ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g21 No. 3 pp. 10-13
  • Icyo Bibiliya itwigisha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo Bibiliya itwigisha
  • Nimukanguke!—2021
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ni ibihe bintu abantu bakunze kwibeshya kuri Bibiliya?
  • Ni ryari Imana yatangiye kurema ijuru n’isi?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ibintu utari uzi ku byerekeye irema
    Nimukanguke!—2014
  • Ese siyansi ivuguruza ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro?
    Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?
  • Intangiriro 1:1—“Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi.”—Bibiliya yera
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
Reba ibindi
Nimukanguke!—2021
g21 No. 3 pp. 10-13

Icyo Bibiliya yigisha

Bibiliya igira iti: “Iyi ni yo nkuru ivuga iby’amateka y’ijuru n’isi mu gihe byaremwaga” (Intangiriro 2:4). Bibiliya ikoresha ayo magambo ivuga muri make uko umubumbe w’isi wabayeho. Ese ibyo ivuga bihuje n’ibivugwa muri siyansi? Reka turebe ingero.

Intangiriro: Ijuru n’isi byararemwe

Ese isanzure ryahozeho?

Mu Ntangiriro 1:1 hagira hati: “Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.”

Kugeza ahagana mu mwaka wa 1950, abenshi mu bahanga muri siyansi bazwi cyane bumvaga ko isanzure ryahozeho. Ariko ubushakashatsi bwa vuba aha bugaragaza ko abahanga benshi bemeza ko isanzure ryagize intangiriro.

Isi igitangira kubaho yari imeze ite?

Mu Ntangiriro 1:2, 9 hagaragaza ko igihe isi yaremwaga ‘itari ifite ishusho, iriho ubusa’ kandi itwikiriwe n’amazi.

Abahanga muri siyansi bo muri iki gihe bemeza ko ibyo ari ukuri. Umuhanga mu binyabuzima witwa Patrick Shih yavuze ko igihe isi yatangiraga kubaho “nta mwuka wa ogusijeni wari uyiriho kandi ko itari ifite ishusho.” Hari ikindi kinyamakuru cyagaragaje ko igihe isi yatangiraga kubaho “yari itwikiriwe n’amazi kandi ko ubutaka bwumutse busa nkaho butari buriho.”

Ni mu buhe buryo ikirere cyacu cyagiye gihinduka?

Mu Ntangiriro 1:3-5 hagaragaza ko umucyo wabanje kuba mu kirere ariko ntugaragare neza ku isi. Nyuma yaho ni bwo izuba n’ukwezi byatanze urumuri maze rugaragara ku isi.—Intangiriro 1:14-18.

Bibiliya ntivuga ko ibinyabuzima byose byo ku isi byaremwe mu minsi itandatu y’amasaha 24

Hari ikigo cy’ubushakashatsi cyavuze ko “ikirere cyacu cyabanje gutanga urumuri runyenyeretsa, akaba ari rwo rugera ku isi. Cyavuze ko mu kirere hari ikintu kimeze nk’igihu cyatumaga urumuri rutagera ku isi neza. Nyuma yaho icyo gihu cyavuyeho maze ikirere kiratamuruka gihinduka ubururu.”

Ibinyabuzima byagiye biza ku isi bite?

1​—Umunsi wa mbere: Habayeho urumuri maze umucyo utangira kugera mu kirere. —Intangiriro 1:3-5

2​—Umunsi wa kabiri: Isi yatwikiriwe n’amazi n’umwuka uremereye. Habayeho itandukaniro hagati yayo n’uwo mwuka, bituma hagati yabyo habaho icyuho.—Intangiriro 1:6-8

3​—Umunsi wa gatatu: Amazi yagabanutse ku isi haboneka ahantu humutse. —Intangiriro 1:9-13

4​—Umunsi wa kane: Urumuri rw’izuba n’urw’ukwezi rwagaragaye ku isi.—Intangiriro 1:14-19

5​—Umunsi wa gatanu: Imana yaremye ibinyabuzima biba mu mazi n’ibiguruka byose, ibiha ubushobozi bwo kororoka nk’uko amoko yabyo ari.—Intangiriro 1:20-23

6​—Umunsi wa gatandatu: Imana yaremye inyamaswa zigenda ku butaka zaba inini cyangwa intoya. Umunsi wa gatandatu warangiranye no kurema umugabo n’umugore ba mbere.—Intangiriro 1:24-31

Mu Ntangiriro 1:20-27 havuga ko Imana yaremye amafi, ibiguruka n’inyamaswa zigenda ku butaka, hanyuma igakurikizaho abantu. Abahanga muri siyansi bavuga ko amafi yabayeho mbere cyane y’inyamabere, abantu bakabaho nyuma yaho hashize igihe kirekire.

Bibiliya ntivuga ko ibinyabuzima byo mu bwoko runaka bidashobora guhinduka uko igihe kigenda gihita

“Biratangaje kuba ibyo Bibiliya isobanura mu magambo make ku birebana n’irema mu Ntangiriro igice cya 1, bihuje n’ibyavumbuwe n’abahanga muri siyansi bo muri iki gihe.”—GeraldL. Schroeder, umuhanga muri fizike.

Ni ibihe bintu abantu bakunze kwibeshya kuri Bibiliya?

Hari abavuga ko Bibiliya idahuza n’ibyo abahanga muri siyansi bo muri iki gihe bavumbuye. Icyakora, ibyo biterwa akenshi n’uko baba bumvise nabi ibyo Bibiliya ivuga.

Bibiliya ntivuga ko isanzure cyangwa isi bimaze imyaka 6 000 gusa. Ahubwo ivuga gusa ko isi n’isanzure byaremwe “mu ntangiriro” (Intangiriro 1:1). Bibiliya ntivuga nezaneza igihe byaremewe.

Bibiliya ntivuga ko ibinyabuzima byose byo ku isi byaremwe mu minsi itandatu y’amasaha 24. Iyo Bibiliya ivuga umunsi, iba ishaka kuvuga igihe runaka. Urugero, ivuga ko igihe Imana yamaze irema umubumbe wacu nʼibinyabuzima biwuriho, kitwa ‘umunsi Yehovaa Imana yaremeyeho isi n’ijuru’ (Intangiriro 2:4). Icyo gihe cyamaze iminsi 6 y’irema ivugwa mu Ntangiriro igice cya 1. Ubwo rero umunsi umwe muri iyo minsi itandatu Imana yamaze itegura isi ngo ibinyabuzima biyibemo no kubirema ubwabyo, ni igihe kirekire cyane.

Bibiliya ntivuga ko ibinyabuzima byo mu bwoko runaka bidashobora guhinduka uko igihe kigenda gihita. Igitabo k’Intangiriro kivuga ko inyamaswa zaremwe “nk’uko amoko yazo ari” (Intangiriro 1:24, 25). Iryo jambo “amoko” rikoreshwa muri Bibiliya si iryo muri siyansi. Ariko iyo Bibiliya irikoresheje, iba yerekeza ku bwoko bw’ibinyabuzima bushobora kubamo ibinyabuzima bitameze kimwe. Ibyo bisobanura ko ubwoko bumwe bushobora kugira ibinyabuzima by’amoko menshi bibushamikiyeho. Ibyo byumvikanisha ko mu ‘bwoko’ bumwe bw’ibinyabuzima hashobora kubamo ihinduka hakavamo andi moko menshi, uko igihe kigenda gihita.

Ubitekerezaho iki?

Nk’uko tumaze kubibona, Bibiliya isobanura mu buryo bworoshye kandi bwumvikana uko isanzure ryabayeho, uko isi yari imeze igitangira kubaho n’uko ibinyabuzima byagiye bibaho. None se ubwo Bibiliya ntiyanatubwira neza Uwaremye ibyo byose? Hari igitabo cyavuze kiti: “Igitekerezo cy’uko ibinyabuzima byabayeho biturutse ku wabihanze uhambaye, gihuje n’ibyavumbuwe n’abahanga muri siyansi bo muri iki gihe.”b—Encyclopædia Britannica.

Bitekerezeho:

Soma mu Ntangiriro 1:1–2:4. Ibyo Bibiliya ivuga bitandukanye cyane n’ibyo inkuru za kera zivuga iby’irema zavuze. Urugero, Abanyababuloni bizeraga ko isanzure n’abantu byaremwe hakoreshejwe umubiri w’imanakazi n’amaraso y’imana. Abanyegiputa ba kera bavugaga ko imana yitwa Ra yaremye abantu ikoresheje amarira. Mu Bushinwa, hari abatekerezaga ko hari ikivejuru cyapfuye, umubiri wacyo ukavamo ibintu kamere bigize isi, naho abantu bakava mu dukoko twakomotse mu mubiri wacyo. Ese utekereza ko ibivugwa mu Ntangiriro ari kimwe n’izo nkuru z’impimbano, cyangwa hari ibimenyetso byo mu rwego rwa siyansi byemeza ko ibivugwa mu Ntangiriro ari ukuri?

Reba videwo y’iminota ine ivuga ngo: “Ese isanzure ryararemwe?” Shakisha iyo videwo kuri jw.org.

a Yehova ni izina ry’Imana rivugwa muri Bibiliya.

b Igitabo Encyclopædia Britannica ntikemera ko ubuzima bwaremwe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze