ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 108
  • Mu nzira ijya i Damasiko

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mu nzira ijya i Damasiko
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Yesu atoranya Sawuli
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Umuntu watotezaga abandi abona umucyo mwinshi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Mbese, abantu bakora ibibi bashobora guhinduka?
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Umurimo wo kubwiriza wa Sawuli watumye arwanywa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 108
Igihe Sawuli yari mu nzira ajya i Damasiko, umucyo waramugose agwa hasi

INKURU YA 108

Mu nzira ijya i Damasiko

UYU mugabo uryamye hasi uzi uwo ari we? Ni Sawuli. Wibuke ko ari wa wundi warindaga ibishura by’abantu bateye Sitefano amabuye. Reba uriya mucyo urabagirana! Bigenze bite?

Sitefano amaze kwicwa, Sawuli yafashe iya mbere mu guhiga abigishwa ba Yesu kugira ngo abagirire nabi. Yinjiraga muri buri nzu akabahubuzamo maze akabashyira muri gereza. Nuko abigishwa benshi bahungira mu yindi midugudu, batangira gutangarizayo ‘ubutumwa bwiza.’ Ariko Sawuli ajya no muri iyo midugudu gushakirayo abigishwa ba Yesu. Aha ngaha, yari mu nzira ajya i Damasiko. Ariko, igihe yari ari mu nzira agenda, habaye ikintu gitangaje.

Mu buryo butunguranye, yagize atya abona agoswe n’umucyo uvuye mu ijuru, maze agwa hasi nk’uko tubibona hano. Nuko ijwi riravuga riti ‘Sawuli, Sawuli! Undenganyiriza iki?’ Abari kumwe na Sawuli babonaga uwo mucyo kandi bakumva ijwi, ariko ntibasobanukirwe ibyavugwaga.

Nuko Sawuli arabaza ati ‘uri nde Mwami?’

Rya jwi riravuga riti ‘ndi Yesu, uwo urenganya.’ Yesu yavuze atyo bitewe n’uko igihe Sawuli yarenganyaga abigishwa be, yumvaga ari nk’aho na we ubwe arimo arenganywa.

Nuko Sawuli arabaza ati ‘nkore iki Mwami?’

Yesu aramubwira ati ‘haguruka, ujye i Damasiko. Nugerayo, uzabwirwa icyo ugomba gukora.’ Sawuli yarabyutse, ariko arambuye amaso ntiyagira icyo abona. Yari yabaye impumyi! Nuko abari kumwe na we bamufata ukuboko, bamujyana i Damasiko.

Icyo gihe Yesu yabwiye umwe mu bigishwa be b’i Damasiko ati ‘Ananiya, haguruka ujye mu nzira yitwa Igororotse. Nugera ku nzu ya Yuda, ubaririze umuntu witwa Sawuli. Naramwitoranyirije ngo ambere umukozi wihariye.’

Ananiya yarumviye. Igihe yabonanaga na Sawuli, yamurambitseho ibiganza maze aravuga ati ‘Umwami yanyohereje kugira ngo wongere kureba kandi wuzuzwe umwuka wera.’ Uwo mwanya utuntu tumeze nk’imvuvu tumuva mu maso tugwa hasi, maze yongera kubona.

Sawuli yakoreshejwe cyane mu kubwiriza abantu bo mu mahanga menshi. Yaje kwitwa intumwa Pawulo. Tuziga byinshi kuri we. Mbere na mbere ariko, reka turebe icyo Imana yohereje Petero gukora.

Ibyakozwe 8:1-4; 9:1-20; 22:6-16; 26:8-20.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze