:3, 4.

Imibabaro n’indwara bizavaho kuko Imana izakuraho ibibi byose byatewe na Satani hamwe na Adamu na Eva, ndetse no kudatungana. Ibyo bizatuma ‘urupfu rutongera kubaho ukundi.’ Abantu bakunda Umuremyi kandi bakamwumvira bazabaho iteka. Ariko se bazaba he?

Umuremyi wacu azahindura isi paradizo

“Ubutayu n’akarere katagira amazi bizanezerwa, kandi ikibaya cy’ubutayu kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti.”​—YESAYA 35:1.

Imana nimara gukuraho ibibi, isi izahinduka paradizo. Isi izaba ifite ubusitani bwiza cyane n’ibyokurya byinshi (Zaburi 72:16). Inyanja, ibiyaga n’imigezi bizaba bifite amazi y’urubogobogo kandi birimo ibinyabuzima byiza byinshi. Ibyo kwangiza ikirere ntibizongera kuvugwa ukundi. Abantu bazaba mu mazu biyubakiye. Nta muntu uzongera kubura aho aba, nta wuzongera kwicwa n’inzara kandi nta mukene uzongera kubaho.—Yesaya 65:21, 22.

Imana izazura abapfuye

“Hazabaho umuzuko.”​—IBYAKOZWE 24:15.

Ese wifuza kongera kubona abawe bapfuye? Imana ishobora byose izabazura babe muri paradizo ku isi. Uzabamenya na bo bakumenye. Tekereza ibyishimo mwese muzaba mufite! Ni iki kitwizeza ko ibyo bizaba? Ni uko Bibiliya irimo ingero z’abantu bakuru n’abato bazutse, maze abagize imiryango yabo bakongera kubabona. Nanone kandi akenshi Yesu yazuraga abapfuye hari abandi bantu benshi.—Luka 8:49-56; Yohana 11:11-14, 38-44.

Ubu mfite ibyishimo nyakuri

“Ndibuka igihe numvaga bwa mbere ko isi izahinduka paradizo, itariho imibabaro, indwara n’urupfu. Nasekeye mu mutima kuko numvaga ko bidashoboka. Ariko igihe nigaga Bibiliya namenye impamvu dukwiriye kwiringira ibivugwa muri icyo gitabo cyihariye n’amasezerano avugwamo. Ubu nemera ko Bibiliya yaturutse ku Mana. Kera nahoraga mbabaye kandi mpangayitse ariko ubu ndishimye. Abagize umuryango wanjye n’incuti zanjye na bo barabyibonera.”—Ravi.

Ravi.

Niba wifuza kumenya byinshi:

Reba ibirebana n’umugambi Umuremyi afitiye abantu wo kubaho iteka ku isi izahinduka paradizo, kuri jw.org/rw ahanditse ngo “INYIGISHO ZA BIBILIYA > IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA > UBUZIMA N’URUPFU.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze