Indirimbo ya 22
Twumvire ubutumwa bwa Yuda
(Yuda 21)
1. Dukorwa ku mutima
N’inama za Yuda.
Ni twebwe yandikiye
Ngo atuburire.
Inama ze nziza cyane,
Ziduha imbaraga.
Zirinda ukwizera kwacu.
2. Iyo miburo myiza
Iradukangura.
Satani aratwanga,
Tuzi intego ye.
Yifuza ko twacumura;
Yihatira kutwoshya,
Akoresheje ibinyoma!
3. Ashaka kutuyobya
Anyuze ku babi.
Tuzaguma ku Mana,
No mu nzira zayo.
Kwita ku nama za Yuda
Bituma tuba maso!
Tukirinda ubuhakanyi.
4. Tugomba kurwanira
Ukwizera kwacu.
Urukundo rw’Imana,
Rugwire muri twe.
Duhurize hamwe twese,
Twubahishe Yehova,
Binyuze kuri Kristo Yesu.