Umwami wo mu ijuru azana imigisha ku isi
41 Yehova yagize Yesu Umwami mu ijuru.—Yesaya 9:6; Daniyeli 7:13, 14; Ibyakozwe 2:32-36
42 Azategeka isi yose.—Daniyeli 7:14; Matayo 28:18
43 Waba se wibuka ikizagera ku bantu babi?—Zaburi 37:9, 10; Luka 13:5
44 Uribuka izina rya marayika wa mbere wakoze icyaha? Yesu azamurimburana n’abamarayika babi. Amashusho n’ibishushanyo bakoresha mu gusenga bizarimburwa.—Abaheburayo 2:14; Ibyahishuwe 20:2, 10
45 Yesu azakorera ibintu byinshi byiza abantu bumvira.—Abaheburayo 5:9
46 Nta muntu uzongera kurwara ukundi.—Yesaya 33:24; Ibyahishuwe 22:1, 2
Uribuka ukuntu Yesu yakizaga abarwayi?
47 Buri muntu wese azagira ibintu byiza.—Yesaya 65:17, 21-23
48 Ndetse Imana yibuka n’abantu bapfuye. Izakoresha Yesu kugira ngo yongere abasubize ubuzima. Ibyo byitwa umuzuko.—Yohana 5:28, 29; 11:25
49 Igihe abantu babi bazaba bamaze kurimburwa, nta muntu uzongera gupfa ukundi. Ndetse n’inyamaswa ntizizateza akaga. Buri muntu wese azagira ibyishimo iteka ryose.—Ibyahishuwe 21:4; Yesaya 65:25; Zaburi 37:11, 29