ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 16
  • Isaka abona umugore mwiza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Isaka abona umugore mwiza
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • “Ndajyana na we”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Rebeka umugore w’umunyamwete wubahaga Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Rebeka yari yiteguye gushimisha Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Rebeka yifuzaga gushimisha Yehova
    Jya wigisha abana bawe
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 16
Isaka abona Rebeka bwa mbere

INKURU YA 16

Isaka abona umugore mwiza

UWO mukobwa ubona ku ishusho uzi uwo ari we? Yitwa Rebeka. Naho umugabo agiye guhura na we ni Isaka. Rebeka agiye kumubera umugore. Ibyo byaje bite?

Aburahamu, se wa Isaka, yashakaga kubonera umuhungu we umugore mwiza. Ntiyifuzaga ko Isaka yashaka umugore mu Banyakanaani, kubera ko basengaga imana z’ibinyoma. Ni cyo cyatumye Aburahamu ahamagara umugaragu we akamubwira ati ‘ndashaka ko usubira kuri bene wacu, i Harani, maze ugashakirayo umuhungu wanjye Isaka umugore.’

Umugaragu wa Aburahamu yahise afata ingamiya icumi maze atangira urugendo rurerure. Ageze hafi y’umudugudu w’aho bene wabo ba Aburahamu babaga, ahagarara ku iriba. Hari ku gicamunsi, igihe abagore bo muri uwo mudugudu bazaga kuvoma amazi kuri iryo riba. Nuko umugaragu wa Aburahamu asenga Yehova ati ‘umukobwa uza kumpa amazi akanuhira ingamiya zanjye, abe ari we watoranyije kugira ngo abe umugore wa Isaka.’

Hashize akanya, Rebeka yaje kuvoma amazi. Igihe uwo mugaragu yamusabaga amazi yo kunywa, yarayamuhaye. Hanyuma, yanagiye kuvoma andi mazi ahagije ingamiya zose zari zifite inyota. Ibyo ntibyari byoroshye, kuko ingamiya zinywa amazi menshi.’

Igihe Rebeka yari arangije kuvoma, wa mugaragu wa Aburahamu yamubajije izina rya se. Yanamubajije niba yarashoboraga gucumbika iwabo. Rebeka yaramushubije ati ‘data yitwa Betuweli, kandi dufite n’aho kubaraza.’ Uwo mugaragu wa Aburahamu yari azi ko Betuweli yari mwene Nahori, mwene se wa Aburahamu. Nuko arapfukama maze ashimira Yehova kuba yamuyoboye kuri bene wabo ba Aburahamu.

Muri iryo joro, umugaragu wa Aburahamu yamenyesheje Betuweli na Labani musaza wa Rebeka icyamugenzaga. Bombi bemeye ko Rebeka yajyana na we, agashyingirwa Isaka. Naho se Rebeka we yavuze iki igihe bamubazaga? Yarabyemeye. Nuko bukeye burira ingamiya, batangira urugendo rurerure rwo gusubira i Kanaani.

Igihe bageragayo, hari ku mugoroba. Nuko Rebeka abona umugabo wagendagendaga ku gasozi. Uwo mugabo yari Isaka. Isaka yanejejwe no kubona Rebeka. Hari hashize imyaka itatu Isaka apfushije nyina Sara, ariko yari agifite agahinda. Ariko noneho, Isaka yakunze cyane Rebeka, maze yongera kugira ibyishimo.

Itangiriro 24:1-67.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze