Amagambo y’ibanze
Abantu basobanura mu buryo butandukanye inkomoko y’isanzure n’ibinyabuzima biri ku isi. Iyi gazeti ya Nimukanguke! iri bukwereke ibyo abahanga bavuze kuri iyo ngingo n’ibyo Bibiliya yavuze, hanyuma wifatire umwanzuro, urebe niba isanzure ryarabayeho mu buryo bw’impanuka cyangwa niba ryararemwe. Kumenya ukuri kuri iyo ngingo bishobora kukugirira akamaro cyane.