Indirimbo ya 17
“Ikime” cya Yehova mu bantu benshi
1. Abantu beza nk’ikime
Abasizwe ba Kristo.
Ni ab’agaciro kenshi
Bari iruhande rwe.
2. Hagati y’abantu benshi,
Bo bameze nk’ikime.
Kandi bagwa neza cyane
Bakunda amahoro.
3. Bafite ababafasha
Uyu munsi w’Umwami.
Na bo bameze nk’ikime,
Bakorana bishimye.
4. Hari na benshi bitanga,
Bakorera Yehova.
Twese tumere nk’ikime
Dutangaza Ubwami.