Igice cya 13
Imyaka yo mu za Bukuru
1, 2. (a) Ni ibihe bibazo bishobora kuvuka nyuma y’aho abana baviriye mu rugo? (b) Ni mu buryo ki bamwe bagerageza gukemura ibibazo byo mu za bukuru?
MU BUZIMA bwacu, iyo nta kintu runaka turimo dukora, ari mu buryo bw’umubiri cyangwa bw’ubwenge, turarambirwa. Ubuzima busa n’aho burimo ubusa, maze tukabura ituze. Rimwe na rimwe, icyo kibazo kivuka mu bashakanye iyo abana babo bamaze kuba bakuru maze bakava mu rugo. Mu myaka yabo myinshi ishize, ubuzima bwabo bwarangwamo buri gihe inshingano z’ababyeyi. Maze ubu iyo mirimo yose n’inshingano zo kurera abana bigasa n’ibirangiye mu buryo butunguranye.
2 Usibye n’ibyo kandi, uko imyaka ihita ni na ko n’umubiri w’umuntu ugenda uhinduka. Iminkanyari iraza, umusatsi ugatangira kubaragaza imvi, uruhara rushobora kuza, uburibwe ashobora kuba atarigeze yumva bugatangira kumvikana. Ubwo rero tuba dutangiye gusaza. Abantu bamwe banga kwemera uko ibintu bimeze, maze bagakoresha imihati ikaze kugira ngo bagaragaze ko bakiri bato, mbese nk’uko bahoze kera. Batangira mu buryo butunguranye kugira uruhare runini cyane mu bihereranye n’imibanire y’abantu—kwiroha mu bitaramo cyangwa kwirundumurira bikabije mu mikino ngororangingo. Iyo mirimo ishyushya ubwonko ibaha icyo bakora, ariko se ibazanira kunyurwa kurambye? Mbese, izanira umuntu kumva ko akenewe koko ku buryo ubuzima bwe bugira icyo buvuze?
3. N’ubwo ikiruhuko gishobora gushimisha, ni iki cyagombye kwirindwa?
3 Birumvikana ko kwidagadura bishobora gushimisha. Kandi mu myaka yawe yo mu za bukuru, ushobora kubona ko ufite igihe cyo gukora ibintu bimwe bitashoboraga gukorwa igihe abana bawe bari bakiri bato. Ariko kureka gushakisha ibinezeza bikaba ari cyo kintu kigushishikaza cyane, bishobora guteza ibibazo bikomeye.—2 Timoteyo 3:4, 5; Luka 8:4-8, 14.
UBWIZA BWO KUBA INDAHEMUKA
4, 5. Ni izihe ngaruka zavuka, umuntu ukuze aramutse yishyizemo ko agomba kugerageza kureshya ab’ikindi gitsina?
4 Muri icyo gihe cy’ubuzima, abantu batari bake basa n’aho bumva bagomba kugaragaza ko bagishobora kureshya ab’ikindi gitsina. Bashobora gutangira babwira umuntu utugambo tureshya bari mu ikoraniro ry’abantu cyangwa ahandi. Mu buryo bwihariye, abagabo bagirana “ubucuti” n’abagore bakiri bato, kandi no muri iki gihe bise icy’“umuco mushya,” hari n’abagore benshi bashakishiriza umutekano mu kugirana “ubucuti” n’abo batashakanye. N’ubwo wenda baba bamaze imyaka myinshi bashatse, bamwe batangira kwihingamo ibitekerezo byo gutangirana “ubuzima bushya” n’undi muntu bashobora gushyingiranwa na we. Bashobora kugerageza gusobanura ibyo barimo bakora bitwaza amakosa y’uwo bashakanye—kandi akenshi boroshya ayabo, akubiyemo no guhemukira uwo bashakanye no kurengera amahame akiranuka.
5 Bashobora kuba bazi ko Yesu yavuze ko “umuntu wese uzasenda umugore we, atamuhora gusambana [porneia: igikorwa kibi cy’ubusambanyi bw’akahebwe], akarongora undi, azaba asambanye.” N’ubwo aho ngaho Yesu yarimo yerekana ko bidakwiriye gutana n’uwo mwashakanye kubera “ikintu icyo ari cyo cyose,” bo baba biteguye gukoresha impamvu yose yo gutana yemerwa n’amategeko y’abantu (Matayo 19:3-9). Nyuma bagashaka undi babana, akenshi aba ari wa muntu bari bafitanye imishyikirano mbere y’uko batangira n’ibyo gusaba ubutane. N’ubwo baba bazi iby’Ijambo ry’Imana rivuga kuri iyo myifatire, bashobora gutekereza ko Imana “izabumva” ku bw’imbabazi zayo zikomeye.
6. Yehova abona ate ukutubahiriza isezerano ryo gushyingirwa?
6 Kugira ngo tudatwarwa n’ibitekerezo bibi nk’ibyo, byaba byiza dusuzumye ibyo Yehova yabwiye ubwoko bw’Isirayeli akoresheje umuhanuzi Malaki ngo “hariho n’ibindi mukora; mutwikira igicaniro cy’Uwiteka amarira no kuboroga mugasuhuza imitima, bigatuma atita ku maturo mutura, ntayakire ngo anezerwe. Nyamara mukabaza ngo “impamvu ni iki?” Impamvu ni uko Uwiteka yabaye umugabo wo guhamya ibyawe n’iby’umugore wo mu busore bwawe wariganije . . . Nuko rero murinde imitima yanyu hatagira uriganya umugore wo mu busore bwe. “Kuko nanga gusenda,” ni ko Uwiteka Imana y’Isirayeli ivuga” (Malaki 2:13-16). Ni byo rwose kuriganya uwo mwashakanye, gusuzugura isezerano ryo gushyingirwa—ibyo Imana ibiciraho iteka; byonona imishyikirano umuntu afitanye na Nyir’Ugutanga ubuzima.
7. Ni kuki kutubahiriza isezerano ryo gushyingirwa bitazana umunezero?
7 Mbese, ubwo ni bwo buryo bwo kugera ku buzima burushijeho kuba bwiza? Biraruhije. Ishyingirwa iryo ari ryo ryose rihuje abantu nk’abo, ryaba rishingiye ku rufatiro rusukuma. Icya mbere, baba bagaragaje ko ndetse no muri uwo mushyikirano w’agaciro gahambaye, baba batarashoboye kuba abo kwiringirwa. Birashoboka ko bashobora kubona ikintu gishimishije muri kamere y’uwo wundi bateganya gushakana, icyo uwa mbere atagiraga. Ariko kugira ngo bakigereho, baba bashatse ibibanezeza ubwabo batitaye ku mubabaro n’agahinda bishobora guteza. Nta gushidikanya ko uwo atari umuco ushobora guhesha abashakanye umunezero.
8. Mu ishyingirwa, ni iki gifite agaciro gakomeye kurusha uburanga?
8 Ubwiza bwo kudahemukira uwo mwashakanye buruta kure ubwiza bw’umubiri. Ubwiza bw’umubiri nta kabuza bugenda bukendera uko imyaka ihita, ariko ubwiza bwo kwitanga mu budahemuka bugenda bukura uko buri mwaka uhita. Gushakira undi umunezero, no kwitegura gushyira imbere ibyo akunda kurusha ibyo wowe ukunda, bishobora kuzana ukunyurwa kw’igihe kirekire, kuko mu by’ukuri “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Iyo abantu babiri bamaze imyaka myinshi bashakanye kandi bakaba bafitanye imishyikirano ya bugufi bagirirana n’icyizere, iyo basangiye umurimo n’imigambi hamwe n’ibyiringiro, ibihe bibi n’ibyiza—kandi bagakora ibyo babitewe n’urukundo—imibereho yabo irangwamo ubumwe busobekeranye koko. Baba bafite byinshi bahuriyeho—mu bwenge, mu byiyumvo no mu buryo bw’umwuka. Rwa rukundo rw’inzozi rushobora kuba rwarabahumye mbere yo gushyingirwa umwe ntabone amakosa y’undi, ruzasimburwa n’ukwitanga kuvuye ku mutima gutera buri wese kubona mu ntege nke z’undi uburyo bwo kumufasha kuziba icyuho. Hagati yabo haba hari ukwizerana nyakuri, kumva hari umutekano, kumenya ko umwe azaguma iruhande rw’undi n’iyo havuka ibibazo bimeze bite. Kuri bo bumva ari ikintu gisanzwe ko buri wese atahemukira undi. Muri Mika 6:8 hagira hati “yewe, mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka, no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.”
ABANA BAKURU—IMISHYIKIRANO MISHYA
9-11. (a) Mbese, ni umugambi w’Imana ko imishyikirano hagati y’abana n’ababyeyi ikomeza kuba imwe mu buzima bwose? (b) Ibyo byagira izihe ngaruka ku nama ababyeyi bashobora guha abana babo bakuze? (c) Iyo abana babo bashatse, ni ubuhe butware ababyeyi bagomba kubahiriza?
9 N’ubwo umugabo n’umugore bagomba kugumana ubuzima bwabo bwose, Umuremyi ntiyateganije ko ari ko bigomba kumera ku babyeyi n’abana babo. Ni byo koko, igihe abana banyu bari bakiri bato, babakeneraga buri munsi. Nta bwo bakeneraga ko mubitaho mu buryo bw’umubiri gusa, ahubwo banakeneraga ubuyobozi bwanyu. Iyo batitwaraga uko bikwiriye, mwashoboraga gutsindagiriza ibintu bimwe byagombaga kubagirira akamaro. Ariko iyo bubatse urwabo, imishyikirano mugirana na bo irahinduka mu rugero runaka (Itangiriro 2:24). Ibyo ntibisobanura ko ibyiyumvo mwari mubafitiye bihinduka, ahubwo bisobanura ko inshingano ziba zihindutse. Bityo rero, uburyo mubakorera ibintu bugomba guhinduka.
10 Rimwe na rimwe bashobora kujya bakenera inama. Kandi byaba ari iby’ubwenge baramutse bateze amatwi inama nziza z’abantu b’inararibonye mu buzima kubarusha (Imigani 12:15; 23:22). Ariko igihe muha inama abahungu cyangwa abakobwa banyu bigenga, byaba byiza mubikoze mugaragaza ko mwemera ko ubu ari bo bashobora gufata umwanzuro wa nyuma.
11 Ibyo ni ngombwa cyane iyo bashinze urwabo. Hari ibihugu bimwe usanga birangwamo umuco wa karande w’uko umukazana agomba kuba munsi y’ubuyobozi bwa nyirabukwe. Ahandi, abo mu muryango washatsemo bagira uruhare rukomeye mu bireba umuryango. Ariko se koko, ibyo bizana umunezero? Umuremyi w’umuryango ni we uzi ikiri icyiza, kandi yagize ati “umuntu azasiga se na nyina, [abane] n’umugore we akaramata” (Itangiriro 2:24). Inshingano yo gufata ibyemezo ubu ntiba ari iy’ababyeyi b’umugabo cyangwa b’umugore, ahubwo iba ari iy’umugabo. Ijambo ry’Imana riravuga ngo “umugabo [ni] we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero” (Abefeso 5:23). Ibyishimo muterwa no kugira icyo mukorera abana banyu bakuru n’abuzukuru banyu bazaza nyuma y’aho, bishobora gushimangirwa iyo ibyo bintu byose byubahirijwe.
MWISHIMIRE GUFASHA ABANDI
12. (a) Nyuma y’aho abana bamariye gushinga ingo zabo, ni mu buryo ki ababyeyi batsindagiriza urukundo bafitanye? (b) Ni iki bakora kugira ngo ubuzima bwabo bugire agaciro birenzeho?
12 Twese dukenera kumva ko ubuzima bwacu bufite akamaro, ko bufite icyo buvuze. Guhaza icyo cyifuzo ni ngombwa ku mibereho myiza yanyu bwite. Usibye abana banyu, hari abandi bantu benshi mushobora kuba mwafasha mu byo bakenera mu buzima bwabo. None se bite ku bihereranye n’uwo mwashakanye? Igihe abana banyu bari bakiri bato, ni bo mwitagaho cyane. Ubu rero, mufite umwanya wo gukora ibintu mu buryo burenzeho, kandi bwanyu bwihariye, buri wese abigirira undi. Ibyo bishobora gufasha mu gushimangira cyane imishyikirano yanyu. Ariko se, ni kuki ibikorwa byanyu byiza mwabigarukiriza ku rugo rwanyu gusa? Mushobora ‘kwaguka’ mufasha abaturanyi barwaye cyangwa mumarana igihe n’abantu bakuze baba bonyine, cyangwa mufasha mu buryo bw’umubiri, mukurikije ubushobozi mufite, abantu bakennye bitarabaturutseho (2 Abakorinto 6:11, 12). Bibiliya itubwira ibya Doruka, umugore wakunzwe cyane kubera ko “yagiraga imirimo myiza myinshi n’ubuntu bwinshi” abigirira abapfakazi (Ibyakozwe 9:36, 39). Bibiliya ishima abagirira neza abashavuye (Imigani 14:21). Ibyanditswe bivuga ko ‘gusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo’ ari ibintu by’ingenzi biranga ugusenga gushimisha Imana (Yakobo 1:27). Kandi dore uko Bibiliya idutera inkunga muri aya magambo ngo “kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.”—Abaheburayo 13:16.
13. Ni iki gituma gufasha abandi biba ingirakamaro?
13 Mbese, ibyo bishaka kuvuga ko kugira uruhare runini mu bikorwa byo kwita ku mibereho y’abantu b’imbabare ari rwo rufunguzo rwo kubona umunezero? Mu by’ukuri, usibye igihe umuntu yaba abitewe n’impamvu yo mu buryo bw’umwuka, yo kwifuza kwigana Imana mu kugaragaza urukundo, na ho ubundi umuntu ntiyatinda kubyicuza (1 Abakorinto 13:3; Abefeso 5:1, 2). Kubera iki? Kuko hashobora kubaho kwicuza iyo abantu badashima ubugwaneza bwawe cyangwa iyo bagerageza gushakira indamu mbi mu bikorwa by’ubuntu ugira.
14, 15. Ni iki gituma ubuzima bushimisha kandi bukagira agaciro koko?
14 Ku rundi ruhande, iyo umuntu akoresha mu by’ukuri ubuzima bwe mu murimo w’Imana, ikirushaho kumushimisha cyane ni uko aba azi ko ibyo akora bishimisha Umuremyi we. Kandi ububasha bwe bwo gufasha abandi ntibukomwa imbere n’iby’ubutunzi. Aba afite “ubutumwa bwiza bw’ubwiza bw’Imana ihimbazwa,” Yehova, n’igikundiro cyo kububwira abandi (1 Timoteyo 1:11). Bibiliya ituma umuntu amenya uko yahangana n’ibibazo by’ubuzima muri iki gihe, n’ibyiringiro bikomeye by’igihe kizaza Imana iduhishiye. Kandi se, mbega ukuntu bishimisha kubwira abandi ubutumwa bwiza nk’ubwo, no kuyobora ibitekerezo byabo ku isoko yabwo, ari yo Yehova Imana! Umwanditsi umwe wahumekewe n’Imana yabivuze muri Zaburi 147:1 ati “haleluya; kuko ari byiza kuririmbira Imana yacu ishimwe; ni ukw’igikundiro, kandi gushima kurakwiriye.”
15 Iyo twiyumvisha ubushake bwa Yehova buhereranye n’ubuzima kandi tukamuha icyubahiro, ni bwo ubuzima bwacu bugira agaciro mu buryo bwuzuye (Ibyahishuwe 4:11). Muzagira ukunyurwa nyakuri nimugira uruhare rwuzuye mu kubwira abandi bantu ukuri kwa Bibiliya, mukurikije uko ubushobozi bwanyu bubibemerera. N’ubwo abana banyu bashobora kuba barakuze, mushobora kwishimira gufasha ‘abana bo mu buryo bw’umwuka’ gukura. Kandi uko mugenda mubabona bakura bakaba Abakristo bakuze, muzumva mufite ibyiyumvo nk’ibyo intumwa Pawulo yari ifite ubwo yandikiraga bamwe mu bo yari yarafashije muri ubwo buryo igira iti “ibyiringiro byacu ni iki, cyangwa ibyishimo, cyangwa ikamba ryo kwīrāta? Si mwebwe se . . . ? Kuko ari mwe cyubahiro cyacu n’ibyishimo byacu.”—1 Abatesalonike 2:19, 20.
UJYE UVA KU IZIMA IGIHE IMIMERERE Y’IBINTU IHINDUTSE
16, 17. (a) Iyo ibibazo bivutse, ni iki cyakwirindwa? (b) Mu gihe umuntu apfushije uwo bashakanye, ni iki cyamufasha kutaba wenyine mu guhangana n’ibibazo bishya?
16 Birumvikana ko hari igihe kigera abantu benshi bagasanga batagishoboye gukora byinshi nk’ibyo bakoraga kera. Baba bagomba kuva ku izima, kwemera guhindura ibintu bimwe. Iyo havutse ibibazo by’ubuzima, baba bagomba kugira ubwitonzi. Ariko ni iby’ubwenge gushyira mu gaciro, kudapfukiranwa bikabije n’ibyo bibazo ku buryo umuntu yananirwa kwishimira ibyiza buri munsi uba umuhishiye. Ibibazo bibaho, bityo rero niba hari ikintu cyubaka umuntu ashobora kubikoraho, byaba byiza agikoze. Ariko guhangayika nta cyo bimara, kandi kwifuza, umuntu agira ati iyaba ibintu byahindukaga ukundi nta cyo bibihinduraho. Bityo rero, aho gukomeza kwifuza iby’igihe cyahise, ishimire ibyo ufite muri iki gihe.
17 Ibyo nanone byakurikizwa nk’iyo umuntu apfakaye mu myaka yo mu zabukuru agasigara wenyine. Niba waragize urugo rurangwamo umunezero, nta gushidikanya ko ushobora kujya wibuka ibihe byiza bya kera. Ariko ubuzima buracyakomeza, kandi iki ni igihe uba ugomba kugira ibintu uhindura. Hari ibibazo bishya biba bigomba gukemurwa, kandi niba ubaho mu buryo bugaragaza ko wizeye Imana ntuzabikemura wenyine.—Zaburi 37:25; Imigani 3:5, 6.
18-20. Ni ibihe bintu bituma ubuzima bukomeza kugira agaciro ndetse no mu myaka yo mu za bukuru?
18 N’ubwo hari ibintu bidashimisha mu buzima, hari byinshi bishobora kutuzanira umunezero—nk’incuti nziza, uburyo bwo gukorera abandi ibintu, kwishimira ifunguro ryiza, izuba rya kibera inka, n’inyoni ziririmba. Ikindi kandi, n’ubwo imimerere yacu y’iki gihe ishobora kuba atari yo twifuza, dufite icyiringiro kiva ku Mana cy’uko izavanaho ubugome igakuriraho abantu agahinda, ubwoba, uburwayi, ndetse n’urupfu ubwarwo.—Ibyahishuwe 21:4.
19 Birashoboka ko umuntu wari warahaye ubutunzi umwanya ukomeye mu buzima bwe ashobora kubona ubuzima bwe ari nk’ubusa mu myaka ye yo mu za bukuru. Umwanditsi w’Umubwiriza yavuze iby’ingaruka y’imibereho nk’iyo muri aya magambo ngo “byose ni ubusa” (Umubwiriza 12:8). Ariko ku bihereranye n’abantu bizera, nk’Aburahamu na Isaka, Bibiliya ivuga ko baramye bakagera ku mpera y’ubuzima bwabo ‘bashaje neza’ (Itangiriro 25:8; 35:29). Ni iki cyatumye habaho itandukaniro? Abo bagabo bizeraga Imana. Bari biringiye ko igihe Imana yabiteganirije nikigera, abapfuye bazongera kubaho, kandi bari bategereje igihe Imana ubwayo yari kuzashyiraho ubutegetsi bukiranuka ibigiriye abantu bose.—Abaheburayo 11:10, 19.
20 No mu mimerere yawe na ho, niba utareka ngo ibibazo biriho ubu biguhume amaso ku buryo utabona ibintu byinshi byiza bigukikije n’igihe kizaza gihimbaje Imana ihishiye abagaragu bayo, ubuzima bwawe buzakomeza kugira agaciro, kandi buri munsi uzajya ugira ibyiza ukuzanira ndetse no mu myaka yo mu za bukuru.
[Ifoto yo ku ipaji ya 176]
Uko abantu babiri bakomeza gushyira hamwe muri byose mu mibereho yabo, ni na ko barushaho kunga ubumwe