ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g22 No. 1 pp. 7-9
  • 2 | Cunga neza umutungo wawe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 2 | Cunga neza umutungo wawe
  • Nimukanguke!—2022
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IMPAMVU ARI IBY’INGENZI
  • Icyo wagombye kumenya
  • Icyo wakora
  • Uko wahangana n’ubukene
    Izindi ngingo
  • Uko mwakoresha neza amafaranga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Mu gihe mufite ideni
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Uko mwacunga amafaranga
    Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo
Reba ibindi
Nimukanguke!—2022
g22 No. 1 pp. 7-9
Umubaji utera umusumari mu rubaho.

ISI YUZUYE IBIBAZO

2 | Cunga neza umutungo wawe

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI

Abantu benshi biyuha akuya kugira ngo babone ibibatunga. Ariko ibibazo byo kuri iyi si bishobora gutuma kubibona bigorana cyane. Kubera iki?

  • Iyo mu gace runaka hari ibibazo, usanga ubuzima buhenze. Ibiciro by’amacumbi n’ibiribwa byiyongera umunsi ku wundi.

  • Ihungabana ry’ubukungu rituma abashomeri biyongera cyangwa umushahara ukagabanuka.

  • Ibiza bishobora gutuma abacuruzi bahomba cyangwa bagafunga imiryango. Binangiza amazu n’ibindi bikorwa remezo cyangwa bikabisenya burundu, bigashora benshi mu bukene.

Icyo wagombye kumenya

  • Iyo usanzwe ukoresha neza amafaranga, kuyacunga mu gihe ibintu byifashe nabi birakorohera.

  • Ibyo utunze ntuzabihorana byanze bikunze. Amafaranga wazigamye, ayo winjiza n’ibindi utunze bishobora gutakaza agaciro.

  • Hari ibintu amafaranga adashobora kugura, urugero nk’ibyishimo n’ubumwe mu muryango.

Icyo wakora

Bibiliya igira iti: “Niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tuzanyurwa n’ibyo.”​—1 Timoteyo 6:8.

Kunyurwa ni ukwifuza bike, twabona ibyo dukeneye uwo munsi tukumva ko bihagije. Ibyo ni iby’ingenzi, cyanecyane mu gihe ubukungu bwifashe nabi.

Kunyurwa bisaba koroshya ubuzima, ugakoresha neza amafaranga make ufite. Kubaho mu buryo burenze ubushobozi ufite byongera ibibazo aho kubikemura.

UKO WAHANGANA N’IBIBAZO​—Inama zagufasha

Muri ibi bihe bigoye, jya ucunga umutungo wawe neza, ukora ibi

GABANYA AMAFARANGA UKORESHA

  • Umugore ugeze mu za bukuru as arura karoti mu karima k’igikoni.

    Gabanya amafaranga usohora

    Uge wirinda kugura ibintu ubitewe gusa n’uko haje ibigezweho, kandi usimbuze ibyo wari ufite mu gihe ubona ari ngombwa koko. Ibaze uti: “Ese ni ngombwa kugura imodoka? Ese aho sinkeneye akarima k’igikoni?”

  • Mbere yo kugura ikintu, jya wibaza uti: “Ese koko ndagikeneye? Ese mfite amafaranga yo kukigura?”

  • Jya wemera inkunga za leta cyangwa iz’abagiraneza, niba ziboneka.

“Twarebeye hamwe uko twabagaho mu muryango. Twagabanyije amafaranga twakoreshaga mu myidagaduro indi turayireka, dutangira no kujya dutegura amafunguro adahenze.”​—Gift.

JYA UTEGANYA UKO UZAKORESHA AMAFARANGA

Umugore ukoresha akamashini kabara akandika ibyo abonye kuri resi.

Teganya uko uzakoresha amafaranga

Bibiliya igira iti: “Imigambi y’umunyamwete izana inyungu, ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena” (Imigani 21:5). Guteganya uko uzakoresha amafaranga bizatuma udakoresha arenze ayo winjiza.

  • Banza umenye amafaranga winjiza mu kwezi.

  • Noneho andika ibyo ukenera buri kwezi, urebe niba hari icyo wahindura.

  • Hanyuma, gereranya ayo winjiza n’ayo ukoresha, urebe niba hari icyo wagabanya cyangwa wakuramo kugira ngo ayo usohora n’ayo winjiza bijyane.

“Buri kwezi, dukora urutonde rw’amafaranga twinjiza n’ayo dukoresha. Tugerageza kubika ayo twakoresha mu bibazo bitunguranye n’ibindi bintu. Ibyo bituma tudahangayika kuko tuba tuzi neza uko tuzakoresha ayo twinjiza.”—Carlos.

IRINDE AMADENI / JYA UZIGAMA

  • Umubyeyi ufasha umwana we gushyira amafaranga mu icupa.

    Irinde amadeni / Zigama

    Jya wandika ukuntu uzagabanya amadeni. Niba bishoboka, irinde amadeni burundu, ahubwo uge ugerageza kuzigamira icyo wifuza kuzagura.

  • Uge ubika buri kwezi amafaranga yazakugoboka mu bibazo bitunguranye, cyangwa ayo wazakoresha mu bintu uteganya kuzakora.

JYA UKORANA UMWETE / JYA UKUNDA AKAZI

Bibiliya igira iti: “Umurimo wose ukoranywe umwete uzana inyungu.”​—Imigani 14:23.

  • Umubaji utera umusumari mu rubaho.

    Korana umwete / Kunda akazi

    Jya ukunda akazi. Nubwo akazi ukora kaba atari ko wifuza, uge wibuka ko kakwinjiriza kandi ko kagutunze.

  • Ihatire gukorana umwete kandi ube umuntu wizerwa. Ibyo bizatuma uguma ku kazi ukora kandi nunakavaho, bizatuma ubona akandi vuba.

“Iyo mbonye akazi ndagakora, nubwo kaba atari ko nifuzaga cyangwa bakaba bahemba make. Nkora uko nshoboye nkaba inyangamugayo, ngakora neza akazi kange, mbese ngakora nk’uwikorera.”—Dmitriy.

Icyo wakora mu gihe ushaka akazi

  • Jya ufata iya mbere ushakishe. Jya uvugana n’abantu bashobora gutanga akazi wakora, nubwo baba batatanze amatangazo y’akazi. Jya ubwira abavandimwe n’inshuti ko urimo gushakisha akazi.

  • Mu gihe ibintu bihindutse, jya ujyana n’iryo hinduka. Hari igihe utabona akazi gahuje n’ibyo wifuza byose.

Ababyeyi baganira ku bibazo by’amafaranga, inyuma mu ifoto abana bankina.

NIBA WIFUZA KUMENYA BYINSHI: Soma ingingo ivuga ngo: “Uko wahangana n’ubukene.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze