Indirimbo ya 34
Tugire imibereho ihuje n’izina ryacu
1. Yehova Mana, ushobora byose,
Urakiranuka bihebuje,
Uri isoko y’ukuri n’ubwenge,
Ni wowe Mwami usumba byose.
Abamarayika bawe ni benshi;
Ibyaremwe biragusingiza
Waduhaye izina ry’Abahamya;
Tubeho duhuje n’iryo zina!
2. Tujye dukoresha uburyo bwose
Ngo twubahishe izina ryawe,
Tugera ikirenge mu cya Yesu
Tumwumvire mu budahemuka.
Twitondera imyifatire yacu,
Twe kugayisha izina ryawe.
Kuba Abahamya ni umugisha;
Tubeho duhuje n’iryo zina!
3. Iyo dukora umurimo wawe,
Dukorana mu rukundo twese,
Dushimishwa no kubaha Imana;
Buri munsi turayisingiza.
Tubeho duhuje n’izina ryacu;
Tugeze ukuri kuri bose;
Yehova Mwami wacu Mana yacu
Dushimishe umutima wawe!