ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 15
  • Umugore wa Loti areba inyuma

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umugore wa Loti areba inyuma
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Mwibuke umugore wa Loti
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Imana igirana isezerano na Aburahamu
    Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
  • Uko wafasha abandi guhangana n’imihangayiko
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Mwibuke umugore wa Loti
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 15
Umugore wa Loti yarahindukiye areba Sodomu, maze ahinduka inkingi y’umunyu

INKURU YA 15

Umugore wa Loti areba inyuma

LOTI n’umuryango we babanaga na Aburahamu mu gihugu cya Kanaani. Umunsi umwe, Aburahamu abwira Loti ati ‘aha hantu nta rwuri ruhari ruhagije amatungo yacu yose. Reka dutandukane. Nujya mu ruhande rumwe, nzajya mu rundi.’

Loti yitegereza igihugu, abona akarere keza cyane kabagamo amazi n’ubwatsi bwiza bw’amatungo ye. Aho hari mu Ntara ya Yorodani. Nuko Loti yimurirayo umuryango we n’amatungo ye. Hanyuma, baje gutura mu mudugudu wa Sodomu.

Abantu b’i Sodomu bari babi cyane. Ibyo byababazaga Loti kuko yari umuntu mwiza. Ibyo kandi byanababazaga Imana. Amaherezo, Imana yaje kohereza abamarayika babiri kujya kuburira Loti, bamumenyesha ko yari igiye kurimbura Sodomu hamwe n’umudugudu wa Gomora wari hafi aho, bitewe n’ububi bwaho.

Abamarayika babwira Loti bati ‘fata umugore wawe n’abakobwa bawe bombi maze uve aha hantu vuba!’ Kubera ko Loti n’umuryango we bazariraga, abamarayika babafashe ukuboko babavana mu mudugudu. Nuko umwe muri ba bamarayika aravuga ati ‘nimuhunge mudapfa! Ntimurebe inyuma. Muhungire ku misozi, mutarimbuka!’

Loti n’abakobwa be ntibarebye inyuma igihe bahungaga Sodomu

Loti n’abakobwa barumviye, bahunga Sodomu. Ntibigeze bahagarara, kandi ntibashubije amaso inyuma. Ariko muka Loti we ntiyumviye. Igihe bari bageze kure gato y’i Sodomu, yarahagaze maze areba inyuma. Nuko ahinduka inkingi y’umunyu. Uramureba kuri iyi shusho?

Ibyo dushobora kubivanamo isomo rikomeye. Bitwumvisha ko Imana irokora abayumvira, ariko ko abatayumvira bazarimbuka.

Itangiriro 13:5-13; 18:20-33; 19:1-29; Luka 17:28-32; 2 Petero 2:6-8.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze