Muri ibi bihe bigoye, jya ushimangira ubucuti ufitanye n’abandi ukora ibi
JYA UBANA NEZA N’UWO MWASHAKANYE
Jya ubana neza n’uwo mwashakanye
Bibiliya igira iti: “Ababiri baruta umwe. . . . Kuko iyo umwe muri bo aguye, undi aramuhagurutsa” (Umubwiriza 4:9, 10). Abashakanye bagombye gufatanya, aho guhangana.
Ibibazo ufite ntibigatume utura umujinya uwo mwashakanye. Muge mwihanganirana kandi mworoherane.
Muge muteganya igihe cyo kuganira ku bibazo mufite, nibura rimwe mu cyumweru. Aho guhangana muge muhangana n’ikibazo mufite.
Muge mushaka igihe cyo gukorera ibintu hamwe, cyanecyane ibyo mukunda.
Muge mwibuka ibihe byiza mwagiranye, wenda murebe amafoto y’ubukwe bwanyu cyangwa ibindi bihe byiza mwagiranye.
“Abashakanye bashobora kugira ibyo batumvikanaho. Ariko ntibyagombye kubabuza gukorera hamwe. Bakwiriye gufatira umwanzuro hamwe kandi bagafatanyiriza hamwe kugira ngo bagere ku byo biyemeje.”—David.
JYA USHIMANGIRA UBUCUTI UFITANYE N’ABANDI
Ihatire kubana neza n’inshuti zawe
Aho kumva ko inshuti zawe ari zo zonyine zigomba kukwitaho, nawe jya uzitaho. Iyo ufashije abandi nawe uba wifasha.
Jya uganira na bamwe mu nshuti zawe buri munsi ubabaze amakuru.
Jya ubabaza uko bahanganye n’ingorane nk’izo uhanganye na zo.
“Iyo uhanganye n’ibibazo, abantu b’inshuti zawe ni bo uba uhanze amaso. Bashobora kukuyobora mu nzira nziza, nubwo bakwibutsa gusa ibyo wari usanzwe uzi. Barakuzirikana, bakakakwitaho kandi na bo bazi ko ubitaho.”—Nicole.
JYA WITA KU BANA BAWE
Jya wita ku bana bawe
Bibiliya igira iti: “Umuntu wese ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga” (Yakobo 1:19). Abana bawe bashobora gutinya kukubwira ibibazo bafite. Ariko niwihangana ukabatega amatwi witonze, bazakubwira byose.
Jya ukora uko ushoboye abana bawe bumve ko bashobora kukubwira ibibari ku mutima bisanzuye. Hari abana bumva bisanzuye iyo baticaranye n’ababyeyi imbonankubone, wenda bagenda n’amaguru cyangwa mu modoka.
Ntugatume abana bawe bitegeza amakuru ateye ubwoba.
Jya ubwira abana bawe ingamba zirebana n’uko mwiteguye guhangana n’ibiza.
Muge muteganya icyo mwakora mu gihe k’impanuka kandi mubyitoze.
“Jya uganira n’abana bawe kandi ubareke bakubwire uko biyumva bisanzuye. Bashobora kuba baraguhishe ibibahangayikishije, ibyabarakaje n’ibyabateye ubwoba. Jya ubabwira ko nawe wahuye n’ibibazo nk’ibyo ubabwire n’uko wahanganye na byo.”—Bethany.