ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g23 No. 1 pp. 6-8
  • Inyanja

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inyanja
  • Nimukanguke!—2023
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo byugarije inyanja
  • Isi yaremewe kubaho iteka
  • Uko abantu barimo gukemura ibibazo byugarije inyanja
  • Impamvu zituma tugira icyizere—Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ubutunzi bwinshi bwo mu nyanja
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2023
  • Ibivugwa muri iyi gazeti ya Nimukanguke!
    Nimukanguke!—2023
  • Amagambo y’ibanze
    Nimukanguke!—2023
Nimukanguke!—2023
g23 No. 1 pp. 6-8
Umuntu uri koga hasi mu mu mazi yambaye imyenda yabigenewe, hafi ye hari amafi y’amabara, ibibuye byo mu mazi n’ibiti byo mu mazi.

Georgette Douwma/Stone via Getty Images

ESE ISI IZAHORAHO?

INYANJA

MU NYANJA dukuramo ibyokurya n’ibintu bikorwamo imiti. Kimwe cya kabiri cy’umwuka wa ogisijeni dukoresha kiva mu nyanja, zikakira n’umwuka mubi wa karuboni dusohora. Ikindi kandi, inyanja zituma ikirere cyacu kidahindagurika cyane.

Ibibazo byugarije inyanja

Ihindagurika ry’ikirere rigira ingaruka ku mabuye yo mu nyanja, ku bimera n’ibindi binyabuzima biba mu mazi. Abahanga muri siyansi bavuga ko mu myaka 30 iri imbere, amabuye yo mu nyanja hafi ya yose, ashobora kuzaba atakiriho. Ayo mabuye atuma kimwe cya kane cy’ibinyabuzima biba mu mazi bikomeza kubaho.

Abashakashatsi bavuga ko 90 ku ijana by’inyoni ziza gushaka ibyokurya mu nyanja, zishobora kuba zarariye ibintu bikozwe muri purasitike. Kandi buri mwaka ibikoko byo mu nyanja bibarirwa muri za miriyoni bipfa bizize ibintu bikozwe muri purasitike.

Mu mwaka wa 2022 umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yaravuze ati: “Ntitwigeze twita ku nyanja mu buryo bukwiriye. Ni yo mpamvu muri iki gihe inyanja zacu zugarijwe n’akaga gakomeye.”

Isi yaremewe kubaho iteka

Inyanja n’ibinyabuzima biyirimo, byaremanywe ubushobozi bwo kwisukura no kubungabunga ubuzima bwabyo. Ariko ibyo bikorwa neza ari uko abantu batajugunyemo imyanda. Hari igitabo cyavuze ko abantu birinze kwangiza inyanja, zakomeza kumera neza ukurikije ubushobozi zifite bwo kwisukura. Reka dufate ingero:

  • Hari utwatsi duto cyane tutaboneshwa amaso (phytoplankton), tuba mu mazi. Utwo twatsi dukoresha umwuka wa karuboni ushobora gutuma ku isi haba ikibazo cy’ubushyuhe bukabije kandi tukawubika. Utwo twatsi tubika umwuka wa karuboni hafi ya wose ushobora kubikwa n’ibiti byose, ibyatsi byose n’ibindi bintu byose bimera mu butaka.

  • Nanone hari mikorobe zirya ibisigazwa by’amafi byashoboraga guhumanya inyanja. Izo mikorobe na zo, hari udusimba two mu nyanja tuzirya. Hari urubuga rwa interinete rwavuze ruti: “Iyo mikoranire ituma inyanja zikomeza kugira isuku kandi zigahora zimeze neza.”

  • Ibinyabuzima byinshi byo mu mazi bikoresha urwungano ngogozi rwabyo, kugira ngo amazi arimo aside yashoboraga kwica ibindi binyabuzima biyahinduremo amazi meza ashobora kugirira akamaro ibindi binyabuzima.

    ESE WARI UBIZI?

    Ibyatsi byo mu nyanja bituma ikomeza kugira isuku

    Amazi arimo umuhengeri ari kugenda agana ku mucanga. Umucanga n’amabuye yo mu mazi, ibyatsi byo mu mazi n’ibindi binyabuzima byo mu mazi. Iyo amazi yegera inkombe, ibyatsi byo mu mazi bigabanya ubunini bwayo n’umuvuduko wayo kandi bigakura utubuye mu mazi. Amafi n’ibindi binyabuzima byo mu mazi bikura ibyokurya mu byatsi. Amazi ari kugera ku nkombe ni meza kandi aratuje.

    Ibyatsi byo mu nyanja biba biri hasi mu mazi, kandi bituma umucanga wo mu nyanja utazamuka. Birinda utunyabuzima two mu nyanja ntiturware cyane kandi bikarinda umucanga wo ku nyanja nturengerwe n’imiraba cyangwa ngo igere kure.

Uko abantu barimo gukemura ibibazo byugarije inyanja

Amafoto: 1. Umugabo uri mu gikoni ari gukura ibiribwa mu gikapu gishobora gukoreshwa inshuro nyinshi. 2. Umugore uri gusuka amazi mu icupa rishobora gukoreshwa igihe kinini.

Gukoresha amacupa y’amazi n’ibindi bintu bitari ibya purasitike bishobora kugabanya imyanda ya purasitike ijugunywa mu nyanja

Hatagize uhumanya inyanja, ntiyakenera gusukurwa. Iyo ni yo mpamvu hari abahanga bari gushishikariza abantu kujya batwara ibintu mu bikoresho bazakoresha kenshi, aho kubitwara mu bikoresho bya purasitike bakoresha inshuro imwe ubundi bakajugunya.

Ariko haracyakenewe byinshi. Vuba aha, ikigo gishinzwe kwita ku bidukikije cyakusanyije imyanda abantu bata ku mucanga ikajya mu nyanja mu bihugu 112, igera muri toni 9.200. Ariko icyo ni kimwe cy’igihumbi cy’imyanda ijya mu nyanja buri mwaka.

Hari igitangazamakuru cyavuze kiti: “Ukurikije ukuntu inyanja zimaze kwangirika, nta kintu na kimwe cyakorwa ngo zongere zisubirane. Abantu bari kwangiza inyanja mu buryo bukabije, ku buryo ibinyabuzima byo mu nyanja bidafite ubushobozi bwo guhangana na bo, ngo biyisukure uko bikwiriye.”

Impamvu zituma tugira icyizere—Icyo Bibiliya ibivugaho

“Isi yuzuye ibikorwa byawe. Naho iyi nyanja nini cyane kandi ngari,irimo ibinyabuzima bitagira ingano biyigendamo, byaba ibito ndetse n’ibinini.”—Zaburi 104:24, 25.

Umuremyi wacu yaremye inyanja anayiha ubushobozi bwo kwisukura. Tekereza: None se niba Imana izi byinshi ku nyanja n’ibiyirimo, ubwo ntiyaba ifite n’ubushobozi bwo kuvanaho ibiyangiza byose? Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Imana yasezeranyije ko isi izahoraho,” ku ipaji ya 15.

NIBA WIFUZA KUMENYA BYINSHI

Ifi iri koga mu nyanja.

Blue Planet Archive/​Doug Perrine

Soma ingingo yo ku rubuga rwa jw.org/rw ifite umutwe uvuga ngo: “Ifi nini ifite umubiri wisukura.” Iyo ngingo igaragaza ko abahanga bavumbuye uburyo bwo gusukura amato manini batangije inyanja, biganye uburyo ifi isukura umubiri wayo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze