ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g21 No. 3 pp. 8-9
  • Icyo abahanga batazi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo abahanga batazi
  • Nimukanguke!—2021
  • Ibisa na byo
  • Umuhanga mu by’imikurire y’urusoro asobanura imyizerere ye
    Nimukanguke!—2016
  • Akamaro ka siyansi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Umuremyi ashobora gutuma imibereho yawe irushaho kugira ireme
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ubuzima bwabayeho bute?
    Izindi ngingo
Reba ibindi
Nimukanguke!—2021
g21 No. 3 pp. 8-9
Umwarimu wa siyansi ujya impaka na bamwe mu banyeshuri be.

Icyo abahanga batazi

Abahanga muri siyansi basa naho bamaze kwiga ibintu byose bigize isanzure bizwi. Icyakora hari ibindi bibazo by’ingenzi batarabonera ibisubizo.

Ese bazi uko isanzure n’ibinyabuzima byabayeho? Ntibarabimenya. Hari abavuga ko siyansi yiga iby’isanzure ishobora gusobanura aho ryaturutse. Icyakora umwarimu wo muri kaminuza ya Darmouth witwa Marcelo Gleiser utemera ko Imana ibaho, yaravuze ati: “Ntitwigeze dusobanura aho isanzure ryaturutse.”

Nanone hari ikinyamakuru cyavuze ku bijyanye n’aho ubuzima bwaturutse kigira kiti: “Ntidushobora gusobanura neza uko ubuzima bwatangiye hano ku isi. Impamvu tutabisobanura ni uko ibyinshi mu bisigazwa by’ibinyabuzima byadufasha kumenya uko byari byifashe ubuzima bugitangira ku isi, ubu byaburiwe irengero” (Science News). Ibyo bigaragaza ko abahanga batarasubiza ikibazo kivuga ngo: “Isanzure n’ibinyabuzima byabayeho bite?”

Ariko ushobora kwibaza uti: “None se niba isi ifite uwayihanze, uwo ni nde?” Nanone ushobora kwibaza uti: “Niba hariho Umuremyi udukunda, kuki areka abantu bagahura n’ibibazo n’imibabaro? Kuki yemera ko habaho amadini menshi kandi atavuga rumwe? Kuki yemera ko abavuga ko bamusenga, bakora ibibi byinshi?”

Siyansi ntishobora gusubiza ibyo bibazo. Icyakora ibyo ntibisobanura ko udashobora kubona ibisubizo by’ukuri by’ibyo bibazo. Hari abantu benshi bize Bibiliya, babonamo ibisubizo by’ukuri kandi byumvikana.

Niba wifuza kumenya impamvu bamwe mu bahanga muri siyansi bize Bibiliya maze bakemera ko hariho Umuremyi, jya kuri jw.org/rw urebe videwo z’uruhererekane zivuga ngo: “Icyo bamwe bavuga ku nkomoko y’ubuzima.”

Siyansi na Bibiliya byarabemeje

Georgiy N. Koidan, umuhanga muri shimi

“Akenshi nkora akazi ko kuvanga ibintu bitandukanye byo mu rwego rwa shimi kugira ngo dukore morekire. Ibyo dukora ni nko gukina umukino ujya kumera nka damu: uba ugomba guteganya uko uri bugende wimuka uva ku kintu kimwe ujya ku kindi. Iyo ugize icyo wibagirwa morekire ishobora gushwanyuka. Nubwo akazi kange katoroshye, twakagereranya n’akazi gakorerwa mu ngirabuzimafatizo, kugira ngo hakorwe morekire zihambaye. Ibyo byanyeretse ko hariho Umuhanga muri shimi urusha abantu bose ubwenge ari we Muremyi.

“Igihe nigaga Bibiliya nabonye ari igitabo kidasanzwe. Hashize imyaka igera ku 2 000 Bibiliya yanditswe, ariko mbona ko inama itanga zigifite akamaro. Inama itanga ku birebana no gukemura amakimbirane mu miryango, ku kazi no mu baturanyi, na n’ubu ziradufasha. Niboneye ko uwatanze izo nama nziza cyane afite ubwenge buruta kure ubw’abantu.”

Yan-Der Hsuuw, umuhanga mu binyabuzima

“Uko urusoro rugenda rukura, ingirabuzimafatizo zirakorana kugira ngo zikore imyakura, imitsi, amagufa, amaraso n’ibindi bice by’umubiri kugira ngo hazavemo umuntu. Uko bigenda kugira ngo urusoro rukure ruzavemo umuntu birenze ubwenge bwacu. Ubwo rero mbona uwabihanze byose ari umunyabwenge cyane.

“Ibisobanuro Zaburi ya 139:15, 16 itanga ku birebana n’uko urusoro rukurira mu nda rukazavamo umwana, mbona bimeze nk’ibyo abahanga bo muri iki gihe batanga kandi bo babivumbuye vuba aha. Ese uwanditse ibyo bisobanuro by’ukuri kera cyane, yari kubikura he atabibwiwe n’Umuremyi?”

Reba videwo ivuga ngo: “Rocío Picado Herrero: Umwarimu wigisha shimi asobanura imyizerere ye.” Yishakire kuri jw.org.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze