ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g22 No. 1 pp. 13-15
  • 4 | Komeza kugira ibyiringiro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 4 | Komeza kugira ibyiringiro
  • Nimukanguke!—2022
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IMPAMVU ARI IBY’INGENZI
  • Icyo wagombye kumenya
  • Icyo wakora
  • Bibiliya itanga ibyiringiro nyakuri
  • Ni he nakura ibyiringiro?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Bibiliya ituma twizera ko tuzabaho neza mu gihe kizaza
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Bibiliya ituma twizera ko tuzabaho neza mu gihe kizaza
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo ya Mbere Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Uko Bibiliya yagufasha kubona ihumure mu mwaka wa 2024
    Izindi ngingo
Reba ibindi
Nimukanguke!—2022
g22 No. 1 pp. 13-15
Bibiliya irambuye iri hafi y’ivaze y’indabyo.

ISI YUZUYE IBIBAZO

4 | Komeza kugira ibyiringiro

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI

Ibibazo byo muri iyi si bishobora gutuma abantu bahangayika cyangwa bakarwara. Abenshi mu bahura n’ibibazo nk’ibyo bariheba, maze bagatakaza ikizere k’igihe kizaza. Babyitwaramo bate?

  • Hari abirinda gutekereza ku bizaba mu gihe kizaza.

  • Abandi bishora mu nzoga n’ibiyobyabwenge kugira ngo biyibagize ibibazo.

  • Abandi bake bumva ko icyababera kiza ari ugupfa. Baratekereza bati: “Ese ubundi uwakwipfira bikarangira?”

Icyo wagombye kumenya

  • Bimwe mu bibazo ufite bishobora kumara igihe gito. Bishobora gukemuka mu buryo utari witeze, maze ugatuza.

  • Ariko n’iyo bitakemuka, hari icyo wakora ngo uhangane na byo.

  • Bibiliya igufasha kugira ibyiringiro nyakuri, ari na byo muti nyawo w’ibibazo abatuye isi bahanganye na byo.

Icyo wakora

Bibiliya igira iti: “Ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije.”—Matayo 6:34.

Ntugahangayikishwe n’iby’ejo, ngo bikubuze gukora ibyo wagombye gukora uyu munsi.

Guhangayikishwa n’ibintu bibi bishobora kuzabaho, nta kindi byakumarira uretse kugutesha umutwe, bigatuma udakomeza kugira ibyiringiro by’igihe kizaza.

UKO WAHANGANA N’IBIBAZO​—Inama zagufasha

JYA WIBANDA KU BYIZA

Umugore urebera mu idirishya yishimye.

Bibiliya igira iti: “Iminsi yose y’imbabare iba ari mibi, ariko ufite umutima unezerewe ahora mu birori” (Imigani 15:15). Kwibanda ku bibazo ufite bishobora gutuma uheranwa na byo, ukumva utazabibonera ibisubizo kandi bihari. Ariko iyo uranzwe n’ikizere ntuheranwe na byo, bituma wihangana ukabishakira umuti.

  • Jya ugabanya igihe umara ureba amakuru.

  • Igihe cyose umunsi urangiye, uge utekereza ibintu nibura bibiri cyangwa bitatu byatuma ushimira Imana.

  • Buri munsi uge ukora urutonde rw’ibyo ugomba gukora, kandi bibe ari ibintu washobora kugeraho uwo munsi. Niba hari ibiri bufate umwanya munini, uge ubikora mu byiciro ku buryo umunsi uzajya urangira ubona ko utaruhiye ubusa.

JYA WEMERA KO ABANDI BAGUFASHA

Umugabo ugeze mu za bukuru aganira n’umusore ibintu bitanga ikizere.

Bibiliya igira iti: “Uwitarura abandi, yanga ubwenge bwose” (Imigani 18:1). Ntushobora kwivana mu mwobo muremure. Ariko uramutse ubonye umuntu ugufasha wabishobora.

  • Jya usaba inshuti n’abagize umuryango bagufashe.

  • Nanone jya ureba ibintu wakora kugira ngo nawe ubafashe. Ibyo bizatuma utaremereza ibibazo ufite.

  • Niba warihebye ku buryo wumva urambiwe kubaho, byaba byiza ugiye kwa muganga. Kumva uhangayitse cyane bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uburwayi, urugero nk’indwara yo kwiheba. Hari benshi biyumvaga batyo, bajya kwa muganga baravurwa kandi barakira.a

a Igazeti ya Nimukanguke! ntishyigikira uburyo runaka bwo kwivuza.

Bibiliya itanga ibyiringiro nyakuri

Umwanditsi wa zaburi yasenze Imana agira ati: “Ijambo ryawe ni itara ry’ibirenge byanjye, kandi ni urumuri rw’inzira yanjye” (Zaburi 119:105). Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya ritumurikira rite?

Iyo hari umwijima, itara ridufasha kubona aho tunyura. Bibiliya na yo irimo inama zatuyobora, zikadufasha gufata imyanzuro myiza.

Urumuri ruratumurikira tukabona ibintu biri kure yacu. Uko ni na ko bimeze kuri Bibiliya. Ishobora kutumurikira, ikatwereka ko ibyiza biri imbere.

Bibiliya ni igitabo cyera. Ntikitubwira gusa amateka y’isi uhereye ku bantu babayeho mbere, ahubwo kinatuma tugira ibyiringiro bihamye. Isubiza ibibazo bikurikira:

Byagenze bite?

Uko ibibazo byatangiye: Bibiliya iravuga ngo: “Nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha.”​—Abaroma 5:12.

Kuki byananiranye?

Kuki abantu bananiwe gukemura ibibazo biri ku isi? Bibiliya isubiza igira iti: “Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Ibibera kuri iyi si bigaragaza ko ibyo ari ukuri.

Hazakorwa iki?

Imana izakemura ibyo bibazo ite? Bibiliya igira iti: “Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”—Ibyahishuwe 21:4.

Amafoto yo muri videwo ivuga ngo: “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” Umugore arimo kubwira umugabo we ibyo yasomye muri Bibiliya.

NIBA WIFUZA KUMENYA BYINSHI: Reba videwo ivuga ngo: “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze