ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g21 No. 2 pp. 10-12
  • Ni izihe ngaruka ikoranabuhanga rigira ku bashakanye?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni izihe ngaruka ikoranabuhanga rigira ku bashakanye?
  • Nimukanguke!—2021
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ICYO WAGOMBYE KUMENYA
  • ICYO WAKORA
  • Uko mwakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga
    Inama zigenewe umuryango
  • Uko wakwirinda gukomereza akazi mu rugo
    Inama zigenewe umuryango
  • Jya umarana igihe n’uwo mwashakanye
    Inama zigenewe umuryango
  • Uko wakwirinda gatanya zigaragara mu bantu bakuze
    Inama zigenewe umuryango
Reba ibindi
Nimukanguke!—2021
g21 No. 2 pp. 10-12
Umugabo uri kuvugana n’umugore we barebana, ari ku kibuga cy’indege, umugore we ari mu rugo.

Ni izihe ngaruka ikoranabuhanga rigira ku bashakanye?

Iyo ibikoresho by’ikoranabuhanga bikoreshejwe neza, bishobora gutuma abashakanye barushaho kubana neza. Urugero, bishobora kubafasha kuganira umunsi wose n’igihe batari kumwe.

Icyakora bamwe bashobora kubikoresha nabi bigatuma . . .

  • batabona igihe cyo kuba bari kumwe.

  • bakomereza akazi mu rugo kandi bitari ngombwa.

  • batizerana cyangwa bagahemukirana.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Umugabo n’umugore we baryamye, ariko buri wese ari gukoresha terefone kandi ari mu gicuku.

KUBA MURI KUMWE

Umugabo witwa Michael yaravuze ati: “Hari igihe mba ndi kumwe n’umugore wanjye, ariko ukagira ngo nta wuhari. Aba ahugiye kuri terefone, namubaza impamvu akambwira ko ari bwo abonye umwanya wo kuyirebamo.” Umugabo witwa Jonathan yavuze ko iyo bimeze bityo, “abashakanye baba basa n’abari kumwe, ariko mu by’ukuri batari kumwe.”

TEKEREZA: Ni kangahe witaba terefone cyangwa ukareba ubutumwa wohererejwe, kandi wagombye kuba uganira n’uwo mwashakanye?​—ABEFESO 5:33.

AKAZI

Hari abantu bafite akazi kabasaba kwitaba terefone cyangwa kwakira ubutumwa igihe cyose. Hari n’abo bitameze bityo, ariko hakaba hari igihe bagakomereza mu rugo. Umugabo witwa Lee yaravuze ati: “Iyo ku kazi bampamagaye cyangwa bakanyoherereza ubutumwa, kubyirengagiza ntibyoroha. Ubwo rero nagennye igihe cyo kuba ndi kumwe n’umugore wanjye.” Umugore witwa Joy we yaravuze ati: “Mporana akazi kubera ko nkorera mu rugo. Ubwo rero, ngira icyo nkora kugira ngo katantwara igihe cyanjye cyose.”

TEKEREZA: Ese iyo uwo mwashakanye akuvugisha, umutega amatwi witonze?​—LUKA 8:18.

UBUDAHEMUKA

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ahanini abashakanye barwana, kubera ko hari uwaketse undi amababa bitewe n’ibyo yashyize ku mbuga nkoranyambaga. Icumi ku ijana by’ababajijwe bavuze ko hari ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga, bakabihisha abo bashakanye.

Hari abavuga ko imbuga nkoranyambaga zishobora guteranya abashakanye, bikaba byanatuma umwe aca undi inyuma. Ntibitangaje rero kuba abunganira abandi mu manza zirebana n’ubutane, bavuga ko imbuga nkoranyambaga zisenya ingo nyinshi muri iki gihe.

TEKEREZA: Ese ujya uhisha uwo mwashakanye ibiganiro ugirana n’abo mudahuje igitsina?​—IMIGANI 4:23.

ICYO WAKORA

JYA UGENA IBIGOMBA KUZA MU MWANYA WA MBERE

Umuntu wirengagiza kurya, ntagira ubuzima bwiza. Mu buryo nk’ubwo, umuntu wirengagiza uwo bashakanye ntamarane na we igihe runaka, biragoye ko yagira urugo ruzima.—Abefeso 5:28, 29.

IHAME RYA BIBILIYA: ‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’​—ABAFILIPI 1:10.

Ganira n’uwo mwashakanye ku nama ziri hasi aha zabafasha gukoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga, cyangwa mwandike izindi mwumva zabafasha.

  • Gusangira nibura rimwe ku munsi

  • Kugena igihe cyo kudakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga

  • Kugena igihe cyo kuganira nijoro cyangwa ikindi gihe mukishimana

  • Kuzimya ibikoresho by’ikoranabuhanga nijoro, mukabishyira kure yaho muryama

  • Kugena iminota nka 15 buri munsi yo kuganira, nta bikoresho by’ikoranabuhanga biri hafi

  • Kugena igihe cyo kudakoresha interineti

IBIBAZO ABASHAKANYE BASHOBORA KUGANIRAHO

Wowe n’uwo mwashakanye muzasuzume ibibazo bikurikira buri wese ari ukwe, hanyuma muganire ku bisubizo buri wese yatanze.

  • Wakoresha ute ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo bigufashe gukomeza urugo rwawe?

  • Ukurikije uko ubibona, ni mu rugero rungana iki ibikoresho by’ikoranabuhanga bibabuza kubona umwanya wo gusabana?

  • Ni iki wifuza ko wowe cyangwa uwo mwashakanye yakosora?

  • Ese guhagarika akazi ntugakomereze mu rugo bijya bikugora? Ese ibyo ushubije uwo mwashakanye yakwemeza ko ari ukuri?

  • Wagaragaza ute ko ushyira mu gaciro mu birebana n’igihe ukwiriye kumarana n’uwo mwashakanye cyangwa uko akwiriye kukwitaho?

    IHAME RYA BIBILIYA: “Buri wese ntakomeze gushaka inyungu ze bwite, ahubwo ashake iza mugenzi we.”​—1 ABAKORINTO 10:24.

Jason na Alexandra.

“Nubwo nkorera mu rugo, ngerageza guhagarika akazi ku gihe cyagenwe. Nanone nyuma y’igihe runaka mfunga ubutumwa bumenyesha ko banyoherereje imeri, terefone nkayikoresha ibintu bya ngombwa gusa, urugero nko kureba aho isaha zigeze.”​—JASON N’UMUGORE WE ALEXANDRA

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze