ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • uw igi. 8 pp. 62-69
  • “Intambara Turwana n ’Imyuka Mibi”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Intambara Turwana n ’Imyuka Mibi”
  • Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Abatware b’isi b’ahantu ho mu ijuru
  • Uburiganya bw’umubi
  • Twambaye intwaro zo gutsinda
  • Intambara “Turwana n’Imyuka Mibi”
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Ni gute twarwanya abadayimoni?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • “Mukomerere mu Mwami”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Murwanye Satani n’amayeri ye
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
Reba ibindi
Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
uw igi. 8 pp. 62-69

Igice cya 8

“Intambara Turwana n ’Imyuka Mibi”

1 Kuki twitaye mu buryo bwihariye ku mikorere y’imyuka mibi?

ABANTU bemera gusa ibiboneshwa amaso,iyo bumvise abantu bavuga iby’imyuka mibi, babigira urwamenyo nyamara si ibyo gusekwa. Babyemera, batabyemera, abantu bose bagerwaho n’ingaruka z’ibyo abadaimoni bakora. Abasenga Yehova na bo zibageraho; ndetse [abadaimoni] ni bo cyane cyane bibasira. Intumwa Paulo yerekeza ibitekerezo byacu kuri iyo ntambara avuga ati: “Kuko tudakirana n’abafit’ amaraso n’umubiri; ahubgo dukirana n’abatware n’abafit’ ubushobozi n’abategek’ iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mw ijuru.” (Ef 6:12) Iyo ntambara ubu igeze aho imaramaje mu gukara, kuko Satani yirukanywe mu ijuru kandi afite umujinya, kuko azi ko iminsi ye ibaze.​—Ibyah 12:12.

2. Ni gute dushobora kurwanya no gutsinda imyuka irusha abantu ubushobozi?

2 Ariko se dushobora dute kuzatsinda intambara turwana n’imyuka irusha abantu ubushobozi? Ibyo birashoboka niba ari uko gusa twiringiye Yehova byuzuye. Tugomba rero gutega amatwi Ijambo rye tukanaryumvira. Bityo, tuzirinda ingorane z’umubiri zo mu mico z’ibyiyumvo byo mu mutima n’izo mu bwenge bigera ku bantu bemerera Satani kubategeka.​—Ef 6:11; Yak 4:7.

Abatware b’isi b’ahantu ho mu ijuru

3. Satani arwanya iki kandi arwanya nde afite ubugome bwinshi?.

3 Yehova adusobanurira mu buryo bwuzuye imimerere y’isi nk’uko ayibona ari mu cyicaro eye cy’ahirengeye mu ijuru. Kubera ibyo, yahishuriye intumwa Yohana mu iyerekwa Satani ameze nk’“ikiyoka kinini gitukura” cyiteguye guconcomera, ari ibishoboka, Ubwami bwa kimesiya bw’Imana bukimara kuvuka mu ijuru mu wa 1914. Kubera ko byamunaniye, Umwanzi yatangiye kurwanya bikomeye ababoneka bahagarariye ubwo Bwami, ari bo abasigaye bo mu rubyaro rw’“umugore” w’Imana.​—Ibyah 12:3, 4, 13, 17.

4. (a) Ni iki Bibiliya yerekezaho ibitekerezo byacu ku bihereranye n’inkomoko y’ububasha bw’ubutegetsi bw’abantu? (b) Ubu ni nde ukoranya abategetsi ba gipolitiki kandi afite ntego ki?

4 Ibyo byahishuriwe Yohana bigaragaza nanone inkomoko y’ububasha n’ubutware buri mu maboko y’ubutegetsi bw’abantu. Koko rero iyo ntumwa yabonye inyamaswa igizwe n’ibintu byinshi, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi, kandi ihabwa no “gutwar’ imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose n’amahanga yose.” Iyo nyamaswa ntishushanya ubutegetsi bumwe, ahubwo [irashushanya] gahunda ya gipolitiki y’isi yose. Yohana yeretswe ko “cya kiyoka [Satani Umwanzi] kiyih’ imbaraga zacyo, n’intebe yacyo y’ubgami, n’ubutware bukomeye.” (Ibyah 13:1, 2, 7; gereranya Luka 4:5, 6.) Nubwo abatware bamwe ba gipolitiki bashobora kuba mu madini, nta shyanga na rimwe mu mahanga ari mu ruhande rw’inyamaswa rigandukira ubutegetsi bwa Yehova n’ubwa Yesu Kristo, Umwami [Yehova] yimitse. Amahanga yose uko yakabaye arwanira kugira ngo ubutware bwayo bwite buhameho. Ubu ngubu, nk’uko Ibyahishuwe bibitugaragariza, “imyuka y’ abadaimoni” irahururiza ayo mahanga kujya “mu ntambara yo ku muns’ ukomeye w’Imana ishobora byose,” kuri Harumagedoni. (Ibyah 16:13, 14, 16) Mu by’ukuri, “abategek’iy’isi” Paulo yavugaga si abantu buntu, ahubwo ni “imyuka mibi y’aha ntu ho mw ijuru.” (Ef 6:12) Uwo ari we wese ushaka kuba usenga Yehova by’ukuri agomba kumva neza icyo ibyo byose bisobanura.

5 Kuki tugomba kuba maso kugira ngo tutarindagizwa kugeza ubwo twashobora gushyigikira gahunda ya Satani?

5 Buri munsi imibereho yacu ihungabanywa n’amahane atanya umuryango w’abantu. Ni ibisanzwe kubona abantu bashyigikira mu magambo cyangwa mu bundi buryo ishyanga, ubwoko, itsinda rivuga ururimi runaka cyangwa urwego abantu barimo. Hari n’ubwo bashyigikira itsinda rimwe mu matsinda abiri ashyamiranye, nubwo byaba bitabareba. Icyakora, uko impamvu yo gushyamirana yaba iri kose, nta no kwita ku muntu cyangwa ingingo bashyigikira, ni nde mu by’ukuri baba bashyigikira? Bibiliya ivuga yeruye ko “ab’isi bose bari mu Mubi.” (1 Yoh 5:19) Ariko se, umuntu yakwirinda ate gushukanwa n’abantu bose? Nta kundi atari ugushyigikira byimazeyo ubwami bw’Imana no kutivanga na busa mu mahane arema iyi si mo uduce.​—Yoh 17:15, 16.

Uburiganya bw’umubi

6. Ni bumwe mu buhe buryo bukoreshwa na Satani kugira ngo akure abantu mu iyobokamana ry’ukuri?

6 Mu bihe byose by’amateka y’abantu, Satani yakoresheje ibitotezo byo mu magambo n’ibitotezo bibabaza umubiri kugira ngo ateshe abantu ugusenga k’ukuri. Ariko kandi yanakoresheje uburyo bw’amayeri bukaze, ari bwo uburiganya.

7. Ni gute Satani agaragaza ubuhanga bwe akoresha idini y’ikinyoma?

7 Akoresheje amayeri menshi cyane, Satani yagumishije mu mwijima umugabane munini w’abantu akoresheje idini y’ikinyoma, atuma bibwira, niba ari ko babyifuza, ko bakorera Imana. Abantu badafitiye ukuri urukundo rutaryarya bashobora kureshywa n’ugusenga ko mu buryo bw’ubwiru cyangwa gushingiye ku byiyumvo byo ku mutima, cyangwa se nanone gutwarwa n’ibikorwa by’imbaraga. (2 Tes 2:9, 10) Ariko twaburiwe ko no mu bigeze kuba mu gusenga k’ukuri “bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuk’ iyobya n’inyigisho z’abadaimoni.” (1 Tim 4:1) Ibyo bishobora kubaho bite?

8. Ni gute Satani yakururiye mu idini y’ikinyoma bamwe mu basenga Yehova?

8 Akoresheje amayeri menshi, Umwanzi afatira abantu ku ntege nke zabo. Ese uyu asanzwe atinya abantu? Ubwo rero Umwanzi azashobora gukoresha abo mu muryango cyangwa abaturanyi kugira ngo bamutere kwifatanya na bo mu mihango ikomoka mu idini y’ikinyoma. Ese uriya wundi we ni umwirasi? Ubwo rero, ashobora kuzarakara igihe bazamugira inama cyangwa igihe abandi bantu batazemera ibitekerezo ashyigikiye. (Imig 29:25; 15:10; 1 Tim 6:3, 4) Ese bite niba Umukristo abwiriza atabitewe n’urukundo? Aho kugira ngo yisubireho maze akurikize urugero rwa Yesu Kristo, wenda azashaka gutega amatwi “abamubwira ibimunezeza” bamwumvisha ko bihagije gusoma Bibiliya no kugira imyifatire myiza mu buzima. (2 Tim 4:3) Umuntu nk’uwo aramutse agiye mu yindi dini cyangwa agakomeza kwiyita uwo mu idini ye, kuri Satani nta cyo bivuze, apfa gusa kudasenga Yehova nk’uko Yehova ubwe abisaba mu Ijambo rye no mu muteguro we.

9. Ni gute Satani yitabaza ibyerekeye igitsina akoresheje uburiganya, kugira ngo agere ku migambi ye?

9 Akoresheje uburiganya, Satani atuma abantu bimara irari rya kamere mu buryo bubi, urugero, nko ku bihereranye n’igitsina. Mu kudashaka kuyoborwa na Bibiliya, abantu benshi babona ko kuryamana kw’abatarashakanye ari ukwinezeza kwemewe rwose, cyangwa uburyo bwo kwerekana ko bakuze. Bimeze bite ku bashatse? Abafite ingorane mu ngo zabo bihutira gutana maze bakongera bagashaka, cyangwa bagata uwo bashakanye kugira ngo bibanire n’undi muntu wundi. Twebwe tubona ubwo buryo bwo kubaho, ese twumva biduteye ipfunwe cyangwa se dutekereza ko imibereho ya Gikristo iruhije bikabije? Uburiganya bwa Satani buherereye nyine mu gutuma twibwira ko Yehova hari icyiza atuvutsa. Umwanzi adutera gutekereza ku binezeza dushobora kugira uhereye ubu nonaha aho gutekereza ku ngaruka zo mu gihe kizaza ibyo zadukururira, twe n’abandi, ndetse no ku mishyikirano yacu na Yehova n’Umwana we.​—Gal 6:7, 8; 1 Kor 6:9, 10.

10. Ni gute Satani yihatira guhindura imyifatire ku byerekeye urugomo?

10 Ukuruhuka cyangwa ukwidagadura biri mu bidushimisha bitari bibi na busa. Imyidagaduro iboneye ishobora kugira akamaro ku ngingo z’umubiri, ku bwenge no ku byiyumvo byo ku mutima. Ariko se tubyifatamo dute iyo Satani abonye urwaho rwo gukoresha amayeri mu bihe bimwe byo kuruhuka kugira ngo agerageze kutwibagiza gutekereza Imana? Urugero, tuzi ko Yehova adakunda urugomo. (Zab. 11:5) Ariko se dukora iki iyo muri televiziyo cyangwa muri sinema filimi irata urugomo? Ese dukomeza kuyireba twituramiye, twemera ibyo byose? Niba se urugomo barutwerekeye muri “siporo” (sport) turarwemera, wenda kugeza n’ubwo twogeza abakinnyi dutera induru?—Gereranya Itangiriro 6:13.

11. Ni gute umuntu nyamara uzi ukuri ku byerekeye abadaimoni ashobora kwifatisha mu mutego aramutse atabaye maso?

11 Nanone tuzi neza ko uwishyira mu buryo ubwo ari bwo bwose bwo gushyikirana n’abadayimoni —kuraguza, ubupfumu cyangwa kuvugana n’abapfuye—“ari ikizira kuri Yehova.” Rero ntitwatekereza kugira icyo twabaza umupfumu kandi nta gushidikanya ntitwakwakira iwacu bene uwo muntu kugira ngo ahakorere uwo mwuga we uva ku badayimoni. Ariko se umuntu nk’uwo aje muri televiziyo, twatwarwa ku buryo twamutega amatwi tukanamuhanga amaso? Nubwo tudashobora bibaho kuvurwa n’umupfumu, ese bijya bitubaho kuzirika akagozi ku gikonjo cy’uruhinja rwacu twibwira ko wenda ibyo bizarurinda ibyago? Cyangwa se, igihe tuzi ko Bibiliya iciraho iteka “urabura undi,” mbese tuzareka noneho umuntu usinziriza abandi atware ubwenge bwacu n’iyo byaba iby’ akanya gato?—Guteg 18:10,12; Gal 5:19-21.

12. (a) Ni gute umuziki ukoreshwa mu kubyutsa muri twe ibitekerezo tuzi ko ari bibi? (b) Ni gute imyambarire yacu, imisokoreze yacu, cyangwa imvugo yacu bishobora kugaragaza ko turata abantu barangwa n’imibereho Yehova yanga? (c) Tugomba gukora iki kugira ngo tutagushwa n’uburiganya bwa Satani?

12 Twasomye mu Byanditswe ko ‘gusambana n’ibyonona byose bitagomba rwose no kuvugwa muri twe tubitewe n’impamvu mbi.’ (Ef 5:3-5) Ariko se muri iki gihe bigenda bite igihe imvugo nk’izo zigiye mu ncurango mu buryo bw’ amayeri, mu karirimbo karyoheye amatwi cyane cyangwa mu njyana igutwara cyangwa igusaza? Ese byanashoboka ko tutabizi wasanga turirimba buhoro amagambo arata kuryamana kw’abatashakanye, arata gukoreshereza ibiyobyabwenge kwishimisha n’ibindi bintu bindi? Cyangwa se, tutayobewe ko tutagomba kwigana imibereho y’abakora bene ibyo, ese usanga dushaka kumera nka bo mu myambarire yabo, mu misokoreze yabo, cyangwa mu mvugo yabo? Satani ni umuriganya rwose. Akoresha uburyo bw’uburyarya kugira ngo atume abantu batata ibitekerezo bye byanduye. (2 Kor 4:3, 4) Kugira ngo tutaba mu mubare w’ abagwa mu mitego y’uburyarya bwe, ntitugomba gutembanwa hamwe n’isi. Ntitugomba kwibagirwa “abategek’ iyi si y’umwijima” abo ari bo, ahubwo tugomba kurwanya buri gihe umwuka wabo.​—Ef 6:12; 1 Pet 5:8.

Twambaye intwaro zo gutsinda

13. Nubwo tudatunganye, ni gute dushobora kunesha isi itegekwa na Satani?

13 Ari hafi yo gupfa, Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Nimuhumure! Nanesheje isi.” Na bo bashoboraga gutsinda iyo ntambara, kandi hashize imyaka mirongo itandatu intumwa Yohana yaranditse ngo: “Ni nd’ unesh’ iby’isi, kerets’ uwizera yuko Yesu ar’ Umwana w’Imana?” (Yoh 16:33, MN; 1 Yoh 5:5) Tugaragaza ukwizera nk’uko twumvira amategeko ya Yesu tuniringira Ijambo ry’Imana nk’uko Kristo yabiduhayemo urugero. Ariko se tugomba gukora iki kindi? Gukomeza kwifatanya cyane n’umuteguro ayobora. Igihe ducumuye, twicuze nta buryarya kandi dushakashake imbabazi z’Imana binyuriye ku gitambo cya Yesu. Nitubigenza dutyo, natwe dushobora kuzatsinda, nubwo tudatunganye

14. (a) Soma Abefeso 6:13-18. (b) Koresha ibibazo n’amasomo yatanzwe kugira ngo uganire ku nyungu zituruka kuri buri ntwaro y’umwuka.

14 Kugira ngo tubigereho, tugomba kwambara “intwaro zose z’Imana” tutibagiwe n’agace na kamwe kazo. Bumbura Bibiliya yawe mu Abefeso 6:13-18 maze usome uko izo ntwaro zirondorwa. Hanyuma, mu gihe usubiza ibibazo biri hano munsi, urebe ukuntu ushobora kubona uburinzi buturuka kuri buri ntwaro imwe imwe.

“Mukenyey’ ukuri“

Nubwo tuzi ukuri, ni mu buryo ki kwiga no kuzirikana buri gihe ukuri kwa Bibiliya ndetse no kujya mu materaniro biturinda? (Fili 3:1; 4:8, 9; 1 Kor 10:12, 13; 2 Kor 13:5; 1 Pet 1:13, Kingdom Interlinear)

“Mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingir’ igituza”

Ni nde utanga urugero rw’uko gukiranuka? (Ibyah 15:3)

Erekanisha urugero ukuntu usuzugura amategeko ya Yehova kubera ko atitaye gukunda inzira ze ashobora kwikururira ingorane zikomeye mu buryo bw’umwuka. (Reba 1 Samweli 15:22, 23; Gutegeka 7:3, 4.)

“Mukwes’ inkweto, ni zo butumwa bgiza bg’amahoro”

Kuki turindwa niba buri gihe ibirenge byacu bitujyana ku bandi bantu kugira ngo tubabwire uburyo bwaringanijwe n’Imana bwo kuzana amahoro? (Rom 10:15; Zab 73:2, 3; 1 Tim 5:13)

“Mutware kwizera nk’ingabo’’

Niba dufite ukwizera gushinze imizi koko, tuzabyifatamo dute niba hari abagerageza gutuma dushidikanya cyangwa dutinya? (Gereranya 2 Timoteo 1:12; 2 Abami 6:15-17.)

“Mwakir’ agakiza, kab’ ingofero”

Ni gute kwiringira agakiza bidufasha guhunga umutego waba ushingiye ku guhangayikira ku byerekeye ubutunzi? (1 Tim 6:7-10, 19)

“Inkota y’Umwuka”

Tugomba kwishingikiriza kuki buri gihe iyo twamagana ibihungabanya ubuzima bwacu bw’umwuka cyangwa ubw’abandi? (Zab 119:98; Imig 3:5, 6; gereranya Matayo 4:3, 4.)

Ubwo rero, dukurikije Abefeso 6:18, 19, ni iki kindi cya ngombwa cyadufasha gutsinda iyo ntambara y’umwuka? Ni mu rugero ki tugomba gukoresha ubwo buryo, kandi ni nde bigirira inyungu?

15. (a) Ese ni twe twenyine turwana iyo ntambara y’umwuka? (b) Ni gute dushobora kujya ku rugamba rw’iyo ntambara?

15 Twebwe abasirikare ba Kristo, turi mu mubare w’ingabo nyinshi zirwana intambara y’umwuka. Nidukomeza kuba maso kandi tugakoresha neza intwaro zose Imana iduha, nta bwo iyo ntambara izaduhitana. Ahubwo, tuzakomeza tunafashe abavandimwe bacu bakorera Imana. Tuzaba twiteguye kujya ku rugamba tutajijinganya, turushaho kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ ubwami bwa Mesiya bw’Imana, ari bwo butegetsi Satani arwanya bikabije.

Isubiramo

● Kuki abasenga Yehova bihatira kutagira na busa aho babogamira mu mahane arema isi mo uduce?

● Ni bumwe mu buhe buriganya Satani akoresha kugira ngo amunge ubuzima bw’umwuka bw’Abakristo?

● Ni gute intwaro duhabwa n’Imana ziturinda mu bihe bimwe na bimwe biruhije cyane by’iyo ntambara y’umwuka?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze