Indirimbo ya 16
Nezezwa n’ibyiringiro by’Ubwami!
1. Nezerwa! Nezerwa!
Jya wiringira Ubwami!
Nezerwa! Nezerwa!
Kuko buri hafi!
Shyigikira ubwo bwami.
Urangwe n’ishyaka.
Gundira ibyiringiro.
Unabitangaze.
Nezerwa! Nezerwa!
Ibyiringiro by’Ubwami!
Nezerwa! Nezerwa!
Kuko buri hafi!
2. Nezerwa! Nezerwa!
Jya wiringira Yehova!
Nezerwa! Nezerwa!
Gira ihumure!
Komezwa n’ibyiringiro.
Ntugire isoni.
Ntukigenda mu mwijima;
Wavanywe mu rupfu.
Nezerwa! Nezerwa!
Jya wiringira Yehova!
Nezerwa! Nezerwa!
Wirinde Satani!
3. Singiza! Singiza!
Ibyiringiro by’umwami!
Singiza! Singiza!
Korera Yehova!
Ngaho reba mu mirima!
Imyaka ireze,
Ibisarurwa ni byinshi
Intama ziraza.
Singiza! Singiza!
Imana yacu Yehova!
Singiza! Singiza!
Ujye ushikama!