ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • uw igi. 24 pp. 184-191
  • Umugambi wa Yehova Urasohozwa mu Ikuzo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umugambi wa Yehova Urasohozwa mu Ikuzo
  • Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ubutoni bw’Isiraeli
  • Yehova ahuza ubwoko bwe
  • Ugukoranywa ‘kw’ibintu biri ku isi’
  • Umugambi wa Yehova Urimo Urasohozwa mu Ikuzo
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • ‘Kubyarwa ubwa kabili’ n’umugambi w’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
  • Buri Wese Azagira Umudendezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Bibumbiye hamwe mu gusenga Imana yonyine y’ukuli
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
Reba ibindi
Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
uw igi. 24 pp. 184-191

Igice cya 24

Umugambi wa Yehova Urasohozwa mu Ikuzo

1, 2. (a) Umugambi Yehova afitiye ibiremwa bye bizi ubwenge ni uwuhe? (b) Umuryango wiyunze w’abasenga Imana ugizwe na ba nde? (c) Kubera ibyo ni ikihe kibazo cya bwite gikwiye gusuzumwa?

GUHURIZA ibiremwa byose bizi ubwenge mu kuyoboka Imana k’ukuri no kubiha umudendezo w’ikuzo w’ abana b’Imana, nguwo umugambi Yehova yashyizeho mu bwenge n’urukundo bye. Abakunzi bose b’ugukiranuka barifuza cyane ko uwo mugambi wasakara.

2 Yehova yatangiye gutunganya iby’uwo mugambi utangaje igihe yatangiraga ukurema kwe. Uwa mbere mu mirimo ye wabaye Umwana wagaragaye neza ko ari we “kurabagirana k’ubwiza bgayo n’ishusho ya kamere yayo.” (Heb 1:1-3) Uwo Mwana yari ikinege mu buryo bw’uko yiremewe n’Imana ubwayo. Binyuriye kuri we, abandi bana baza kubaho: mbere habanza abamaraika mu ijuru, nyuma hakurikiraho umuntu ku isi. (Yobu 38:7; Luka 3:38) Abo bana bose bari bagize umuryango umwe wa hose. Bose bari bafite Yehova ho Imana yabo, ni na we bagombaga gusenga wenyine. Umwami w’ikirenga w’ ibyaremwe byose yari ababereye bose Se ubakunda. Mbese nawe ni So, kandi, ku ruhande rwawe, ubarwa mu bana be? Tekereza gato ku mishyikirano ihebuje ushobora kugirana na we muri icyo gihe?

3. (a) Kuki nta n’umwe muri twe uba ari umwana w’Imana kuva mu ivuka? (b) Nyamara kubera urukundo rwe ni iki Yehova ashaka guha abantu badatunganye?

3 Ni ibyago, ariko ni ko tubibona, mu gihe ababyeyi bacu ba mbere bacirwagaho iteka ryo gupfa kubera icyaha cyabo bakoze nkana, birukanywe muri Edeni kandi bagawa n’Imana. Kuva ubwo nta bwo bari bakibarwa mu muryango we mugari. (Itang 3:22-24; gereranya Gutegeka 32:4, 5.) Kuko dukomoka ku munyabyaha Adamu, ubwo twavukanye twese ingeso z’ibyaha. Kubera ko turi urubyaro rw’abo babyeyi birukanywe mu muryango w’Imana; ntidushobora kuvuga ko turi abana b’Imana guhera tukivuka. Nyamara, Yehova yari azi ko bamwe mu bakomoka kuri Adamu bazakunda ugukiranuka; ni cyo gituma, kubera urukundo, yabahaye uburyo bwo kugera ku mudendezo w’ikuzo w’abana b’Imana.—Rom 8:20, 21.

Ubutoni bw’Isiraeli

4. (a) Ni ukubera iyihe mpamvu Abisiraeli bari “abana” b’Imana? (b) Nyamara ni iki umuntu atagombye kwemeza uhereye kuri ibyo?

4 Hafi imyaka 2,500 nyuma y’iremwa ry’Adamu, Yehova yongeye guha bamwe mu bantu ikintu cy’akarusho cyo kugirana na we imishyikirano ya kibyeyi. Mu buryo buhuje n’isezerano yagiranye n’Aburahamu, Yehova yahisemo Isiraeli ngo ayigire ubwoko bwe. Ni yo mpamvu avugana n’umwami wa Egiputa yise Isiraeli “umwana we.” (Kuva 4:22, 23; Itang 12:1, 2) Nyuma, ku musozi wa Sinai, yahaye ubwo bwoko amategeko ye, abahindura ishyanga kandi arikoresha kurangiza neza umugambi we. Kubera ko ishyanga ryabo ryari umwihariko wa Yehova, Abisiraeli babonekaga nk’aho ar’“abana” be. (Guteg 14:1, 2; Yes 43:1) Byongeye kandi, kubera imishyikirano yihariye yari afitanye na bamwe bo muri ubwo bwoko, Yehova yabafataga nk’“abana” be. (1 Ngoma 22:9, 10) Niba ari ko bari bameze, ni ukubera rya sezerano Yehova yari yabemeyemo. Ariko kandi, nta wavuga ngo kubera iyo mpamvu ko bari mu mudendezo w’ikuzo nk’uwo Adamu yari afite akiri umwana w’Imana, kubera ko bari bakiri mu bubata bw’icyaha n’urupfu.

5. Kuki ishyanga ry’Isiraeli ryatakaje imishyikirano y’ubutoni ku Mana?

5 Nyamara, uko kuba “abana” bayo byabahaga umwanya w’ubutoni imbere y’Imana. Bari bafite na bo inshingano yo kubaha Se no gukorera gusohoza umugambi we. Yesu yasobanuye uburyo byari ngombwa kuzuza iyo nshingano, bitari gusa ko ngo bafite Imana ho umubyeyi, ahubwo “bagaragaza rwose ko ari abana bayo. (Mat 5:43-48; Mal 1:6) Ibyago ni uko muri rusange, ubwoko bw’Abayuda bwateshutse cyane kuri iyo ngingo. Kubera ibyo, igihe mu mwaka wa nyuma w’umurimo we ku isi Abayuda bashakaga kumwica bavuze bati: “Dufite Imana ho Data,” Yesu yabashubije akomeje avuga ko ibikorwa byabo n’ibitekerezo byabo byahinyuzaga ibyo biratanaga. (Yoh 8:41, 44, 47) Mu mwaka wa 33, Imana yakuyeho isezerano ry’Amategeko kandi n’ishingiro ry’imishyikirano ihebuje ryahuzaga Abisiraeli n’Imana riyoyokera rimwe. Ariko Yehova ntiyaretse kubera ibyo kwemera bamwe mu bantu nk’abana be.

Yehova ahuza ubwoko bwe

6. Ni ubuhe butegetsi Paulo yavuze muri Abefeso 1:9, 10, kandi n’impamvu yo kubaho yabwo ni iyihe?

6 Mu ibaruwa ye ku Bakristo b’Efeso, intumwa Paulo yavuze gahunda Imana ifite yo guhuza abagaragu be, ngo ihe abafite kwizera uburyo bwo guhinduka abatoni mu muryango we. Yaravuze ati: “[Imana] itumenyeshej’ ubgiru bg’iby’ ishaka, kubg’ineza y’ubushake bgayo, ari byo yagambiriye kera, kugira ngw ishyireho ubutegetsi [ni ukuvuga “ugucunga neza ibyo mu rugo”] ibihe nibisohora, ibon’ ukw iteraniriz’ ibintu byose muri Kristo, ar’ ibiri mw ijuru cyangw’ ibiri mw isi.” (Ef 1:9, 10, NW) Yesu ni we shingiro ry’ubwo “butegetsi.” Ni muri we mu by’ukuri abantu bashobora kubonera kwemerwa n’Imana, bamwe mu gutegereza ubuzima bwo mu ijuru, abandi mu byiringiro byo kuzaba ku isi, mu gukorera mu bumwe n’abamaraika b’Imana bakomeje kuba indahemuka kuri Yehova.

7. Ni ibihe bintu biri mu ijuru kandi ni mu buhe buryo bibumbiwe hamwe?

7 Guhera kuri Pentekote y’umwaka wa 33, Imana yabanje kwita cyane cyane ‘ku bintu byo mu ijuru,’ mu yandi magambo abazaraganwa na Kristo, bahamagariwe kwima iruhande rwe mu Bwami bwe bwo mu ijuru. Kubera kwizera kwabo mu gaciro k’igitambo cya Kristo, Imana yabemeye ko ari abakiranutsi. (Rom 5:1, 2) Ari naho “bavutse ubwa kabiri” mu buryo Imana yababyayeho abana bayo bo kuzabona ubuzima bwo mu ijuru. (Yoh 3:3; 1:12, 13) Abo bantu bahise baba ishyanga ry’ibiremwa by’umwuka Imana yagiranye na byo isezerano rishya, iryo shyanga amaherezo rikazagirwa n’abantu 144,000, Abayuda n’abatari Abayuda.—Gal 3:26-29; Ibyah 14:1.

8. Ni akahe gaciro imishyikirano abaragwa b’Ubwami bafitanye na Se ugereranije n’iyo Abayuda bari bafite bakiyoborwa n’Amategeko ya Mose?

8 Nubwo baba bataraba intungane mu gihe bakiri mu mubiri, abaragwa basigaye b’Ubwami bwo mu ijuru bafitanye n’ubu imishyikirano y’agatangaza na Se. Kuri iyo mishyikirano, Paulo yaranditse ati: “Kandi kuko mur’ abana bayo, ni cyo cyatumy’ Imana yoherez’ Umwuka w’Umwana wayo mu mitima yacu, avug’ ati: Abba, Data. Ni cyo gitum’ utakiri imbata, ahubg’ ur’ umwana: kandi rer’ ubg’ ur’ umwana, uri n’umuragwa, ubihawe n’Imana.” (Gal 4:6, 7) Ijambo “Abba“ ry’icyarameya risobanura ngo data, ni ijambo ry’urukundo, rimwe mu mazina umwana muto akoresha abwira Se. Kubera agaciro gakomeye k’igitambo cya Yesu n’ubuntu bw’Imana, abo bigishwa bahawe umwuka bagirana imishyikirano ikomeye n’Imana kurusha iyo abantu badatunganye bari kugirana hari isezerano ry’Amategeko. Kandi ubuzima bwabo buzaba bwiza cyane birushijeho.

9. Bahinduka bate abana b’Imana mu buryo bwuzuye?

9 Ubwo rero iyo bagaragaje ubudahemuka kugeza ku gupfa, abo Bakristo bahinduka abana b’Imana mu buryo bwuzuye igihe bazurwa ngo bahabwe kudapfa mu ijuru. Aho mu ijuru, bafite ubutoni bwo gukorera mu bumwe imbere ya Yehova ubwe. Ugereranije, umubare muto w’abo bana b’Imana ni ukiri ku isi.—Rom 8:14, 23; 1 Yoh 3:1, 2.

Ugukoranywa ‘kw’ibintu biri ku isi’

10. (a) ‘Ibintu byo ku isi’ ni ibihe kandi ni ryari byatangiye gukoranirizwa hamwe mu gusenga? (b) Ni imishyikirano bwoko ki abo bantu bagirana na Yehova?

10 Ubutegetsi buha abantu uburyo bwo gukoranyirizwa mu nzu y’Imana kubera ubuzima bwo mu ijuru bugera nanone no ku ‘bintu biri kw’isi.’ Mu by’ukuri, abantu bafite ukwizera mu gitambo cya Kristo na bo batangiye gukoranirizwa hamwe guhera mu 1935, mu byiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka hano ku isi. Hamwe n’Abakristo basigaye basizwe bahimbaza izina rya Yehova kandi bakishyira hamwe mu kuyoboka Imana k’ukuri. (Zef 3:9; Yes 2:2, 3) Mu cyubahiro cyinshi begera kandi Yehova bamwita “Data,” kuko bamubonamo Isoko y’ubuzima. Byongeye kandi bakora uko bashoboye kose ngo babonekeho imico ye, bityo bakuzuza ibyo Imana isaba abana bayo. Nanone bemera n’Imana kubera ukwizera kwabo mu maraso ya Yesu yamenetse. (Mat 6:9; Ibyah 7:9, 14) Nyamara, bazi ko bagomba kuzabanza gutegereza kugira ngo bazumve ibyishimo byo kwemerwa koko nk’aho ari abana b’Imana.

11. (a) Mu Abaroma 8:19-21 ni irihe sezerano rigera ku bantu bose muri rusange? (b) Ni irihe “hishurwa ry’abana b’Imana” bafitiye inyota?

11 Nk’uko bigaragara mu Abaroma 8:19-21, abagize ‘ikiremwa muntu’ bategereje cyane ihishurwa ry’abana b’Imana, kuko mu gihe rizaba bazabohorwa ‘mu bubata no kubora.’ Iryo hishurwa rizaba igihe abantu bazabona ko abana b’Imana bahawe umwuka babonye ibihembo byabo mu ijuru batangiye kwimana na Kristo Umwami wabo w’ikuzo. Rizabanza kugaragarira mu kurimbura gahunda yose y’ibintu mbi, no mu byiza bizatangwa mu myaka igihumbi Kristo azimamo, igihe abo bana b’Imana bazicarana na Kristo, ari abami n’abatambyi.—Ibyah 2:26, 27; 20:6.

12. Nyuma y’umubabaro ukomeye, ni iyihe ndirimbo abana b’umwuka b’Imana batsinze bazatera kandi izaba ari integuza y’iki?

12 Umubabaro ukomeye urangiye, mbega ibyishimo byo kuzamenya igihe abana b’Imana bazaba barasanze Kristo bazunga amajwi yabo bagasingiza Imana mu munezero mwinshi muri aya magambo ngo: “[Yehova Mana] ishobora byose, imirimo yaw’ irakomeye kand’ iratangaje. Mugabe w’amahanga, inzira zawe n’ izo gukiranuka n’ukuri. Mwami, ni nd’ utazakubaha, cyangwa ngo ye guhimbaz’ izina ryawe, kw ari wowe wenyine wera? Amahanga yos’ azaz’ akwikubit’ imbere, akuramye, kukw imirimo yawe yo gukiranuk’ igaragajwe.” (Ibyah 15:3, 4) Yego, abantu bakomoka mu mahanga yose yariho kugeza ubwo bazishyira hamwe bose mu gusenga Imana y’ukuri. Abari mu bituro bazazurwa, bahabwe na bo uburyo bwo gutera indirimbo yo gusingiza Imana Yehova.

13. Ni uwuhe mudendezo abarokotse bazishimira ubwo nyuma y’umubabaro ukomeye?

13 Satani umwanzi ntazongera kuba “Imana y’iyi gahunda y’ibintu.” Ubwo rero abasenga Yehova ntibazongera kurwana n’amoshya ye. (2 Kor 4:4; Ibyah 20:1-3) Idini y’lbinyoma ntizaba ikiriho kugira ngo yerekane Imana y’urukundo uko itari kandi ngo icemo ibice abantu. Abakozi b’Imana y’ukuri ntibazongera kurenganywa no kuribwa imitsi n’abategetsi ba gipolitiki. Abazarokoka umubabaro ukomeye bazishimira umudendezo utangaje.

14. Bazabaturwa bate ku cyaha no ku ngaruka zacyo zose?

14 Yesu Kristo, Intama y’Imana ikuraho ibyaha by’abari mu isi, ubwo azakoresha agaciro k’ igitambo eye ku bantu ngo ahanagure ibyaha byabo bya kera. (Yoh 1:29) Mu gihe yari ku isi, igihe Yesu yatangarizaga umuntu ko ibyaha bye abibabariwe, yaranamukizaga na bwo ngo abitangire ubuhamya. (Mat 9:1-7) Ni na ko ari mu ijuru azakiza mu buryo bw’igitangaza impumyi, ibipfamatwi, ibiragi, ibimuga, n’abarwaye mu mutwe, n’abandi barwaye izindi ndwara. Buhoro buhoro abazagendera mu budahemuka mu nzira zitunganye z’Imana, abazerekana neza ko bashaka kandi ko bumvira, bazashobora gutsinda burundu ingeso z’icyaha zibarimo ku buryo ibyifuzo byabo, ibikorwa byabo ibitekerezo byabo, nyuma bizashimisha Imana. Na bo ubwabo nta cyo bazicuza. (Rom 7:21-23; gereranya na Yesaya 25:7, 8 n’lbyahishuwe 21:3, 4.) Mbere yuko imyaka igihumbi ishira, bazaba baragejejwe ku butungane bwa kimuntu, ku buryo bwuzuye, bazabaturwa ku cyaha mu buryo bwose hamwe n’ingaruka mbi zacyo zibabaza. Ubwo rero ni bwo bazarabagirana koko ishusho no gusa n’Imana muri Paradizo izakwira ku isi yacu yose.—Itang 1:26.

15. Nyuma y’Ubwami bw’Imyaka 1,000 Kristo azakora iki kandi azaba abikoreye iki?

15 Mu gihe Kristo azaba amaze kugeza abantu ku butungane azasubiza Se ubutegetsi yahawe ngo arangize uwo murimo, ni byo bigaragara mu 1 Abakorinto 15:28 muri aya magambo: “Nuko byose ni bimara kumwegurirwa, ni bgo n’Umwana w’Imana ubge uziyegurir’ Iyamweguriye byose, kugira ngw Imana ibe byose kuri bose.”

16. Nyuma y’aho abantu bazahabwa ikihe kigeragezo kandi kubera iki?

16 Ubwo ni bwo abantu bazaba bongeye kuba intungane bazabona uburyo bwo kugaragaza ko biyemeje mu buryo budasubirwaho ko bashaka gukorera iteka ryose Imana y’ukuri yonyine nzima. Ni yo mpamvu, mbere y’uko bemerwa nk’aho ari abana b’Imana binyuriye kuri Yesu Kristo, Yehova azabanyuza bose mu kigeragezo cya nyuma cyuzuye. Satani n’abadaimoni bazafungurwa bavanwe mu rwobo. Igitero cyabo nta cyo kizatwara abantu bakunda by’ukuri Yehova. Ariko kandi, abazerekana ubuhemu bwabo bakemera koshywa kumusuzugura bazarimburwa burundu hamwe n’umugome wa mbere n’abadaimoni be.—Ibyah 20:7-10.

17. Bikurikije umugambi w’Imana Yehova, icyo gihe imimerere y’ibiremwa bizi ubwenge izaba ari iyihe?

17 Nyuma y’ibyo, binyuriye kuri Yesu Kristo, Yehova azahindura abana be abantu bose b’intungane bazaba batsinze icyo kigeragezo cya nyuma. Ubwo rero ni bwo buzaba ari ubwambere abo bishimira byuzuye “umudendezo w’ikuzo w’abana b’Imana.” (Rom 8:21) Bazabarirwa mu muryango mugari wunze ubumwe w’Imana, ari wo Yehova wenyine azabera Imana, Umwami w’ikirenga wa byose, n’Umubyeyi w’urukundo. Ubwo rwose, ibiremwa byose bizi ubwenge bya Yehova, mu ijuru no ku isi, bizongera kunga ubumwe mu kuyoboka Imana y’ukuri yonyine.

Isubiramo

● Mbere yo kugoma kwabaye muri Edeni, ni iyihe mishyikirano abasenga Yehova bagiranaga na we?

● Ni iyihe nshingano isabwa abana b’Imana?

● Abana b’Imana muri iki gihe ni ba nde? Ni ba nde nanone bagomba guhinduka abana b’Imana, kandi ibyo bifitanye sano ki n’umugambi w’Imana werekeye ubumwe mu kuyiyoboka?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze