ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g23 No. 1 pp. 12-14
  • Umwuka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umwuka
  • Nimukanguke!—2023
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo byugarije umwuka
  • Isi yaremewe gukomeza kubaho
  • Uko abantu barimo gukemura ibibazo byugarije umwuka
  • Impamvu zituma tugira icyizere​—Icyo Bibiliya ibivugaho
  • “Umwuka” w’isi urica
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Mukomeze kugandukira “Umwuka utanga ubuzima”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Ese umwuka mwiza n’izuba ni “umuti”?
    Nimukanguke!—2015
Nimukanguke!—2023
g23 No. 1 pp. 12-14
Umugabo n’umugore batembera ku rubura bitegereza ikiyaga gikikijwe n’imisozi yuzuye amashyamba, hejuru hari ikirere cy’ubururu bukeye.

ESE ISI IZAHORAHO?

UMWUKA

DUKENEYE umwuka, ariko atari uwo guhumeka gusa. Umwuka urinda isi imirasire y’izuba yangiza. Ariko nanone uwo mwuka uramutse ubuze, ubushyuhe bwo ku isi bwagabanuka, igakonja cyane igahinduka barafu.

Ibibazo byugarije umwuka

Umwuka wo mu kirere wangiritse ushobora gutuma ibinyabuzima biri ku isi bipfa. Rimwe ku ijana by’abatuye isi, ni bo bonyine bahumeka umwuka mwiza dukurikije uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ribigena.

Umwuka wo mu kirere uhumanye utuma abantu barwara indwara z’ubuhumekero, kanseri y’ibihaha n’indwara z’umutima. Ni na wo utuma abantu bagera hafi kuri 7.000.000 bapfa buri mwaka.

Isi yaremewe gukomeza kubaho

Isi yaremanywe ubushobozi bwo kugumana umwuka mwiza, utuma ibinyabuzima byose bihumeka bikomeza kubaho. Ariko ahanini ibyo bishoboka ari uko abantu birinze kwangiza ikirere mu buryo bukabije. Reka dusuzume ingero nke zibigaragaza.

  • Birazwi cyane ko ibiti byo mu mashyamba bikurura umwuka wa karuboni uba mu kirere. Ariko abazi ko ibiti byitwa mangurove byo mu bishanga biba hafi y’inyanja bikora akazi gakomeye, ni bake. Ibyo biti bigira uruhare rw’ingenzi kuko bikurura umwuka wa karuboni uba mu kirere ukubye inshuro eshanu ukururwa n’ibiti byo mu mashyamba.

  • Ubushakashatsi bwa vuba aha bugaragaza ko hari ubwoko bw’urubobi rukurura umwuka wa karuboni, kandi rukawutaba. Urwo rubobi rugira utubabi tumeze nk’udufuka duto cyane tuba twuzuye umwuka, dutuma rukora urugendo rurerure hejuru y’amazi. Iyo urwo rubobi rugeze kure y’inkombe, utwo dufuka twuzuye umwuka turaturika, hanyuma rwa rubobi rukibira hasi mu nyanja. Urwo rubobi rumara imyaka ibarirwa mu magana iyo hasi mu nyanja rwatabye uwo mwuka, ku buryo nta cyo wakwangiza.

  • Ubushobozi ikirere gifite bwo kwisana mu gihe cyangiritse, bwagaragaye igihe abantu bari muri gahunda ya guma mu rugo muri COVID-19. Mu mwaka wa 2020, igihe inganda n’ibinyabiziga byo hirya no hino ku isi byasaga n’aho bibaye biretse kohereza ibyuka byangiza ikirere, umwuka wo mu kirere wongeye kuba mwiza kandi mu buryo bwihuse. Dukurikije raporo yakozwe mu mwaka wa 2020 ku birebana no kubungabunga umwuka wo mu kirere, ibihugu bigera kuri 80 ku ijana byagize uruhare muri iyo raporo, byagaragaje ko nyuma gato ya gahunda ya guma mu rugo, umwuka wo mu kirere watangiye kuba mwiza cyane.

    ESE WARI UBIZI?

    Umwuka ufite ubushobozi bwo kwiyungurura

    Imbonerahamwe igaragaza uko utuvungukira two mu kirere (PM2.5) twangiza umujyi wa New Delhi mu Buhinde. Twaragabanutse tuva ku gipimo cyari giteje akaga cya 120,1 muri Mutarama 2020, tugera ku gipimo kidakanganye cya 35,5 muri Kanama 2020.

    Muri gahunda ya guma mu rugo yo mu gihe cya COVID-19, ibyuka byangiza ikirere byoherezwaga n’inganda hamwe n’ibinyabiziga byo mu mugi wa New Delhi mu Buhinde, byaragabanutse cyane. Igipimo cy’utuvungukira two mu kirere cyaragabanutse cyane. Utwo tuvungukira (dupima mm 0,0025 cyangwa munsi yazo) dushobora gutera indwara z’ubuhumekero n’izindi ndwara zikomeye. Nubwo iryo gabanuka ryamaze igihe gito, ryagaragaje ko ikirere gifite ubushobozi bwo kwiyungururira umwuka ukaba mwiza.

    Ni iyo mu mpera z’umwaka wa 2019, ikaba igaragaza ikirere cyo mu mujyi wa New Delhi mu Buhinde cyijimye bitewe n’ibyuka bihumanya.

    © Amit kg/​Shutterstock

    Mu mpera z’umwaka wa 2019

    Ni iy’umujyi wa New Delhi mu Buhinde. Yerekana ukuntu ikirere cyaho cyari kimeze mu gihe cya guma mu rugo yo muri COVID-19, bitewe n’uko ibyuka bihumanya ikirere byagabanutse.

    © Volobotti/​Shutterstock

    Igihe cya guma mu rugo muri COVID-19

Uko abantu barimo gukemura ibibazo byugarije umwuka

Umugabo uparitse igare rye nyuma y’akazi.

Gukoresha igare mu ngendo bituma ikirere kitangirika cyane

Leta zikomeje kotsa igitutu inganda, ngo zigabanye ibyuka byangiza ikirere. Nanone, abahanga muri siyansi baracyavumbura ingamba nshya zatuma umwuka wo mu kirere udakomeza kwangirika. Urugero, bakoresha mikorobe kugira ngo ibintu byangiza ikirere zibihinduremo ibintu bitangiza ikirere. Nanone abahanga bagira abantu inama yo kujya bagenda n’amaguru cyangwa bagakoresha amagare, aho gukoresha imodoka. Banatanga inama yo gukoresha ibicanwa bitangiza ikirere cyane.

Umugore utetse yicaye hasi mu nzu iciriritse. Imbabura ye ni nto ariko yohereza umwotsi muke cyane.

Hari leta zisaba abaturage bazo gutekesha amashyiga atangiza ikirere cyane, ariko kuyabona biracyagora benshi

Ariko haracyakenewe byinshi, nk’uko bigaragara muri raporo yo mu mwaka wa 2022 yakozwe n’imiryango mpuzamahanga, urugero nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima na Banki y’Isi.

Iyo raporo ivuga ko mu mwaka wa 2020, hafi kimwe cya gatatu cy’abatuye isi bakoreshaga ibicanwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byangiza ikirere. Mu bice byinshi byo ku isi, abantu bafite ubushobozi bwo kugura amashyiga cyangwa ibicanwa bitangiza ikirere ni bake cyane.

Impamvu zituma tugira icyizere​—Icyo Bibiliya ibivugaho

“Imana y’ukuri Yehova, Umuremyi . . . yarambuye isi n’ibiyivamo, aha abayituyeho guhumeka n’abayigendaho abaha umwuka.”​—Yesaya 42:5.

Imana ni yo yaremye umwuka duhumeka n’uburyo uwo mwuka ugenda wiyungurura. Nanone ishobora byose kandi ikunda abantu cyane. None se ubwo yabona umwuka wo mu kirere wangizwa, ikarebera ntigire icyo ikora? Reba ingingo ivuga ngo: “Imana yasezeranyije ko isi izahoraho iteka ryose.”

NIBA WIFUZA KUMENYA BYINSHI

Umubumbe w’isi uko ugaragara uwurebeye inyuma.

Reba uko isanzure ryabayeho, muri videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese isanzure ryararemwe?” kuri jw.org.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze