ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g21 No. 2 pp. 7-9
  • Ni izihe ngaruka ikoranabuhanga rigira ku bana bawe?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni izihe ngaruka ikoranabuhanga rigira ku bana bawe?
  • Nimukanguke!—2021
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ICYO WAGOMBYE KUMENYA
  • ICYO WAKORA
  • Abana bakoresha terefone zigezweho—Igice cya 1: Ese umwana wange yagombye gutunga terefone igezweho?
    Inama zigenewe umuryango
  • Rinda umwana wawe kureba porunogarafiya
    Inama zigenewe umuryango
  • Abana bakoresha terefone zigezweho—Igice cya 2: Uko nakwigisha umwana wange gukoresha terefone igezweho
    Inama zigenewe umuryango
  • Ese ukoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga?
    Nimukanguke!—2015
Reba ibindi
Nimukanguke!—2021
g21 No. 2 pp. 7-9
Abana bari mu kigero gitandukanye bari kwidagadura bakoresheje ibikoresho by’ikoranabuhanga aho gukinisha ibikinisho cyangwa gukina indi mikino.

Ni izihe ngaruka ikoranabuhanga rigira ku bana bawe?

Abana ni abahanga mu ikoranabuhanga, ku buryo hari ababagereranya na ba kavukire mu ikoranabuhanga, naho abakuru bakabagereranya n’abimukira mu ikoranabuhanga.

Ariko nanone, hari abavuga ko iyo abakiri bato bamara igihe kinini ku bikoresho by’ikoranabuhanga, bishobora kubagiraho ingaruka zikurikira:

  • Kubatwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

  • Kunnyuzurirwa kuri interineti.

  • Kureba porunogarafiya babishaka cyangwa batabishaka.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Umwana w’umuhungu afashe terefone igezweho mu ntoki noneho mama we anyuze iruhande rw’icyumba cye ahita agira ubwoba aragikinga.

KUBATWA

Bimwe mu bikorerwa kuri interineti, urugero nk’imikino, bibata abantu cyane. Ariko ibyo ntibitangaje, kuko ababishyiraho ari cyo baba bagamije. Hari igitabo cyavuze kiti: “Porogaramu zishyirwa muri terefone, ziba zigamije kudukurura kugira ngo duhore kuri terefone zacu” (Reclaiming Conversation). Uko tumara igihe kuri porogaramu zamamaza, ni ko ba nyirazo bagenda barushaho kunguka.

TEKEREZA: Ese abana bawe babaswe n’ibikoresho by’ikoranabuhanga? Ni iki wakora ngo ubafashe kujya bamara igihe gikwiriye kuri ibyo bikoresho? —ABEFESO 5:15, 16.

KUNNYUZURWA

Hari abajya kuri interineti bakagaragaza ubugome, bagakoresha amagambo mabi kandi ntibite ku byiyumvo by’abandi. Ibyo bishobora gutuma bannyuzura abandi.

Hari abashobora gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibintu bidakwiriye, kugira ngo babone abantu benshi babakurikira cyangwa ababereka ko babemera. Nanone iyo umuntu abonye abantu batamutumiye mu bintu runaka, urugero nk’ibirori, bishobora gutuma yumva ko bamupinze.

TEKEREZA: Ese iyo abana bawe bari kuri interineti, bagira ikinyabupfura (Abefeso 4:31)? Iyo abandi batabatumiye biyumva bate?

PORUNOGARAFIYA

Amashusho y’urukozasoni asigaye aboneka cyane kuri interineti kandi mu buryo bworoshye. Nubwo ababyeyi bashobora kugenzura ibyo abana babo bareba, ibyo ntibibabuza kureba ibintu bibi.

Abantu bohererezanya amafoto bambaye ubusa, bashobora kujyanwa mu nkiko. Umuntu ashobora kuregwa icyaha cyo gukwirakwiza porunogarafiya y’abana, bitewe n’amategeko y’igihugu cyangwa imyaka abohererezanya ayo mafoto bafite.

TEKEREZA: Wakora iki ngo ufashe abana bawe kutagwa mu gishuko cyo kohererezanya n’abandi amafoto y’urukozasoni?​—ABEFESO 5:3, 4.

ICYO WAKORA

JYA UTOZA ABANA BAWE

Nubwo abana ari abahanga mu ikoranabuhanga, bakeneye kugirwa inama y’uko barikoresha neza. Hari igitabo cyavuze ko kubaha ibikoresho by’ikoranabuhanga bataramenya uko babikoresha mu buryo bukwiriye, ari bibi. Byaba bimeze nko kubareka ngo basimbukire mu mazi babanje umutwe kandi batazi koga.

IHAME RYA BIBILIYA: “Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo; ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.”​—IMIGANI 22:6.

Reba inama zagufasha gukoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga cyangwa wandike izo wumva zagufasha.

  • Gusobanurira umwana uko yakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga

  • Gufasha umwana kumenya uko yakwitwara mu gihe batamutumiye

  • Gukumira ibintu bibi bishobora kuza mu bikoresho by’ikoranabuhanga

  • Kugenzura buri gihe ibiri muri terefone y’umwana wawe

  • Kugena igihe umwana agomba kumara ku bikoresho by’ikoranabuhanga ku munsi

  • Kubuza umwana gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nijoro, igihe yagombye kuba aryamye

  • Kubuza abana gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga muri ku meza

IBIBAZO ABABYEYI BAKWIRIYE KUGANIRAHO

  • Ese duha abana bacu ibikoresho by’ikoranabuhanga ngo babe babihugiyeho?

  • Ese umwana wacu akeneye interineti? Niba ayikeneye se ni ukubera iki?

  • Ese ashobora kwifata mu gihe akoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga?

  • Ese dufite ubushobozi bwo kubimuha birimo na interineti?

  • Ese iyo akoze amakosa arabimenya kandi akaba yakwikosora?

  • Ni ayahe mategeko twamushyiriraho?

  • Twakora iki ngo dufashe umwana kudatakaza igihe ku bikoresho by’ikoranabuhanga?

    IHAME RYA BIBILIYA: “Abakuze mu buryo bw’umwuka . . . bafite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi.”​—ABAHEBURAYO 5:14.

Laureta and David.

“Kuki abana bawe bifuza gutunga terefone? Iyawe bayikoresha bate? Ni izihe mbuga basura? Ni iyihe mikino bakunda? Bamara igihe kingana iki bakoresha terefone? Mbere yo guha abana bawe igikoresho cy’ikoranabuhanga, jya ubanza ugenzure ko bamaze kumenya ubwenge kandi ko bashoboye kwifata.”​—LAURETA N’UMUGABO WE DAVID

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze