ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g24 No. 1 pp. 10-12
  • Kuki abantu batacyubaha abagize umuryango?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki abantu batacyubaha abagize umuryango?
  • Nimukanguke!—2024
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • KUKI TWAGOMBYE KUBAHA ABAGIZE UMURYANGO?
  • ICYO WAKORA
  • ICYO DUKORA
  • Inama zagufasha
    Nimukanguke!—2020
  • Ibindi byafasha umuryango
    Nimukanguke!—2018
  • Jya ushakira ku rubuga rwa JW.ORG inama zagufasha buri munsi
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Uko wakwiyigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
Reba ibindi
Nimukanguke!—2024
g24 No. 1 pp. 10-12
Umugabo warakaye ari gukoresha telefone mu gihe umugore we ari kugerageza kumuvugisha. Umwana wabo muto ari kubitegereza.

Kuki abantu batacyubaha abagize umuryango?

KUKI TWAGOMBYE KUBAHA ABAGIZE UMURYANGO?

Iyo abagize umuryango bubahana bituma umugabo, umugore n’abana bumva bafite umutekano.

  • Hari igitabo gitanga inama ku miryango cyavuze ko iyo umugabo n’umugore bubahana, bagaragarizanya urukundo “no mu tuntu duto duto buri wese akorera undi mu buzima bwabo bwa buri munsi.”​—The Seven Principles for Making Marriage Work.

  • Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo abana batojwe kubaha abandi, babaho bishimye, bakabana neza n’ababyeyi babo kandi bikabarinda guhangayika no kwiheba.

ICYO WAKORA

Mujye murebera hamwe ibyabafasha kubahana. Icya mbere, jya ufasha abagize umuryango wawe kumenya icyo “kubaha abandi” bisobanura. Icya kabiri, mujye mwandika imyifatire myiza buri wese akwiriye kugaragaza n’imyitwarire mibi mugomba kwirinda. Icya gatatu, mujye muganirira hamwe n’abana banyu icyo buri wese yakora kugira ngo agaragaze ko yubaha abandi.

“Imigambi y’umunyamwete izana inyungu.”​—Imigani 21:5.

Jya utanga urugero rwiza. Ese iyo umwe mu bagize umuryango wawe akoze amakosa, uramunenga? Ese iyo hagize utanga igitekerezo uragipfobya? Ese iyo umwe mu bagize umuryango wawe akuvugishije uramwirengagiza cyangwa ukamuca mu ijambo?

Inama: Jya wubaha umugore wawe n’abana bawe, nubwo waba ubona ko atari ngombwa.

“Mujye muharanira kubaha abandi.”​—Abaroma 12:10.

Jya ugaragaza ko wubaha umuntu nubwo waba utemera ibyo akubwira. Mu gihe uri kubwira abagize umuryango wawe ibyo utekereza, ntukavuge uti: “Buri gihe ntimugira mutya.” Cyangwa uti: “Nta na rimwe mujya mugira mutya.” Imvugo nk’izo zishobora kubabaza abagize umuryango wawe, zikabarakaza kandi zigatuma ikibazo cyari cyoroheje kirushaho gukomera.

“Gusubizanya ineza bituma uburakari bushira, ariko ijambo ribabaza rizamura umujinya.”​—Imigani 15:1.

Umukobwa ari kureba videwo ku rubuga rwa jw.org.

ICYO DUKORA

Twe Abahamya ba Yehova dufasha abagize umuryango kubahana. Dusohora ingingo na za videwo bivuga ku cyo abagize umuryango bakora kugira ngo bubahane, kandi tukandika ibitabo n’udutabo bivuga kuri izo ngingo. Ibyo bikoresho byose bitangwa ku buntu.

IBIREBA ABASHAKANYE: Ingingo zitandukanye zivuga ngo: “Inama zigenewe umuryango,” zishobora gufasha abagabo n’abagore bakitoza . . .

  • kumenya gutega amatwi

  • kwirinda guhimisha uwo bashakanye guceceka

  • kureka gutongana

(Jya ku rubuga rwa jw.org, ushakishe ingingo ivuga ngo: “Inama zigenewe umuryango”)

IBIREBA ABABYEYI: Ingingo zitandukanye zivuga ngo: “Inama zigenewe umuryango,” zishobora gufasha ababyeyi gutoza abana babo . . .

  • kumvira

  • gukora imirimo yo mu rugo

  • kugaragaza ikinyabupfura no gushimira

(Jya ku rubuga rwa jw.org, ushakishe ingingo zivuga ngo: “Kurera abana” n’izivuga ngo: “Kurera ingimbi n’abangavu”)

Nanone reba umugereka uvuga ngo: “Ibibazo ababyeyi bibaza,” mu gitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1. (Jya ku rubuga rwa jw.org, ushakishe ingingo ivuga ngo: “Ibibazo ababyeyi bibaza”)

IBIREBA ABAKIRI BATO: Ku rubuga rwa jw.org, hari ingingo, videwo n’impapuro z’imyitozo zigenewe Abakiri bato n’urubyiruko zishobora kubafasha . . .

  • kumvikana n’ababyeyi babo n’abo bavukana

  • kuganira n’ababyeyi babo ku mategeko babashyiriraho

  • kumenya icyo bakora ngo ababyeyi babo babagirire icyizere

(Jya ku rubuga rwa jw.org, ushakishe ingingo ivuga ngo: “Abakiri bato n’urubyiruko”)

Gukoresha urubuga rwa jw.org ni ubuntu. Ntibisaba amafaranga, kwiyandikisha cyangwa kuba umunyamuryango, kandi ntibagusaba amakuru akwerekeye.

Joseph Ehrenbogen.

IBINDI WAMENYA

Igihe Joseph Ehrenbogen yashakaga, yari umunyarugomo kandi yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge. Menya uko kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova byatumye umuryango we urushaho kugira ibyishimo. Jya ku rubuga rwa jw.org, ushake ingingo ivuga ngo: “Namenye kwiyubaha no kubaha abagore.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze