ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • uw igi. 10 pp. 78-86
  • Ubwami “Butazarimbuk’ Iteka Ryose”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubwami “Butazarimbuk’ Iteka Ryose”
  • Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kugenzura gutera imbaraga
  • Intego zabwo—Uko zizagerwaho
  • Ibyashohojwe bigaragara ubu
  • Uguhoraho k’ubwo Bwami
  • Ubwami “Butazarimbuka Iteka Ryose”
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Ubwami bw’Imana Burategeka
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Ubwami bw’Imana—Ubutegetsi bushya bw’isi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
uw igi. 10 pp. 78-86

Igice cya 10

Ubwami “Butazarimbuk’ Iteka Ryose”

1, 2. (a) Ni kintu ki ibiba ku isi bitsindagiriza buri munsi, kandi gute? (b) Ni uwuhe muti umwe rukumbi w’ingorane zo ku isi?

UKO iminsi ihita, ibiba ku isi bigaragaza nta gushidikanya ko abantu babuze umunezero bitewe n’uko banze ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bakagerageza kwiyobora ubwabo. Nta buryo na bumwe bw’ubutegetsi bwa kimuntu bwazaniye abantu bose ibyiza nta kuvangura. Nubwo abantu bageze ku bumenyi bwa siyansi butigeze kugerwaho mbere, nyamara ntibaragashobora kurandura icyaha, kuvanaho indwara. Ku rupfu rwo, habe n’igitekerezo cyo kugerageza kurukuraho, nibura no kuri umwe gusa wo mu bantu. Ahubwo amahanga ntasiba guhimba intwaro nshya zirushijeho kuba izakirimbuzi. Ubugome bw’ubwicanyi burogeye. Ubuhanga buhanitse mu byatekiniki, gukunda amafaranga n’ukudasobanukirwa, byose hamwe bigira uruhare mu kwanduza isi, amazi n’umwuka duhumeka. Kubera guta agaciro kw’amafaranga kwiyongera no kubura akazi, abantu benshi bagira ingorane zo kubona ibyo bakeneye mu buzima. Rero, abantu, mu bwihebe bwabo, bakeneye kubona umuti w’ibibazo byabo.—Umubgi 8:9

2 Uwo muti ni uwuhe? Ni Ubwami bw’Imana ari na bwo Yesu yigishije abigishwa be gusaba. (Mat 6:9, 10) Twagombye gushimira byimazeyo kuba twaramenye ko uguhozwa kuzazanwa vuba hano n’ubwo Bwami.

3. (a) Ku byerekeye Ubwami, mu ijuru habaye iki mu 1914? (b) Kuki ibyo ari iby’ingenzi kuri twe?

3 Ubwami bw’Imana buyobowe na Yesu Kristo bwatangiye gutegeka kuva 1914.a Uwo mwaka, ibintu Danieli yari yarabonye mu iyerekwa ry’ubuhanuzi byasohorejwe mu ijuru. “Umukuru Nyir’ibihe byose,” ni ukuvuga Yehova Imana, yahaye Umwana w’umuntu, Yesu Kristo, “ubutware n’icyubahiro n’ubgami kugira ngw’abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera.” Avuga iby’iryo yerekwa, Danieli yaranditse ati: “Ubutware bge n’ ubutware bg’iteka ryose butazashira; kand’ ubgami bge n’ ubgami butazakurwaho.” (Dan 7:13, 14) Binyuriye kuri ubwo Bwami, Imana izareka abantu b’abakiranutsi bishimire imigisha yari yagambiriye guha umuryango wa kimuntu ubwo yashyiraga ababyeyi bacu ba mbere muri Paradiso.

4 Ni bintu ki byerekeye Ubwami bidushishikaje cyane, kandi kubera iki?

4 Indahemuka z’ubwo Bwami zishimira cyane imiterere y’ubwo butegetsi n’uburyo bukora. Zifuza kumenya icyo [ubwo Bwami] bukora muri iki gihe n’icyo buzakora mu gihe kizaza ariko nanone zifuza kumenya icyo bubasaba gukora. Rero bagenzurana ubwitonzi ibyo bibaza, bityo ugushimira kwabo gutewe n’ubwo Bwami kugakura, bakanarushaho kongera imico ikenewe kugira ngo babumenyeshe n’abandi.—Zab 48:12, 13.

Kugenzura gutera imbaraga

5. (a) Dukurikije Ibyanditswe, Ubwami bwa Kimesia ni uburyo bwo gutegeka bwa nde? (b) Ibyo twiga kuri ubwo Bwami bitugiraho ngaruka ki?

5 Kugenzura nk’uko kuduhishurira mbere na mbere ko Ubwami bwa Kimesia ari uburyo bwo gutegeka bw’ikirenga bwa Yehova. Ni na we nyine wahaye Umuhungu we “ubutware n’icyubahiro n’ubgami.” Bityo, nyuma yuko ubwo Bwami butangira gutegeka, amajwi atangariza mu ijuru iyi mvugo ijyanye n’ibyo ngo: “Ubgami bg’isi bubay’ ubg’Umwami [Yehova Imana] wacu n’ubga Kristo we, kand’ [Yehova] azahora ku ngom’ iteka ryose.” (Ibyah 11:15) Bityo rero, ibyo twiga byose byerekeye ubwo Bwami hamwe n’icyo busohoza cyose bituma turushaho kugirana na Yehova umushyikirano wa bugufi. Ibyo bikuza muri twe icyifuzo cyo kugandukira ubutware bwe iteka ryose.

6. Kuki tunejejwe byihariye no kuba Yehova yarahisemo Yesu Kristo kugira ngo ategeke mu izina rya [Se]?

6 Birashimishije cyane kuba Yehova yarashyize Yesu Kristo ku ntebe ya cyami kugira ngo ategeke mu izina rye. Kuba yarabaye “umukozi w’umuhanga” Imana yakoresheje mu kurema isi n’umuntu, Yesu azi neza ibyo dukeneye kuturusha. Byongeye kandi, kuva amateka y’abantu yatangira, yagaragaje urukundo afitiye abantu. (Imig 8:30, 31; Kolo 1:15-17) Urukundo rwe rwari rwinshi ku buryo yiyiziye ku isi agatanga ubuzima bwe ho incungu y’abantu bose. Bityo aduha uburyo bwo kubaturwa ku cyaha n’urupfu, kandi n’ubwo kubona ubuzima bw’iteka.—Mat 20:28.

7. (a) Binyuranye n’ubutegetsi bwa kimuntu, kuki ubwo bwo buzahoraho? (b) Ni iyihe sano “umugaragu ukiranuka w’ubwenge” afitanye n’ubutegetsi bwo mu ijuru?

7 Ubwo Bwami ni ubutegetsi budahungabana kandi butazakurwaho. Tubifitiye icyemezo kuko Yehova ubwe adashobora gupfa. (Hab 1:12; Zab 146:3-5, 10) Ibinyuranye n’uko abami ba kimuntu bameze, Yesu Kristo na we ntashobora gupfa, kandi Yehova ni we yashinze ubwami. (Rom 6:9; 1 Tim 6:15,16) Hazaba abandi bantu 144,000 bazafatanya na Kristo kuba ku ntebe z’ubwami zo mu ijuru, ari bo bakozi b’indahemuka b’Imana batoranijwe mu “miryango yose, no mu ndimi zose, no mu moko yose, no mu mahanga yose.” Abo bantu na bo bahabwa ubuzima budashobora gupfa. (Ibyah 5:9, 10, MN; 1 Kor 15:42-44, 53) Abenshi muri bo ndetse barangije kugera mu ijuru naho abasigaye ni bo bagize “umugaragu ukiranuka w’ubwenge” ku isi, ari na bo tsinda ry’Abakristo bashyigikiye mu budahemuka inyungu z’ubwo Bwami ku isi.—Mat 24:45-47.

8, 9. (a) Ni bintu ki bikurura kwicamo uduce no kwirengagiza amategeko bizakurwa ho n’Ubwami? (b) Niba rero tudashaka guhinduka abanzi b’Ubwami bw’Imana, ni mu yahe makoraniro abantu bibumbiyemo tutazashaka kwifatanya na yo?

8 Vuba hano, ku gihe yateganije, Yehova azategeka ingabo ze kubahiriza ibyemezo bye no gutangira gusukura isi. Zizarimbura abantu biyemeje kwanga kuyoboka ubutware bwe bakaniyemeza gusuzugura uburyo bwuzuye urukundo bwatunganijwe binyuriye kuri Yesu Kristo. (2 Tes 1:6-9) Uwo rero ni wo uzaba ari umunsi wa Yehova, cya gihe cyari cyarategerejwe kuva kera ubwo azavana umugayo ku butware bwe bw’ijuru n’isi.

9 Amadini y’ibinyoma kimwe n’ubutegetsi bwose bwa kimuntu hamwe n’ingabo zabwo, byayobejwe n’umutware w’iyi si w’umugome kandi utaboneka, bizarimburwa kugeza iteka ryose. Buri muntu wese ugaragarisha imyifatire ye ko ari uw’isi, urangwa n’ubwikunde, utanga umugayo cyangwa ibiteye isoni, na we azarimburwa. Satani rero n’abadaimoni be bazafungwa bamare imyaka igihumbi, ibyo bizatuma batagira aho bahurira na rimwe n’abatuye isi. Mbega uguhozwa ku bakunda ugukiranuka bose! —Ibyah 18:21, 24; 19:11-16, 19-21; 20:1, 2.

Intego zabwo—Uko zizagerwaho

10. (a) Ni gute Ubwami bwa Kimesia buzasohoza umugambi wa Yehova ku bihereranye n’isi? (b) Ibyo bizasobanura iki ku bantu bazaba batuye isi icyo gihe?

10 Ubwami bwa Kimesiya buzasohoza mu buryo bwuzuye umugambi wa mbere na mbere w’Imana werekeye isi, ari na wo umuntu atashoboye gusohoza. (Itang 2:8, 9, 15; 1:28) Muri uwo mugambi “is’izabaho” yashyizwe mu buyobozi bw’Umwana w’umuntu, Yesu Kristo. Abazarokoka kuri uwo munsi w’amateka Yehova yateganirije iyi gahunda iriho ubu bazakorera mu bumwe bayobowe na Kristo, Umwami wabo, kandi bazasohozanya ibyishimo ibyo azabategeka byose, kugira ngo isi yose ihinduke Paradiso. (Heb 2:5-9) Abantu bazishimira umurimo w’intoke zabo kandi bazagirirwa umumaro mu buryo bwuzuye n’umusaruro mwinshi w’ubutaka.​—Zab 72:1, 7, 8, 16-19; gereranya Yesaya 65:21, 22.

11. (a) Ni gute ugutungana k’umubiri n’ubwenge kuzahabwa abazaba bayoborwa n’ubwo Bwami? (b) [Uko gutungana] kuzagira mumaro ki?

11 Adamu na Eva baremwe batunganye kandi Imana yari ifite umugambi wo kugira ngo isi yose iturwe n’urubyaro rwabo, bafite umubiri n’ubwenge bitunganye. Igihe ubwo Bwami buzaba butegeka, ni bwo uwo mugambi uzasohozwa mu ikuzo. Ku bw’ibyo, birumvikana ko ingaruka zose z’icyaha zigomba kuvanwaho. Ni muri uwo mugambi Kristo akora, atari umurimo we w’Umwami gusa, ahubwo n’uwo kuba Umutambyi Mukuru. Mu kwihangana kwe, azafasha abantu be bumvira kubona inyungu z’igitambo cy’ubugingo bwe bwa kimuntu yabacunguje. Ni bwo amaso y’impumyi azahumuka, n’amatwi y’ibipfamatwi akazibuka, umubiri wononwe n’ubusaza cyangwa indwara zikomeye uzongera ugwe itoto nk’uw’ umwana. Nta ndwara n’imwe izongera kubaho, ahubwo buri wese azagira ubuzima buzira umuze. Igihe kizaza ubwo nta muntu n’umwe uzongera kuvuga ngo, “Ndarwaye,” kubera ko abantu bose bubaha Imana bazaba bavaniweho umutwaro w’ibyaha n’ingaruka zabyo ziteye ubwoba.—Gereranya Yesaya 33:22, 24; 35:5, 6; Yobu 33:25; Luka 13:11-13.

12. (a) Ni iki nanone ugutungana kwa kimuntu gusaba? (b) Ibyo bizagerwaho bite, kandi bizatanga iki?

12 Ariko kandi, kugira ngo ubutungane bugerweho, si umubiri n’ubwenge bitanduye gusa bikenewe, bivuga nanone kugaragaza imico ya Yehova, kubera ko umuntu yaremwe “mu ishusho y’Imana, ngo ase nayo.” (Itang 1:26) Ubwo rero abantu bazagomba kwigishwa. Bazabaho muri gahunda nshya aho “gukiranuka kuzaba” kandi, nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi Yesaya “abaturage bo kw isi baziga gukiranuka.” (2 Pet 3:13; Yes 26:9) Uwo muco uyobora ku mahoro, amahoro hagati y’incuti z’amagara, hagati y’ abagize umuryango ariko cyane cyane hagati y’ umuntu n’Imana ubwayo. (Yes 32:17; Zab 85:10-13) Abaziga gukiranuka bazimenyereza buhoro buhoro ubushake bw’Imana buberekeyeho. Igihe urukundo bafitiye inzira za Yehova ruzaba rumaze rwose gucengera mu mitima yabo, bazazikurikira mu mibereho yose y’ubuzima bwabo. Yesu wari umuntu utunganye yaravuze ati, “Mpora nkor’ iby’ [Data] ashima.” (Yoh 8:29) Mbega ukuntu ubuzima buzaba bwiza igihe abantu bose bazaba bameze batyo!

Ibyashohojwe bigaragara ubu

13. Koresha ibibazo byatanzwe haruguru kugira ngo werekane ibyo Ubwami buzakora n’ibyo natwe rero dusabwa gukora.

13 Ibyashohojwe n’ubwo Bwami bitangaje byamaze kugaragara ku bafite amaso yo kwizera. Ibibazo bikurikira n’amasomo ya Bibiliya ajyanye na byo bizakwibutsa bimwe na bimwe muri byo ndetse n’ibintu bimwe abazayoborwa n’ubwo Bwami bashobora cyangwa bagomba gukora uhereye ubu:

Uwo Mwami yarwanije nde mbere na mbere, kandi ingaruka yabaye iyihe? (Ibyah 12:7-10, 12)

Nyuma y’ukwimikwa kwe, ni abasigaye b’irihe tsinda Kristo yihutiye gukoranya? (Mat 24:31; Ibyah 7:1-4)

Dukurikije amagambo ye y’ubuhanuzi yanditswe muri Matayo 25:31-33, ni uwuhe murimo Yesu yagombaga gusohoza nyuma y’ukwimikwa kwe kandi na mbere yuko arimbura ababi?

Uwo murimo ukorwa ute? Ukorwa na ba nde? (Mat 24:14; Zab 110:3; Ibyah 14:6, 7)

Kuki abanzi ba gipolitiki n’abakidini batashoboye guhagarika uwo murimo? (Ibyak 5:38, 39; Zek 4:6)

Binyuriye ku murimo wo kwigisha urimo ukorwa, ni ukuhe guhinduka kwamaze kugaragara ku bantu bumvira ubutegetsi bw’ ubwo Bwami? (Yes 2:4; 1 Kor 6:9-11)

Uguhoraho k’ubwo Bwami

14. (a) Yesu azima igihe kingana iki? (b) Ubwami bwe buzasohoza iki?

14 Nyuma yuko Satani n’abadaimoni be bazaba bajugunywe mu rwobo (ikuzimu), Yesu Kristo n’ abami 144,000 bafatanije na we bazimana na we mu gihe cy’imyaka 1,000. (Ibyah 20:6) Muri ieyo gihe, abantu bazagezwa ku butungane. Ubutegetsi bwose, ubutware cyangwa ubushobozi birwanya Yehova bizarimburwa. Ibyo nibirangira, Yesu azasubiza Se Ubwami “kugira ngw Imana ibe byose kuri bose.”​—1 Kor 15:24, 28.

15. Ni mu buhe buryo ari iby’ukuri ko ubwo Bwami “butazakurwaho”?

15 Uburyo Yesu yitaga ku by’isi buzahinduka, ariko ubutware bwe buzaba “ubw’iteka ryose” kandi Ubwami bwe “ntibuzakurwaho.” (Dan 7:14) Mu buhe buryo? Mu buryo bw’uko ubutegetsi butazahabwa abandi bayobozi bafite imigambi inyuranye n’iye. Byongeye kandi, ibyo ubwo Bwami buzageraho ‘ntabwo bizigera bivaho.’ Ibyo ubwo Bwami buzakora ngo bukure umugayo ku izina rya Yehova no ku mugambi we werekeye isi bizahoraho iteka ryose.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba igitabo “Que ton royaume vienne!” paji 127 kugeza 139.

Isubiramo

● Kuki Ubwami bw’Imana ari bwo muti wonyine rukumbi w’ ingorane z’abantu? Mbese ni ryari bwatangiye gutegeka?

● Ni iyihe miterere idukundisha ubwo Bwami mu buryo bwihariye kandi buzasohoza iki? Kubera iki?

●Uhereye ubu, ni bintu ki byashohojwe n’ubwo Bwami dushobora kubona? Tubifitemo ruhare ki?

[Ifoto yo ku ipaji ya 84 n’iya 85]

Abantu baziga gukiranuka

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze